Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ngoma : Abaturage ngo babyutswa igicuku bishyuzwa ubwisungane mu kwivuza


Abaturage batuye mu murenge wa Remera mu karere ka Ngoma baratangaza ko bazindurwa n’inzego z’umutekano babwirwa ko bagiye mu nama bagerayo aho gukoreshwa inama bakishyuzwa amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.

Bamwe mu baturage baganiriye na Imirasire.com batashatse kwivuga amazina ku mpamvu z’umutekano wabo bavuga ko inzego z’umutekano zirimo Dasso n’ingabo zikorera muri aka karere zibabyutsa mu masaha ya saa kumi z’igicuku ngo bajye mu nama ariko banagera ahabera inama abataratanze ubwisungane mu kwivuza.

JPEG - 37.7 kb
Kirenga Providence Vice Mayor ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Ngoma

bakahagorerwa, ubuyobozi bw’aka karere bwo buhamya ko gahunda yo kubyutsa abaturage muri ayo masaha ngo bajye mu nama ari umwihariko w’aka karere mu rwego rwo kurengera amasaha y’akazi cyane ko bujya gucya inama zirangiye abantu bakajya muri gahunda zabo.

bamwe bemeza ko bashyirwaho igitutu n’izi nzego ziba zihagarikiwe n’ubuyobozi bw’uyu murenge wa Remera. Aba baturage bavuga ko bibabangamira cyane ko bavuga ko usanga izi nzego z’umutekano zibashyiraho iterabwoba ridasanzwe bazira kuba bataratanze ubwisungane mu kwivuza.

Umwe muri aba baturage utarashatse ko imyirondoro ye itangazwa ubwo yavuganaga na Imirasire.com yagize ati: “Baraza bakatuzindura mu gicuku bafite ibitabo bati muze tugende mu nama, ubwo umuntu akagenda azi ko ari inama ubundi twahagera bakatwicaza hamwe bagahita bavuga bati umuntu uzi ko yatanze ubwisungane mu kwivuza ndetse n’umuntu wese uri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bahaguruke bitahire, hanyuma twebwe tutari muri abo aba Dasso bakadutangira badusaba gutanga amafaranga kandi ikibabaje ni uko tuba twaje tuzi ko tuje mu nama nta n’amafaranga dufite, nk’ubu ubushize batwicaje ku biro by’akagari ka Kinunga tugeza saa sita z’amanywa banze kuturekura”

Imirasire.com yifuje kuvugana n’ubuyobozi bw’aka karere ntibyashoboka kuko umuyobozi w’aka karere atitabaga telefoni y’umunyamakuru.

Nyamara umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza’abaturage Kirenga Providence ubwo yavuganaga na kimwe mu binyamakuru bikorera hano mu Rwanda ntiyagiye kure cyane y’ibivugwa n’aba baturage n’ubwo hari bimwe yahakanye.

Yavuze ko impamvu aba baturage bakoreshwa inama muri ayo masaha, ari ukugirango bucye zarangiye bahite bajya mu kazi kabo.

Uyu muyobozi ati “Impamvu bavuga ko tubazindura mu masaha yo mu gitondo, byumvikane neza ntabwo ari mu gicuku kuko niba ari saa kumi cyangwa saa kumi n’imwe,… ni ukugirango dutanguranwe n’amasaha yo kujya mu kazi inama ibe mbere yaho hanyuma nisozwa abaturage babe bajya muri gahunda zabo, ikijyanye no kuba babyutswa n’inzego z’umutekano ndetse zikabashyiraho iterabwoba byo rwose sinabihamya ariko nk’uko ubuyobozi bwite bwa Leta busanzwe bufatanya n’inzego z’umutekano mu rwego rwo kwimakaza ya miyoborere myiza ni nayo mpamvu natwe twifashisha inzego za Dasso cyangwa abashinzwe irondo hanyuma abaturage bakaza tukabaganiriza ku mirongo itandukanye, ahanini si mituweli gusa tubaganirizaho ahubwo n’izindi ngingo zijyanye n’umutekano cyangwa imibereho myiza byose tubibaganirizaho”.

Yakomeje avuga ko impamvu nyamukuru bashyize imbere ubwisungane mu kwivuza ari uko umwaka wo gutangiriraho kwivuza utangira mu kwezi kwa Nyakanga kandi hakaba hasigaye n’iminsi micye, dore ko bakiri hasi mu gutanga ubwisungane mu kwivuza kuko bageze ku kigero cya 39% ari nayo mpamvu barimo gushyiramo imbaraga mu bukangurambaga kugirango abaturage barusheho kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

vundika - 24/06/2017 saa 06:33

Uwo muyobozi aba yirwanaho!! None kiriya kigabo kirarana udukobwa hano muri Kabeza niba ngo kitwa Aforodisi, ko kiba cyamuzonze mu kazi yabigenza ate? Nta n'umunyamakuru cyemera kuvugana nawe kandi ngo nibyo kize da! Abayobozi bamashuri ya segonderi cyarabamaze kibirukanisha kigasigaza abakigemurira, cyashyizeho tarifu yo gutanga imyanya ku buyobozi bw'ibigo hakurikijwe uko birutanwa, ba Bitifu b'imirenge utakigemuriye aba umwanzi wacyo! Yemwe we! Abakigemurira kibakingira ikibaba! Ndibuka uko cyararaga mu ishuri rya segonderi kigarama muri Rurenge kibinda animatirise witwa Kristina! Kizasubire iwabo I gatore.
Kanda hano umusubize

Nzarubara - 23/06/2017 saa 13:21

Yewe, mujye mwiga no gusoma imvugo y'isura y'umuntu! Urabona ko uwo Muyobozi nawe afite ku maso isoni zo kubivuga. Ntabwo nawe bibabimworoheye buriya Aforodisi aba yamubwiye ngo areba nk'i Kanya.
Kanda hano umusubize

gahindiro - 22/06/2017 saa 15:50

Uyu muyobozi nawe ntimwamurenganya ni ubwoba bubimutera. None se aba yanze kuryama.
Kanda hano umusubize

musemakweli - 22/06/2017 saa 13:54

NIMUTWARE ABATURAGE GAHORO NTAWE UTAZI AKAMARO KA MUTUELLE ARIKO MUREKE KUJYA MUZINDUKIRA ABANTU NK'AHO MURI ABANYERONDO
Kanda hano umusubize

Ilibagiza - 22/06/2017 saa 04:10

Wowe wiyita Girukwayo nturi I Mutenderi? Ngaho noneho vugisha ukuri jye nzi n'abo wafungiye mu Kagari. Ngoma niyo gutabarwa.
Kanda hano umusubize

Barafinda - 22/06/2017 saa 02:03

Ubu abasenabo bazatora nyakubahwa kugirango bikomereze iterambere ryo kubyutswa mugicuku no guteshwa agaciro mumaso yimiryango yabo?
Kanda hano umusubize

Basabose - 21/06/2017 saa 14:06

Ahubwo ibi bintu hari ikindi gihugu bibamo? ??Yewe n'umuntu uri muri gereza ntiwabimukora.
Kanda hano umusubize

yewewe - 21/06/2017 saa 12:57

izi nimpuhwe reta igirira abaturage cg nugushaka kashi mubaturage ntabwo arimpuhwe muri mutueli leta ibonamo cash nyinshi cyane zitabarika iyi leta nigisambo kumpande zose mwarangiza ngimbarata yokubwa habyara ubu nuruhinja rurasora
Kanda hano umusubize

muganga - 21/06/2017 saa 11:58

Ubu koko abanyarwanda bamwe ko basigara inyuma cyane!!! Nubu ntimurumva ko ubwisungane ari igitekerezo cyinyamibwa cyo gutuma mugira ubuzima bwiza!!! Ahubwo uwajya ashyiramo ninkoni! Ntasoni Uzi iyo mumaze kurembera murugo mwabuze uko mugera kwa muganga!!! Itangazamakuru namwe rwose mujye mufasha abaturage gutekereza. Ubundi ibihumbi 3000 byakuvuza koko!! Umuntu umwe uvunitse igufa ryikibero ashobora gutwara FRS yakarere kose! Nimuhinduke niryo terambere! ESE ubwo mwumva uwo muyobozi wabyutse izo saha ngo akwingingira ubwisungane ntabindi yakagukoreye bigufitiye akamaro! Sindi umunyepolitiki ariko mukoze kwa muganga icyumweru izi comment zahinduka. Umuntu watekereje RAMA , Soras, ni abacuruzi ariko mutuelle ni ugutabara rubanda rugufi none ntirunabishaka! Birababaje
Kanda hano umusubize

........ - 21/06/2017 saa 13:51

nibazana inkoni bazaguhereho wambwa we yiyise muganga niba uri na muganga ntabuganga bukurimo.
Kanda hano umusubize

muganga - 21/06/2017 saa 11:57

Ubu koko abanyarwanda bamwe ko basigara inyuma cyane!!! Nubu ntimurumva ko ubwisungane ari igitekerezo cyinyamibwa cyo gutuma mugira ubuzima bwiza!!! Ahubwo uwajya ashyiramo ninkoni! Ntasoni Uzi iyo mumaze kurembera murugo mwabuze uko mugera kwa muganga!!! Itangazamakuru namwe rwose mujye mufasha abaturage gutekereza. Ubundi ibihumbi 3000 byakuvuza koko!! Umuntu umwe uvunitse igufa ryikibero ashobora gutwara FRS yakarere kose! Nimuhinduke niryo terambere! ESE ubwo mwumva uwo muyobozi wabyutse izo saha ngo akwingingira ubwisungane ntabindi yakagukoreye bigufitiye akamaro! Sindi umunyepolitiki ariko mukoze kwa muganga icyumweru izi comment zahinduka. Umuntu watekereje RAMA , Soras, ni abacuruzi ariko mutuelle ni ugutabara rubanda rugufi none ntirunabishaka! Birababaje
Kanda hano umusubize

muganga - 21/06/2017 saa 11:56

Ubu koko abanyarwanda bamwe ko basigara inyuma cyane!!! Nubu ntimurumva ko ubwisungane ari igitekerezo cyinyamibwa cyo gutuma mugira ubuzima bwiza!!! Ahubwo uwajya ashyiramo ninkoni! Ntasoni Uzi iyo mumaze kurembera murugo mwabuze uko mugera kwa muganga!!! Itangazamakuru namwe rwose mujye mufasha abaturage gutekereza. Ubundi ibihumbi 3000 byakuvuza koko!! Umuntu umwe uvunitse igufa ryikibero ashobora gutwara FRS yakarere kose! Nimuhinduke niryo terambere! ESE ubwo mwumva uwo muyobozi wabyutse izo saha ngo akwingingira ubwisungane ntabindi yakagukoreye bigufitiye akamaro! Sindi umunyepolitiki ariko mukoze kwa muganga icyumweru izi comment zahinduka. Umuntu watekereje RAMA , Soras, ni abacuruzi ariko mutuelle ni ugutabara rubanda rugufi none ntirunabishaka! Birababaje
Kanda hano umusubize

jiribert - 21/06/2017 saa 11:50

ibyo nibyotwahaze turambiwe agahato
Kanda hano umusubize

Gasetsa - 21/06/2017 saa 11:21

Yewe, Kirenga arasetsa! Aho ko bamubaza agakanja amanwa nako iminwa, ni he handi abaturage bakora inama saa kumi saa kumi n'imwe za mugitondo? Muzaze murebe ni hose muri Ngoma, I Sake, muri Rukoma ho ntituzongera no guhinga. Ngo ni nibature da! Ni ryari Kirenga yari yabyuka ajya mu nama kuri iyo saha! Rwiririza we agukomangira saa munani z'ijoro.
Kanda hano umusubize

ramos - 21/06/2017 saa 08:06

aho naho mwageze uwabereka muri gisagara mumajyepfo nuburoko burimo ntiwabacika uvamo wemeye igihe uzayatanga unasinye nagahindagasa uwababwira
Kanda hano umusubize

Muhayimana - 21/06/2017 saa 03:17

Abanyarwanda twarakubititse kbs.
Kanda hano umusubize

Urujeni - 20/06/2017 saa 22:01

Uyu muyobozi aragerageza gusobanura ibintu bitabasha kubonerwa igisobanuro.Uwamubyutsa saa kumi za mu ijoro ngo amwishyuze sinzi niba byamushimisha.Kandi noneho bakabeshya abantu ngo baze mu nama icyo gicuku...bahagera ngo abo bitareba musubire kuryama abasigaye muzane amafaranga...nyamara ayo mafaranga nuwaba ayafite yaba yayasize mu rugo kuko batamubwira mbere icyo bamujyaniye .Abo bitareba se kuki bababyutsa ? Mwisekere gusa
Kanda hano umusubize

girukwayo - 21/06/2017 saa 11:08

Urujeni nta kigenda koko! Hari uwo babyukije ayo masaa koko mutajijishije? Mujye muvuga ibyo mwahagararaho naho ibindi mubyihorere.
Kanda hano umusubize

Magoba - 22/06/2017 saa 05:37

Girukwayo wanditse utanje gusoma inkuru y umunyamakuru.Babyita guhubuka.Nusoma neza urasanga umuyobozi ubwe ari we wivugira ko babyutswa igicuku ...ahubwo agasetsa imikara agerageza gutanga impamvu....nawe urashekeje
Kanda hano umusubize

leonie - 21/06/2017 saa 14:56

ese naho bigeze? ndumva aruwayatanze nutarayatanze bose bagomba kubaduka da! hhhhh
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X