Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Zari n’umuryango we bakomeje kugarizwa n’ibigeragezo by’ubuzima

Zari Hassan umugore wa Diamond n’umuryango we, muri iyi minsi biravugwa ko bugarijwe n’ibigeragezo by’ubuzima aho,ikibazo kimwe gikemuka bidateye kabiri ikindi kigahita kihashinga imizi.


Ibi bigarutsweho nyuma y’uko kuri uyu wa mbere bivuzwe ko uyu muherwe yaba yajyanywe mu bitaro nyuma yo kugarizwa n’uburwayi butaramenyekana.

Uyu mubyeyi w’abana batanu barimo babiri b’umuhanzi Diamond,yagaragaye aryamye ku gitanda mu bitaro yatewe Serumu bikaba bicyekwa ko yaba afite ikibazo cy’umwuma cyangwa umunaniro ukabije nyuma y’uruhuri rw’ibibazo amaze igihe ahura nabyo.

JPEG - 28.4 kb
Zari uherutse kurizwa n’urupfu rwa Ssemwanga wari umugabo we

Ubu burwayi kugeza ubu bukaba bwateye ururondogoro mu bakunzi be aho abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kwibaza niba aza gukira cyangwa niba bikomeje kuba ingume.

Ikinyamakuru Ghafla gitangaza ko ngo nyamara n’ubwo bikomeje kuvugwa ko ari umwuma n’umunaniro,abandi bakurikiranira ubuzima bwe hafi bakomeje kuvuga ko yaba ari inda atwite y’umuhanzi Diamond ariko hakaba hakiri urujijo kuko amaze igihe gito abyaye umwana w’umuhungu w’uyu muhanzi.

Ni nyuma y’uko kandi umubyeyi we nawe y’ugarijwe n’uburwayi bw’umutima mu minsi ishize nawe bikamuviramo kujyanwa mu bitaro igitaraganya ariko akaza koroherwa.

Uburwayi bwe bwamenyekanye cyane mu cyumweru cyabanjirije igishize bimenyekanishijwe na murumuna wa Zari Ashutalal ariko nyuma nabwo aza gushima Imana ko yakize bihurirana n’uburwayi bwa mukuru we Zari ari naho hava ibivugwa ko uyu muryango wugarijwe n’ibizazane by’ubuzima.

Ni mu gihe kandi hatarashira igihe kinini uwari umugabo we Ivan Ssemwanga yitabye Imana aguye mu bitaro bya Afurika Y’Epfo mu kwezi gushize, byaje no guteza umwiryane hagati ya Zari n’umuryango wa Ivan, ahanini bishingiye ku mutungo nyakwigendera yasize aho uyu mugore yashakaga ko ahabwa umutungo w’umugabo we, umuryngo nawo ugashaka kubyikubira.

JPEG - 76.4 kb
Ssemwanga aherekezwa bwa nyuma

Icyakora byaje kwemezwa ko ariwe ugomba kuba umuyobozi w’umutungo wa Ssemwanga wose ariko hakaba ubufatanye ku mpande zose.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

fofo - 26/06/2017 saa 17:23

Yooo ngewe zari ndamukunda cyaneee gusa Uwiteka azambabarire amumpere agakiza kuko ibigaragara ni umunyamugisha ariko satani aramurwanya cyaneee Uwiteka ndakwinginze sanga Zari aho arwariye maze umufate umukomeze ntazongere ku gucika umwibukire ku mirimo ye we n umugabo we yvan maze umurinda satani ushaka ku mwiba kugirango bariya bana babe infumbyi ibuka abashonje yagaburiye we nu mugabo we yvan ibuka imirimo.mwami.wacu uri imana itajya yibagirwa imirimo Urakoze yesu
Kanda hano umusubize

mike - 22/06/2017 saa 01:10

niyihangane ni inyange zirapfa nkaswe ibikona
Kanda hano umusubize

Byakweli James - 20/06/2017 saa 15:10

Inkuru ya Zari Hassan irababaje cyane.Inyibukije ibyabaye kuli YOBU wo muli Bible. Ibi biba bikwiye gutuma dutekereza neza.Urabona ko ZARI yarongowe n'abakire gusa.Ikibabaje nuko babanye mu buryo bwo KWISHIMISHA gusa kuko nta numwe bateye igikumwe.DIAMOND ejo nawe azamuta,ashake undi mugore kuko ahora ashwana na ZARI kubera ko umwe aca inyuma y'undi. Tugomba kubaha imana,tugakora ibyo idusaba.Nitwanga,ntabwo izaduha ubuzima bw'iteka muli Paradizo.Ariko abantu bayubaha,nubwo ari bake cyane,izabazura ku Munsi w'imperuka,ibahe ubuzima bw'iteka.Ntitukemere biliya bavuga twapfuye ngo tuba twitabye imana.Bible ivuga ko iyo dupfuye tuba tutumva (Umubwiriza 9:5).Ntabwo wakitaba imana kandi utumva.Ahubwo ujya mu gitaka,ukazazuka ku munsi w'imperuka nkuko YESU yabivuze muli Yohana 6:40.Ariko iyo wibera mu byisi gusa,ntushake imana ukiriho,iyo upfuye uba ugiye burundu.Jya wiga Bible kugirango nawe umenye ibi tuvuga. Twiteguye kuyigana nawe niba ubishaka kandi ku buntu.Twagusanga iwawe cyangwa aho ukorera,tukiga Bible,kugirango umenye icyo imana igusaba,ugikore,hanyuma uzabone ubuzima bw'iteka.
Kanda hano umusubize

Byakweli James - 20/06/2017 saa 14:56

Iyi case ya ZARI HASSAN irababaje cyane.Biratwibutsa ibyabaye kuli JOB wo muli Bible.Ibi byerekana ko kugira amafranga menshi atari byo biduha ibyishimo.Mulibuka ko ZARI yataye umugabo akajya kubana n'undi,bose bakize cyane.Kandi bose nta numwe bateye igikumwe.Babanye mu buryo bwo kwishimisha gusa.Uretse n'ibi byago agize,ushobora kumva ngo yapfuye.Bene ibi,biba bikwiye kudufasha GUTEKEREZA neza,tugashaka imana tukiriho,aho gutegereza biriya Padiri na Pastor bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo aribyo. Bible ivuga ko iyo dupfuye tuba tutumva (Umubwiriza 9:5).Tujya mu gitaka,noneho iyo wakoreye imana ukiriho,ntiwibere mu byisi gusa,imana izakuzura ku Munsi w'Imperuka,iguhembe UBUZIMA BW'ITEKA nkuko YESU yavuze muli Yohana 6:40. Ariko iyo wibera mu byisi gusa,nkuko abantu hafi ya bose bameze,iyo upfuye biba birangiye.Bible ivuga ko abantu bose bibera mu byisi gusa,baba ari ABANZI b'imana nkuko tubisoma muli Yakobo 4:4.Hari ibintu byinshi imana idusaba gukora.Ariko kubera ko abantu batunze Bible ariko ntibamenye ibirimo,bituma badakora ibyo imana idusaba. Uramutse ushatse kwiga Bible,twiteguye kuyigana nawe kandi ku buntu,t
Kanda hano umusubize

ayiwe - 21/06/2017 saa 06:57

Urakoze nshuti
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X