Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Umuyobozi w’umuryango wa Rayon Sports yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Nyuma yo gutabwa muri yombi na Polisi y’u Rwanda mu minsi ishize akurikiranyweho kunyereza umutungo w’ikigo cya WASAC,Kimenyi Vedaste yagejwejwe imbere y’Urukiko maze Ubushinjacyaha bumusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo bityo ngo atabangamira iperereza.

JPEG - 30.6 kb
Kimenyi Vedaste n’umwunganizi we imbere y’urukiko

Kimenyi Vedaste uyobora Umuryango wa Rayon Sports yagejejwe imbere y’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruherereye i Rusororo, aburanishwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, rishobora gutuma arekurwa cyangwa agahindurirwa imyenda akajya yambara ibara rya ‘rose’ gusa.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Kamena 2017, ni bwo Kimenyi Vedaste yagejejwe imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo, aho akurikiranyweho icyaha cyo kurigisa cyangwa konona umutungo w’ikigo gishinzwe gutunganya no gukwirakwiza amashanyarazi (REG).

Mu gusobanura ibyaha bumushinja n’uburyo yabikozemo, Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko hari ikigo (Company) cyitwa BELECOM cyahawe isoko na EGEBAD ifitanye amasezerano na REG, yo kubaka imiyoboro y’amashanyarazi.

Mu kubaka iyo miyoboro mu karere ka Kamonyi, byaje kugaragara ko hakoreshejwe ibikoresho bya REG kandi EGEBAD yari yasezeranye na REG kwigurira ibikoresho, Ubushinjacyaha bugakomeza buvuga ko Kimenyi Vedaste ari we washyiraga imikono ku mabaruwa yemerera ibikoresho iyo kompanyi.

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko mu ibazwa, umwe mu bareganwa na Kimenyi Vedaste witwa Niyotwizera Emmanuel yavuze ko Kimenyi Vedaste ari we umukuriye ndetse akamuha n’ubutumwa bwo kugenzura imirimo ya REG muri Kamonyi, kandi ko ariwe wamuhaga amabwiriza, bityo ko ataragombaga kuyarengaho.

Ubushinjacyaha bwasabiye Kimenyi Vedaste gufungwa by’agateganyo iminsi 30 ngo kuko hari impungenge z’uko arekuwe ashobora kubangamira iperereza cyangwa gusibanganya ibimenyetso.

Kimenyi Vedaste uburana ahakana icyaha, yavuze ko aba bamushinja ahubwo ari bo barenze ku byagombaga gukorwa, bityo ngo kuba bamushinja bikaba ari amatakirangoyi, dore ko ngo nta n’ikindi bapfa mu buzima busanzwe.

Kimenyi avuga ko amabaruwa asaba ibikoresho yashyizeho umukono, ari ibyabaga bigiye gukoreshwa kuri site za REG zubakwaga mu murenge wa Kayenzi mu Karere ka Kamonyi, ariko Niyotwizera akabiyobya akabyihera kompanyi ya BELECOM.

Kimenyi Vedaste n’Umwunganizi we basabye urukiko kumurekura by’agateganyo kuko ari ryo hame kandi hakaba nta mpungenge zikwiye kubaho z’uko yatoroka ubutabera mu gihe afite aho abarizwa hazwi, ndetse akaba adashobora kubangamira iperereza niba hari irigikorwa nk’uko byavuzwe n’Ubushinjacyaha.

Kimenyi Vedaste yatorewe kuyobora Umuryango wa Rayon Sports muri Werurwe 2016, afatwa mu ntangiriro z’uku kwezi n’ubwo inkuru y’ifatwa rye yabaye kimomo kuwa 14 Kamena, akurikiranyweho kunyereza umutungo wa Leta.

Kimenyi Vedaste wari watorewe kuyobora Umuryango wa Rayon Sports kuva mu kwezi kwa gatatu kwa 2016, yari yakoze impinduka zitandukanye muri iyi kipe zatumye ishobora kwegukana igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka, mu gihe ibibazo by’ibirarane byakundaga kuvugwa muri iyi kipe byagabanutse.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X