Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Senderi ngo ni we muhanzi rukumbi utinya imbwa za Ama G The Black

Senderi Eric wiyise International Hit uzwi mu ndirimbo nka Tekana,Ndi umunyarwanda.. yashyizwe mu majwi na mugenzi we Ama G The Black ko ari we muhanzi mu nshuti ze utinya imbwa ze kurusha abandi bahanzi.


Ni nyuma y’uko ubusanzwe uyu muraperi usanga iwe mu rugo hakunze kubarizwa imbwa zirenze imwe kuko ngo usanga ziri mu nyamaswa akunda kurusha izindi.

Igitangaje rero kikanamutera inkeke ngo n’uko iyo abahanzi bagenzi be bagiye kumusura usanga batikandagira ariko ngo iyo bigeze kuri Senderi usanga amubwira ko natabanza kuzizirika atari buhakandagize ikirenge.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru,Ama G yahishuye ko ubusanzwe gutunga imbwa yumva ntacyo bitwaye, yewe ngo inshuti ze zose zimaze kubyakira no kubyiyumvamo uretse uyu mugabo Senderi niwe bigiteye impungenge.

Mu nshuti ze za hafi ndetse magara zikunda kwiyumvamo urugo rw’uyu muraperi, yashimangiye ko umuhanzi Bruce Melody ari inshuti ye y’akadasohoka dore ko n’iyo bashwanye bahita bongera kwiyunga bikamera nk’aho ntacyabaye.

Ku byerekeye umuziki we,ashimangira ko muri aya mezi asigaye ngo umwaka urangire, ashaka gukora indirimbo esheshatu n’amashusho yayo, mu rwego rwo gukomeza ibyo yiyemeje byo kudacogora mu ruganda rwa muzika nyarwanda.

Uretse kuba Bruce Melody na Ama G The Black z’akadasohoka, ni kenshi uzasanga aho Senderi ari aba basore nabo uzahabasanga kuko kuva na mbere wasangaga bavuga ko ari umwe mu bahanzi bazagera ku ntego zabo mu gihe gito.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

. - 21/06/2017 saa 17:44

Imbwa wana ziraryana c
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X