Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ntibyari byoroshye hagati y’ubushinjacyaha n’umugabo ukekwaho kwica atwitse KAYIRANGWA akamujugunya mu ishyamba

Mu rubanza rwabaye ku munsi w’ejo mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo ntibyari byoroshye hagati ya Faustin Bizimungu wabyaranye akanabana nk’umugabo n’umugore (nubwo batashyingiranywe) na Nadine Kayirangwa wishwe akaboneka mu ishyamba rya Gishwati ku ruhande rw’akarere ka Rubavu yaratwitswe.

Mu rubanza rwabaye ejo ku wa mbere tariki ya 19 Kamena 2017 Ubushinjacyaha bushinha Faustin Bizimungu urupfu rw’uyu Nadine wishwe atwitswe umubiri we ugatorwa mu ishyamba rya Gishwati.

JPEG - 46.7 kb
Nyakwigendera Nadine Kayirangwa

Kuri uyu wambere Ubushinjacyaha mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo bwagaragaje impamvu buvuga ko zikomeye zituma bukeka Faustin Bizimungu wabyaranye na Kayirangwa.Ngo Umunsi apfa ni we babonanye nyuma.

Nadine yabuze nyuma yo gutandukana na Faustin Bizimungu wamuherekeje akamugeza kuri Mahoko avuye (Nadine) aha i Rubavu mu mihango yo gufata irembo rya mushiki w’uregwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko umubiri wa Nadine bawusanze mu ishyamba rya Gishwati hashize icyumweru kandi mu gace kegera aho yari yatandukaniyemo na Bizimungu. Buvuga ko nyakwigendera yaburiwe irengero ku itariki ya 03 Mata (umunsi baherukana).

Ubushinjacyaha buvuga kandi ko hari ubutumwa bwa E-mail bwabonetse bugaragaza ko Bizimungu yateraga ubwoba Nadine, babyaranye umwana w’imyaka 13.
Uyu mwana babyaranye na we ngo yahamije ko ababyeyi be bari babanye nabi ndetse ko se yashakaga kugirira nabi nyina.

Uyu mwana wabo ngo yavuze kandi ko nyuma y’uko Nadine aburiwe irengero Bizimungu yaje akamubwira ko atazagira uwo abwira ku mibanire ye (Bizimungu) na nyina, ngo ntihazagire uwo abwira ko bari babanye nabi, ndetse amwizeza ko nyina azaboneka vuba.

Bizimungu ahakana uruhare rwe mu rupfu rwa Kayirangwa Nadine, avuga ko batigeze bagirana ikibazo na rimwe.

Ati” Nta kintu na kimwe twigeze dupfa nta n’icyaha yigeze ankorera”
Yakomeje gushimangira ko bari babanye neza ndetse Nadine yisanzuraga mu rugo iwabo wa Bizimungu. Ati “yafashaga umuryango nanjye akamfasha, nanjye kumubura nabuze umuntu ukomeye”

Uregwa ahakana ibyari byatangajwe n’Ubushinjacyaha ko nyakwindera baherukana amuherekeje agahita yanga ko bakomezanya urugendo, akavuga ko kuri uyu munsi bari bavuye iwabo bagiye gusengera kuri Mahoko bahagera umugore akamubwira ko yigiriye i Kigali na we ngo agakomeza ajya muri gahunda y’amasengesho.

Umucamanza yamubajije niba hari icyo apfa n’umwana we wamushinje, avuga ko umwana we amukunda ahubwo ko ibyo yamutangajeho bishobora kuba byaratewe n’ibihe bigoye bamusanzemo.

Umunyamategeko wunganira uregwa avuga ko umukiliya we atari abanye nabi na Nadine kuko yanapfuye yari yagiye mu gikorwa yatumiwemo n’umuryango wa Bizimungu.

Ati “yaraje ahamara umunsi umwe, ibiri, ibyo bigaragaza ko bari babanye neza”

Uregwa arakekwaho uburwayi bwo mu mutwe

Uyu munyamategeko avuga ko gukeka umukiliya we bitashingira ku mpamvu y’uko Bizimungu yamaze imyaka 12 atarashyingirwa na Nadine babyaranye kuko uregwa yari afite ikibazo kihariye cyo mu mutwe.

Uyu munyamategeko avuga ko umukiliya we atakekwaho kugirira nabi umuntu kuko babyaranye.

JPEG - 52.9 kb
Faustin Bizimungu hagati y’umushinjacyaha n’umuburanira

Ati “ari ibyo buri wese wabyaranye n’umuntu akagira ikibazo bajya bahita bakeka uwo babyaranye.”

Uyu munyamategeko avuga kandi ko bitari bikwiye kubaza uriya mwana nk’umutagabuhamya kuko nawe atari ari mu bihe bisanzwe ku buryo ubuhamya bwe bwakwizerwa kandi akaba ari n’umwana.

Bizimungu wari wasabiwe gufungwa by’agateganyo we n’umunyamategeko we basabye ko akurikiranwa ari hanze kuko nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha ndetse akajya kwivuza uburwayi bwo mu mutwe ngo afite.

Yanzura. Uregwa yagize ati “Ndasaba kurenganurwa kuko najye naratakaje, nabuze umuntu umfitiye akamaro.”

Urukiko rumaze kumva impande zombi rwatangaje ko rusazoma umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Faustin Bizimungu kuwa kane tariki 22/06.
Nadine Kayirangwa wishwe agatwikirwa muri Gishwati yari umukozi ku bitaro by’Umwami Faisal.

Nadine Kayirangwa wahoze akora mu bitaro by’Umwami Faisal i Kigali, yishwe mu ntangiro z’ukwezi kwa kane uyu mwaka avuye i Rubavu kwifatanya n’abo mu muryango wo kwa Bizimungu Faustin mu rubanza bari bafite.

Umubiri we watwitswe ukanashinyagurirwa wabonetse mu ishyamba rya Gishwati ku ruhande rwa Rubavu hashize icyumweru aburiwe irengero.

Nyuma y’amatangazo arangisha uwo mubiri, yashyinguwe bwa mbere i Rubavu n’inzego z’ubuyobozi n’umutekano nk’umuntu utazwi, nyuma umuryango we uza kumenya ko ari we aratabururwa nabo bongera kumushyingura i Kigali.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

man power - 21/06/2017 saa 17:25

Urwanda ruraganahe umugabo gito arabeshye niwe wicishije umugore we waramukundaga imyaka cumi nitatu mutarasezerana aha hari akibazo none atangiye gutikinika ngo arwaye mumunte uko amajambere yihuta nubugome buhora inyuma ubushinja cyaha burenganure nyakwingende uwo mugabo niba arwaye mu mutwe kuki nakazi kawe nabandi nabo nuko bagukakanire udatoroka turabazi avoka namwishingira akabura bajye bafunga bavoka babagome nkabo babeshya ubutabera
Kanda hano umusubize

fisi - 22/06/2017 saa 15:33

ariko ninde wababwiye ko kabwera zose zitewe inda, aringombwa gusezerana Nazo?! kuba yari amaze imyaka 13 suko atamjbonaga. kudasezerana so ikibazo. muzajya mwirirwa mwabitanditse NGO murashaka Abo muzasezerana nabo?! muzabibazwa.
Kanda hano umusubize

Muzima Adolphe - 21/06/2017 saa 03:39

Abicanyi babonye iturufu ryo gukwepa ubutabera: guhimba uburwayi bwo mu nurse ubundi ruswa n'icyenewabo bigakora akazi!
Kanda hano umusubize

Tomasijoseph - 21/06/2017 saa 13:37

Icyigaraga rabamutwa remurwari Barebe Nib'ari ukuri Murakoze
Kanda hano umusubize

sinivuze - 21/06/2017 saa 03:32

Nanjye ninjyira icyo mba muzambaze Mukunzi kuko we antera ubwoba atanantunze ntanicyo musaba
Kanda hano umusubize

MANAMANA Joel - 20/06/2017 saa 13:14

Ibi byo KWIRWAZA abantu bamaze kugera muli Gereza,ahubwo bijye bifatwa nka kimwe mu bimenyetso.Mulibuka ukuntu Bishop TOM wibye amafranga ya ADEPR yirwaje ageze muli gereza.N'aba ba Avocats,bakwiye nabo kujya bafungwa kuko bashyigikira abagome.Uretse ko hali n'abacamanza bemera kurya Ruswa bagafungura aba bagome.Bose imana izabarimbura ku munsi w'imperuka,ubwo izica abantu bose bakora ibyo yanga,igasigaza abantu bayishaka bashyizeho umwete kandi bakayikorera (Yeremiya 25:33).Mu gihe imana idusaba kubana neza n'abagore bacu ubuzima bwose,abagabo bica abagore cyangwa babakubita ni millions nyinshi ku isi.Aba nabo ntabwo bazaba mu isi nshya izaba paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Birababaje kubona abantu bashaka kubaho neza,nyamara hafi ya bose bagakora ibyo imana yanga,bityo ntibazaba muli Paradizo yenda kuza,aho tuzabona ubuzima bwiza cyane. Kwaheli urupfu,ubukene,uburwayi,ubusaza,ubusumbane,akarengane,intambara,etc... Mushake UBUZIMA NYAKURI,aho kwibwira ko ubuzima ari amafranga,abagore beza,politics,etc...Turapfa tukabisiga,bakatujyana I Rusororo.Ariko abashaka imana bashyizeho umwete,bazazuka ku Munsi w'imperuka (Yohana 6:40),babeho iteka ryose muli Paradizo.Ntimukibwire kandi ko gukorera imana ari biliya mujya mu kiriziya bakabaha Ukarisitiya mugataha,cyangwa kujya guha pastor icyacumi.Soma muli Yohana 14:12 wumve umurimi YESU yasize asabye Abakristu Nyakuri bose. Tugomba kuwukora,niba dushaka ubuzima bw'iteka muli Paradizo.
Kanda hano umusubize

Murengezi - 20/06/2017 saa 23:36

Birababaje kubona mu gihugu cyacu tutarumva ko iyo umuntu atarahamwa n icyaha aba ari umwere.Ni iki washingiraho uhamya ko uyu mugabo ari we wishe uriya mubyeyi ? Nta kimenyetso simusiga wabona.Uriya mwana wa 13 years nubwo avugako ababyeyi be batumvikanaga ntago wabishingiraho ngo uvugeko ari ikimenyetso kerekana uwishe uriya mubyeyi. Dufite ikibazo mu Rwanda iyo batubwira ngo twateye imbere kandi tudashobora no gukora iperereza nyaryo ku byaha by ubwicanyi.Iyo ubaze abantu bamaze kwicwa muri iyi minsi kandi ababishe ntibamenyekane wakwibazq impamvu leta idashakira polisi yacu ubushobozi ibikoresho n ubuhanga bijyanye nigihe tugezemo.Impamvu bidakorwa buri wese yayibwira...harahagazwe...
Kanda hano umusubize

Ben Benjus - 21/06/2017 saa 00:34

Wowe Joel ndabona waracengewe n'ijambo ry'Imana cyane ariko ngirango ushobora kuba wirengagije ko Imana itubuza gucira abantu Imanza. Ntukwiye rero kuba wihandagaza ngo uvuge ko Fausti ari umunyacyaha cg atariwe kuko nawe nturi Imana ireba mumitima icyakabiri ntunakwiye kuba uvuga ko abavoka bakwiye kujya bafungwa ngo baburanira abanyabyaha kuko nturi Imana ireba ngo uhite umenya uwakoze icyaha nutaragikoze Ukongeraho uti abacamanza barya ruswa bakarekura abanyabyaha, ibyo nabyo ni ugucira abantu imanza, icyakora hari uwo wabonye cg wafasha arya iyo ruswa wamugaragaza agahanywa namategeko. Ntikavuge ibyo wibonyeye witwaje bible yonyine ahubwo numva wareka uregwa akaburana uko abyumva n'umwavoka we akamufasha, ubushinjacyaha bugakora akazi kabwo hany9uma umucamanza akaruca akurikije amategeko kuko aba niyo bakora amakosa ntacyo bitwaye kuko ubutabera buzima twese tubutegereje mu ijuru.
Kanda hano umusubize

bebe - 20/06/2017 saa 11:18

yababaweee!! faustin icyaha nicyimuhama azafungwe burubdu yumwihariko peeee
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X