Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Kidumu Kibido agiye kugaruka kuririmba mu Rwanda

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cy’Uburundi uzwi nka Kidumu Kibido agiye kugaruka mu Rwanda nyuma y’igihe gisatira umwaka atahakandagiza ikirenge,akaba agiye kuza mu rwego rwo gushimisha abizatabira ibirori bya Kigali Jazz Junction.


Kidumu agiye kuza kwitabira iki gitaramo nyuma ya mugenzi we Mayonde w’umunya Kenya uherutse gususurutsa abari bitabiriye Kigali Jazz Junction iherutse kubera muri Serena mu minsi ishize, aho kuri iyo nshuro uwo muhanzikazi yari yafashijwe na Patrick Nyamitali.

Itandukaniro kuri iyi nshuro ni uko icyo gitaramo azigifatanya n’itsinda rya Beautiful Ashes rizwi muri Gospel riyobowe na Kavutse Olivier na Band Neptunez nawe uzitabira igitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba ku itariki ya 30 Kamena 2017 muri Kigali Serena Hotel.

Kalisimbi Elijah, umwe mu bari gutegura igitaramo Kidumu azagaragaramo i Kigali,aganira n’itangazamakuru yemeje ibyo kuza mu Rwanda k’uyu muhanzi maze avuga ko imyiteguro bayigeze kure ndetse ko kuri iyi nshuro igiye kuba kimwe mu bitaramo bya mbere byiza Kidumu azakora.

Muri Nyakanga 2016 nibwo umuhanzi Kidumu yaherukaga i Kigali aho yari yafatanyije na King James mu gitaramo cyo gushimisha abakunzi ba muzika mu mujyi wa Kigali, muri iki gitaramo Kidumu niho yivugiye imyato nyuma y’agahigo amaze kwesezereza mu Rwanda.

Uretse mu 2016,no mu mwaka wawubanjirije Kidumu yaje mu Rwanda mu gitaramo cyari cyateguwe n’umuhanzi w’umunyarwanda Frank Joe,icyo gihe haje no kuvugwa umwuka mubi hagati y’aba bombi, aho bashyamiranye bapfa ko ngo Joe yari yambuye uyu muhanzi amafaranga 2000$ nyuma y’uko ngo atari y’ubahirije ibyari bikubiye mu masezerano bari bagiranye.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X