Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Ikipe ya Rayon sport yamaze kumenya i tariki izashyikirizwaho igikombe cya Shampiyona yegukanye

ikipe ya Rayon sport yamaze kumenya igihe n’umunsi izashyikirizwa igikombe yatsindiye cya shampiyona, ikipe ya Rayon sport yasabye ishyirahamwe ry’umukino w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) ko yazashyikirizwa igikombe cya shampiyona 2016-17 yatsindiye, ikina umukino wa Gishuti n’ikipe ya Azam yo mukiciro cya mbere muri Tanzania, kuri ubu byemejwe ko iyi kipe izakina umukino wa Gishuti na Azam ku i tariki ya 08 nyakanga 2017.


Abakunzi ba Rayon Sports aho bari mu mpande zitandukanye z’isi kugeza ubu bategererezanyije amatsiko n’igishyika umunsi bazamurikirwaho cyangwa se bazaherwaho igikombe cya Shampiyona ya 2016-2017 batsindiye ku mugaragaro, kandi bakishimira hamwe umusaruro iyi kipe yagezeho nyuma yo gukoresha imbaraga nyinshi.

Ni muri urwo rwego Nyuma y’ubusabe bw’ikipe bwa Rayon sports hamenyekanye i tariki iyi kipe izashyikirizwa ku mugaragaro igikombe cya shampiyona, arinabwo izahita ikina umukino wa gishuti n’ikipe ya AZAM yo muri Tanzania ku i tariki ya 08 nyakanga 2017 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo stade de Kigali.

Rayon Sports imaze gusezerera Kiyovu Sport ku mukino wa nyuma wa shampiyona
Haracyarimo kwigwa kandi ukuntu uyu munsi wahuzwa no kwizihiza isabukuru y’imyaka mirongo itanu (50) iyi kipe imaze ishyinzweho dore ko yabonye izuba muri 1967.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Imanirumva Samuel - 26/06/2017 saa 03:39

Rayon Sport Oyee Urashoboye .Twe Abafana ba Rayon tuzegukana na peace Cup.
Kanda hano umusubize

- 21/06/2017 saa 14:47

fanaapearikomurabagomek unamuturoganuribabaya
Kanda hano umusubize

alfa - 23/06/2017 saa 06:00

Banza ujye kwiga kwandika.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X