Monaco cosmetics

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994


Dr Gerard Gahima wigeze kuba umushinjacyaha mukuru mu Rwanda, yandagaje bamwe mu banyarwanda baba mu mashyaka arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda akorera mu buhungiro ahora ashaka gupfobya no guhakana Jenoside.

Ubwo yaganiraga n’imwe mu maradiyo akorera mu buhungiro akoreshwa n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, yahakanye ko nta ruhare FPR INKOTANYI yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi ahubwo ko FPR ariyo yahagaritse Jenoside amahanga arebera.

JPEG - 16.3 kb
Gahima Gerard wigeze kuba umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda

Yavuze ko Abatutsi bapfuye bazira ubwoko bwabo; ko batazize benewabo. Yemeje ko Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe kandi hari abantu bashishikarije abandi kwica abatutsi.

Yakomeje avuga ko nta muzungu wari witeguye cyangwa washakaga gutabara mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi. Ngo FPR yasabwaga kureka kurwana igashyira intwaro hasi kugira ngo abasirikare ba Ex FAR bareke kwica abatutsi.

Yamaganye abapfobya jenoside bemeza ko FPR yabangamiye abifuzaga gutabara Abatutsi, kandi bizwi ko FPR ariyo yabatabaye igahagarika Jenoside..

Yamaganye yivuye inyuma Ambasaderi Ndagijimana JMV wemeza ko FPR yari izi iyicwa ry’abatutsi, ko Abatutsi babaga mu Rwanda ngo bahisemo uruhande rwabo basigara mu Rwanda.

Yahakanye nanone ko we na Dusaiyidi babwiye LONI ko FPR idashaka ko haba abasilikari boherezwa mu Rwanda gutabara Abatutsi ngo kuko Abatutsi bari bararangiye, ntawe usigaye.

Dr Gahima Gerard yongeye Paul RUSESABAGINA wemeza ko FPR igomba kubazwa ibijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nanone kandi yamaganye Matata Joseph wemeza ko FPR INKOTANYI yateguye jenoside yakorewe Abatutsi, ko abasilikari ba FPR bari mubantu bicaga Abatutsi.

Yamaganye Kabalisa Pacifique wemeza ko Abatutsi batapfuye ari abo urupfu rutashakaga,. Akaba yashoje yamagana abantu bose bapfobya jenoside, abadashaka kuvugisha ukuri, ahubwo bakabogama ndetse bakirengagiza ukuri ku nyungu zabo za politiki.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Natacha - 22/06/2017 saa 10:58

Gahima yakoze mu rukiko azi ukuri. Rero ibyo avuga ni ibyo yiboneye. Naho abo bahutu nta kindi bavuga uretse Guhakana no Gupfobya ibyo bakoze, bo ubwabo. Sinumva n'impamvu umuntu nkuwo avuga maze mukabyandika. Kuko nta kizima afite muri we, bivuze ko n'ibimusohokamo ari amafuti.
Kanda hano umusubize

Basabose - 22/06/2017 saa 02:24

Esekuki mutatureka ngonatwe mugihugu twumva ayo maradiyo? Uyumunyamakuru adusobanurire ukuntu abigenzahubwo.
Kanda hano umusubize

Michel - 21/06/2017 saa 10:00

Gahima we uratangaje. None se mo ibyo byose ubizi neza, ukaba wamagana abo bose bapfobya jeoside, kuki wahezemu buhungiro, wajyanywe n`iki? Ni mission urimo se? cyangwa utangiye kwicuza ibyo wakoze ubu ukaba ushaka inzira yo kugaruka mu Rwakubyaye? ngwino, abanyarwanda ntiduheza hanze, u Rwanda ni urwacu twese. ariko, niba ugifite udukino uri kurangiza ngo ubone ikarita ya Bagosora cg Rudasingwa, igumire mu buvumo bwawe, wenda ukorere FBI cg CIA ya TRUMP kuko nawe aragukeneye.
Kanda hano umusubize

kamana - 20/06/2017 saa 09:31

Nyamara ibaruwa we ubwe yandikiye UN iracyahari.Gahima we les paroles s envolent et les écrits restent.Amateka azagucira urubanza
Kanda hano umusubize

nnmmmmm - 20/06/2017 saa 09:13

He's brox, nawe arabogamye kuba agize fpr abamalayika
Kanda hano umusubize

Kay - 20/06/2017 saa 07:49

Dukeneye source please
Kanda hano umusubize

nyiranuma - 20/06/2017 saa 07:46

Izo ntagondwa z'abahutu ikibibatera ni ikimwaro cy'imiyoborere mibi, cy'ubwicanyi na jenoside yakorewe abatutsi guhera muri za 1959 (1959; 1961; 1963; 1967; 1973; 1990-1993). Kuminuza mu rwango, kwanga gushyira mu bikorwa Amasezerano ya Arusha no kwizirika ku bakoloni b'abafaransa (gusabiriza, kutiha agaciro, kubaha umuzungu), kwabaye kwikiza Habyalimana Juvénal ngo babone uko bakorera abatutsi jenoside. Ubutagondwa bwabo bwageze n'aho bubabuza gutekereza ku ngaruka za jenoside bateguraga. Aha kandi France ya Mitterand niyo yabibafashijemo, ibizeza ko nta ngaruka bizabagiraho. Kubyemera gutyo ni uko kuva kera, umuco wo kudahana abicanyi wari warimakajwe.
Kanda hano umusubize

VUNINGOMA - 20/06/2017 saa 14:07

Nibyiza ko GAHIMA yamagana Genocide.Naho kubyerekeye uwahanuye indege,ntihakagire umuntu ubihamya,mu gihe nta Anketi mpuzamahanga yali yaba.Gusa umuntu agomba kwibaza ati :Ninde wali afite inyungu ko Kinani apfa?Ninde wabikuyemo inyungu?Ese ni Bagosora,ni Akazu,ni FPR,etc...Aho niho hali igisubizo.
Kanda hano umusubize

Buzizi - 20/06/2017 saa 15:03

Ni Akazu na ba Bagosora kugirango Imperuka ikorwe nk'uko yabyivugiye. Naho inyungu zo zabacikanye amazi ari naho batadhishoje batazi ingaruka bizabagiraho. Nta gushidikanya iby'indege kuko Abafaransa na ba Bagosora nibo bahageze ba mbere bangira abandi ba Minuar. Boite Noire bayibitseho n'ibyo yagaragaje nibo babizi. Ikindi ba experts berekanye neza mu 2012, uko yahanuwe.
Kanda hano umusubize

Gahozo - 22/06/2017 saa 17:37

Harya ntabantu bari baracengeye interahamwe bazitizaga umurindi? ababizi barabizi igihe kizagera bavuge na habyarimana batangiye kuvuga nyuma yimyaka 18.
Kanda hano umusubize

Barafinda - 22/06/2017 saa 02:22

Ubwobuyobozi bwiziritse bukanubaha umuzungu harubwo bwagiraga abazungu muri présidence harubwo ibigobya leta na kaminuza byayoborwaga nabazungu nkaho ntabanyarwanda bahari?
Kanda hano umusubize

minani - 22/06/2017 saa 06:31

Uri Brafinda kandi utazi gufindura ibyo uhakana? Kuva mu 1992, Umugaba Mukuru w'Inzirabwoba nyawe yari umufaransa ariko wowe ntushobore kubibona. Leta y'Abatabazi yimikiwe muri Ambasade ya France/Kigali, ubwo ntubizi koko?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X