Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Diane Rwigara yadukanye agashya mu gutanga ibyangombwa bisabwa ngo yiyamamaze

Diane Shima Rwigara mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu kabiri yaje gutanga ibyangombwa bisabwa ngo yiyamamaze aza ari kumwe na nyina yitwaje Bibiliya ndetse nyuma yo kwakirwa no gutanga ibyasabwa asanga abana bakoze imirongo 2 abacamo hagati.

Ahagana saa cyenda z’igicamunsi nibwo yari ageze kuri komisiyo y’igihugu y’amatora azanye ibyangombwa bisabwa abifuza kuba abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yo mukwa munani. Yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’amatora n’abakomiseri batatu.

JPEG - 99 kb
Diane Shima Rwigara asohoka mu modoka agiye kwinjira muri komisiyo y’amatora

Icyangombwa cya mbere gisabwa ni; Inyandiko y’uko afite ubwenegihugu bw’u Rwanda. Iyi yayitanze.

Prof Kalisa Mbanda, Perezida wa Komisiyo y’amatora yavuze ko bashyikirijwe ibaruwa igararagaza ko Diane Rwigara yaretse ubwenegihugu bw’Ububiligi (yari afite) kandi ko byemejwe na konsiri w’Ububiligi mu Rwanda.

Yakomeje atanga n’icyemezo cy’amavuko gitangwa n’urwego rubifitiye ububasha ndetse n’ibindi byangombwa bisabwa.

Komisiyo yakiriye kandi imikono y’abantu 600 banyuranye basinyiye Diane Rwigara.

JPEG - 89.9 kb
Diane Shima asezera Perezida wa komisiyo y’igihugu y’amatora

Mu bindi byemezo yatanze harimo icyemeza ko atafunzwe amezi arenze atandatu kandi atambuwe n’Urukiko uburenganzira bwo gutora no kwiyamamaza, inyandiko yemeza ko afite umubyeyi w’umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’inkomoko, icyemezo cy’amavuko cyerekana ko ababyeyi be ari Abanyarwanda, icyemezo cy’uko aho atuye hahuje n’imyirondoro yatanze, ikarita y’itora, icyemezo cy’uko aba mu Rwanda n’ibindi.

Komisiyo y’amatora yasanze ibyangombwa bisabwa kuba waba umukandida wigenga Diane Rwigara yabizanye. Komisiyo yatangaje ko izabisuzuma igatanga imyanzuro kuri byo mu gihe kigenwa n’amategeko.

Kugeza ubu abamaze kugeza ibyangombwa bisaba kuba Abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu ni Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, Gilbert Mwenedata wigenga na Barafinda Fred Sekikubo nawe wigenga, aba babiri ba nyuma Komisiyo yasanze hari ibyo babura basabwa kubanza bakabyuzuza.

Diane Rwigara amaze gutanga ibyangombwa yavuze ko mu gusinyisha yahuye n’imbogamizi kuko abamufashaga bamwe bagiye babatera ubwoba.
Yavuze ko amatora naba mu mucyo azatsinda.

Ati « Nemeza neza ntashidikanye ko natsinda kuko Abanyarwanda bakeneye impiduka, twese dukeneye impinduka.»

We yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bwazahaye, atanga urugero rw’izamuka ry’ibiciro ku masoko rigaragaza ko ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro.

Ati « Mur 1995 ikilo cy’ubugari cyaguraga amafaranga 50 Frw, ubu mu myaka 22 kigeze 800 Frw, kukubye inshuro 16. »

Kuri we ngo RPF-Inkotanyi igumye ku butegetsi muri manda itaha ikilo cy’ifu y’ubugari cyazaba kigeze ku mafaranga arenga 4 000 Frw, ngo cyaba cyarikubye inshuro 504%.

Ngo natsinda amatora azaha urubuga Abanyarwanda batange ibitekerezo bifuza.

Mbere y’uko yinjira muri komisiyo y’amatora yari yazanye abana bagera kuri 30 batonda imirongo ibiri maze asohotse atashye abanyura hagati ari kumwe na nyina.

Abakandida badatanzwe n’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda basabwa kuzuza ibyangombwa 13 birimo n’imikono 600 y’abantu bo mu turere twose tw’u Rwanda, nibura 12 muri buri karere.

JPEG - 79.7 kb
Diane Shima Rwigara ashyikiriza ibyangombwa bisabwa Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora

Ingingo ya 99 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ivuga ibisabwa umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ari nayo ishingirwaho hasabwa ibi byangombwa k’ushaka kuba umukandida agace kayo ka gatatu kavuga ko agomba kuba “indakemwa mu myifatire no mu mibanire ye n’abandi.”

Diane Rwigara yatangaje ko aziyamamaza nk’umukandida wigenga nyuma hasohoka amafoto ku mbuga nkoranyambaga ‘yambaye ubusa’.

Byatumye hari benshi babigarukaho bashingiye kuri kari gace ka gatatu kanditse mu ngingo ya 99 y’Itegeko Nshinga.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 8/07/2017 saa 19:01

murayavuga pe!!! uyashyira mu nkono amwe yashya andi agapfuba rwose.
Kanda hano umusubize

mutezinkwo adelne - 24/06/2017 saa 11:40

diyani nakugira inama urarye urimenge ntukagire Uwo wizera % iyisi dutuye ntabwo ari nziza nange ndi umunyarwanda kandi ntuye irwanda nahano Iwacu sishyashya ejo utazisama wasandaye ndibazako nawe Atari umwana kuraje nkurinyuma nabanjye Bose
Kanda hano umusubize

imbata - 9/07/2017 saa 09:45

Ubwose diyane araho atazi amayere y'inyenzi
Kanda hano umusubize

vuvuzera - 24/06/2017 saa 10:22

byose ntacyo bimbwiye bucya bwitwejo bose ntawe duhurira kuri nkonte cyangwa kwidamanje inzara iravuza ubuhuha ariko ngo turakize umuyobozi yahembwa mumamiriyoni akamenyako hari umuturage uburara agahinda kinkoko kamenywa ninkike yatereyemo
Kanda hano umusubize

emmy - 24/06/2017 saa 03:06

Diane Niyo yakwiyamamaza kuri manda zirenga eshanu nawamutora kuko nacyo yageza kubanyarwanda iyaba dukeneye impinduka ntago twari gutora yego kuri referandumu kuko tuzi icyo dushaka Niyo mpamvu tuzakomeza kugiharanira kugeza kuri final
Kanda hano umusubize

kalisa - 23/06/2017 saa 07:30

Diane yarangije gutsinda! byonyine gutinyuka guhangana na Kagame ni intsinzi. Ndabizi amajwi ye bazayagira nk'aya Twagiramungu ariko azaba yatowe.Kubona FPR ijya gucapisha amafoto ntabwo ari Diane yambitse ubusa ni abanyarwandakazi bose. Muzumve mu nteko ishinga amategeko hari umudamu ukoma.
Kanda hano umusubize

dudu shima - 23/06/2017 saa 06:05

Bamwe mwagiye muvuga neza cyane abandi wagirango bafite ubwenge nkubw' inkoko nigute umuntu aca urubanza nkaho yatorewe kuba umucamaza ese iyo muvuza induru ngo amafoto Diane nibindi mutekereza no kubayobozi birirwa barongora abagore nabandi ? Nashimye wowe wavuze ngo Diane avuge aziga nibyo koko yitonge acunganwe n'amagamboye kdi ntakwiye kugira uwo yizera ndetse no muri bariya bamurinze usibye mama we gusa ubundi courage
Kanda hano umusubize

Masumbuko - 22/06/2017 saa 15:58

Uyu mukobwa atumye nibuka tubarura amajwi tugasanga Rukokoma yatsinze bakadutegeka gufata izindi mpapuro zingana n,amajwi Rukokoma yabonye bakadutegeka gutorera abantu bose bamutoye.Badutegetse kudasohoka tutarangije.
Kanda hano umusubize

musemakweli - 22/06/2017 saa 12:03

hhahahahahahhhhhhh akabi gasekwa nk'akeza koko ubu se koko Diane urumva uri tayari kuba wasimbura afande ku ngoma? sha gusa sinzahemuka ngutora kuko ngutoye naba narasaze ariko singuciye intege jya mbere ariko ntacyo nkwijeje rwose afande wetu songa mbele tuko nyuma yakoooooo
Kanda hano umusubize

Mfitumukiza - 22/06/2017 saa 11:39

Ntimushishwa ugiye guhangana nande utekerezako Abanyarwanda batoye yego batazi icyo bashakaga?Ahaa ntuzabon'ishyitamba ngo utenurwo wariwambaye Byibuze uzabona amajwi 10 Iryawe irya mama wawe ushinzwe kukwamamaza na ba7 bayobye uzicu ibyo wakoze ntagaruriro Ingomirarura
Kanda hano umusubize

Bobo - 27/06/2017 saa 02:21

Wimuca intege, twebwe rubanda nyamwinshi tuzi uko bigenda.abanyarwanda turaziranye
Kanda hano umusubize

Gimy - 22/06/2017 saa 06:10

Ndabona hakenewe presidential debate live on TV, tukamenya ibitekerezo bya buri mukandida kandi tugaca urubanza bitewe n'ubusobanuro yatanze.
Kanda hano umusubize

Gimy - 22/06/2017 saa 06:10

Ndabona hakenewe presidential debate live on TV, tukamenya ibitekerezo bya buri mukandida kandi tugaca urubanza bitewe n'ubusobanuro yatanze.
Kanda hano umusubize

dudu shima - 23/06/2017 saa 05:50

Kabisa nanjye ndabishyikiye
Kanda hano umusubize

LUTT - 22/06/2017 saa 04:43

Dianne Komerezaho Nkuko Batubwirako Abagore Bahejwemumirimo Tukishimiranokubona Muntekobarimobeshi Amahanga Akatwemera Twihangane Turebekotwagira Na Perezida Wumukobwa Kuko Kuva Urwandarwabaho Ntituramugira Twereke Amahangako Nabobashoboye
Kanda hano umusubize

Njiji Diane - 22/06/2017 saa 02:17

Kasasira we urategereza gihunzi kbsa, nimumwongoze azicuza nudufaranga yatakaje aha ziriya nsoresore,izompunzi zahunganye amaraso kumitima zuragushuka, cyangwa wibeshye utekereza ko ugiye gupiganirwa kuyobora FDLR naza committe zinkoramaraso ngo ni impunzi! 3% rukokoma yabonye wowe nta 10% yayo uzabona!
Kanda hano umusubize

Athanase - 22/06/2017 saa 17:39

ibihe bihora bihinduka
Kanda hano umusubize

Valens - 21/06/2017 saa 21:42

hahahahahahahajaja.mujye mundeka nisekere koko Ubwose nshiye umugani mwasobanukirwa????Umwijuto w'ikinonko ntikimenyako imvura izagwa......Mushatse kunenga RPF na Kagame aho babagejeje ariko uwo ni umurengwe mubi .Umva RPF Irakomeye cyane ni umuryango mugari kandi bakunda igihugu cyabo kuko bemeye gutanga ubuzima bwabo ngo bakugarure i buntu none uraryama ugasinzira ukibagirwa amateka yawe. Murekere aho, DIANE Ntambaraga Yabona zatsinda Kagame na RPF nubwo twakwirengagiza amafoto y'ubwambure bwe .ntiyatsinda RPF .Mureke kuvuga Kubibi husa ahibwo munarebe ibyiza Kagame yagezeho murasanga izo mpindika za Diana ari baringa abashukisha .mugire Amahoro
Kanda hano umusubize

twibanire - 21/06/2017 saa 21:20

hahahahahahahajaja.mujye mundeka nisekere koko Ubwose nshiye umugani mwasobanukirwa????Umwijuto w'ikinonko ntikimenyako imvura izagwa......Mushatse kunenga RPF na Kagame aho babagejeje ariko uwo ni umurengwe mubi .Umva RPF Irakomeye cyane ni umuryango mugari kandi bakunda igihugu cyabo kuko bemeye gutanga ubuzima bwabo ngo bakugarure i buntu none uraryama ugasinzira ukibagirwa amateka yawe. Murekere aho, DIANE Ntambaraga Yabona zatsinda Kagame na RPF nubwo twakwirengagiza amafoto y'ubwambure bwe .ntiyatsinda RPF .Mureke kuvuga Kubibi husa ahibwo munarebe ibyiza Kagame yagezeho murasanga izo mpindika za Diana ari baringa abashukisha .mugire Amahoro
Kanda hano umusubize

Twibanire vaba - 21/06/2017 saa 21:18

hahahahahahahajaja.mujye mundeka nisekere koko Ubwose nshiye umugani mwasobanukirwa????Umwijuto w'ikinonko ntikimenyako imvura izagwa......Mushatse kunenga RPF na Kagame aho babagejeje ariko uwo ni umurengwe mubi .Umva RPF Irakomeye cyane ni umuryango mugari kandi bakunda igihugu cyabo kuko bemeye gutanga ubuzima bwabo ngo bakugarure i buntu none uraryama ugasinzira ukibagirwa amateka yawe. Murekere aho, DIANE Ntambaraga Yabona zatsinda Kagame na RPF nubwo twakwirengagiza amafoto y'ubwambure bwe .ntiyatsinda RPF .Mureke kuvuga Kubibi husa ahibwo munarebe ibyiza Kagame yagezeho murasanga izo mpindika za Diana ari baringa abashukisha .mugire Amahoro
Kanda hano umusubize

Twibanire vaba - 21/06/2017 saa 21:16

hahahahahahahajaja.mujye mundeka nisekere koko Ubwose nshiye umugani mwasobanukirwa????Umwijuto w'ikinonko ntikimenyako imvura izagwa......Mushatse kunenga RPF na Kagame aho babagejeje ariko uwo ni umurengwe mubi .Umva RPF Irakomeye cyane ni umuryango mugari kandi bakunda igihugu cyabo kuko bemeye gutanga ubuzima bwabo ngo bakugarure i buntu none uraryama ugasinzira ukibagirwa amateka yawe. Murekere aho, DIANE Ntambaraga Yabona zatsinda Kagame na RPF nubwo twakwirengagiza amafoto y'ubwambure bwe .ntiyatsinda RPF .Mureke kuvuga Kubibi husa ahibwo munarebe ibyiza Kagame yagezeho murasanga izo mpindika za Diana ari baringa abashukisha .mugire Amahoro
Kanda hano umusubize

dudu shima - 23/06/2017 saa 05:49

Ntabwo warukwiye kuvuga ibyo
Kanda hano umusubize

izere - 21/06/2017 saa 19:31

diane mwana wa Maman nkugire inama iyo ufite intego ushaka kugera ho urayirinda ukayiharanira ukayisigasiga ntiwagombaga gusamara ngo nuburenganzira bwawe kujya mubyabazungu ugatangira kubana nabagabo ntasezerano ubahinduranya uko wiboneye none imico yawe yamaze kuba nkiyabo ntarutangira ntanaho yageza abanya Rwanda irebere iryo bere nuwo mwambaro ujya gutanga candidate yawe koko wunamye umwanya munini ryasohoka kurisubizamo bikakubera ikibazo waretse umujinya uburakari budafite igisobanuro nimpamvu ko niba wemera Imana koko byukuri haraho bivuga ko gucyeka ari ukwibeshya kdi ko u Rda arintacyo rutwaye abarutuye na abarugenda urimubiki natangaga inama nta kumira ibitekerezo byubaka mpagarika ibyimijinya nuburakari byumuntu umwe bitewe nimyumvire dukomeza gutera imbere kubera imbaraga zukunda Igihu cyacu atagendeye kumujinya, uburakare, umuruho, umubabaro, akarengane, Amasusu n' ibindi byinshi yahuriye nabyo mu gihugu cye ariko agaharanira icyagiteza imbere ijoro na manywa diane rero nzineza ko uzabona ubu butumwa ukabutekerezaho democracy dukeneye siyo guhora ahubwo niyibitekerezo byubaka ubumwe bw' Abanya Rda sugutekereza uwo munsi ukaza kubayobora ahubwo urabibyirukana ukaba wana rwitangira nkuko abandi babigaragaje urakoze ugire ibihebyiza kdi Imana igukomereze kugendera mundanga gaciro zabanyarwandakazi bo mutima wurugo be blessed
Kanda hano umusubize

- 23/06/2017 saa 18:51

abantu munenga uyumushikiwacu muramunengahiki? utazamutora azarorere napapawe yaramubuze nkaswe ibyisi ubutumwa bwo yarabutanze turamushimira cyane nahokuvuga ngwamezeneza yeweeeee
Kanda hano umusubize

siborurema emanuel - 21/06/2017 saa 18:58

Komezimihigo Mwana Diane nubwo ijwi ryange ari rimwe reka igihe gisigaye ngikoreshe mbwira abandi ibyiza byawe nabo bazayaguhundagazeho
Kanda hano umusubize

Uwera - 21/06/2017 saa 17:02

Diane tukuri inyuma abanzi baganye! Imyaka 23 irahagije turi kan,'umusaraba! Igihe ni iki ngo abanyarwanda duhumeke!
Kanda hano umusubize

uwizeyimana - 23/06/2017 saa 10:47

abanyarwanda c ninde wababujije guhumeka? nonese niba imyaka 23 ishize udahumeka ubayeho gute? ikibazo ahubwo nuko bamwe muri MWe mutazi icyabagirira umumaro nahubundi wibeshyera abanyarwanda ngo ntibahumetse ivuge wowe wenyine kuko sibenshi batekereza nkawe kdi uri mugihombo
Kanda hano umusubize

Mugabo - 21/06/2017 saa 14:13

Tuzagutora Dian maze abiyica biyice nubwo bazakwiba amajwiri arko nibura muri discussion yawe harubwo urikocora. Erega wirukankana umugabo kera ukamumara ubwo wica umwe mubitaro hakavuka 100. We need change kuko igipidi turaghaze kabisa.
Kanda hano umusubize

0722825867 - 21/06/2017 saa 13:47

Abanyarwanda Duhangayikishijwe Nimisoro Yubutaka ,Rero Uzaba President Agombagukemura Ikikibazo Kukobyaturenze ...
Kanda hano umusubize

bwankoko - 21/06/2017 saa 12:49

diane nukuri koko wambaye ubusa nkuko amafoto abigaragaza? cg nurubwa bagutera? reka nkubwire niba koko arukuri ntibakwiriye kwemera kandidatire yawe pe ko ntarujyero twagufatiraho ruzima kuba uri'nshuti numuhungu ntibivuze ko wamwemerera ngo agukore ibyo ashatse ahubwo nibamenye neza ko arukuri bakwamagane amafoto bayamanicye kukarubanda kubyapa byamamaza kuko niwawe waba warabyikoreye Nina taribyo uzarega abo bakwandagaza
Kanda hano umusubize

dudu shima - 23/06/2017 saa 05:44

Umva ubwo ntasoni koko uvuze nkutagira ubwenge uziko ufite ubwenge nkubwinkoko nonese igihe cyagaragaje iki ese aba minister abadepite nabandi bakomeye babikora bo banaciye inyuma abo bashakanye bo bakorerwe iki ? Yego bibaye aribyo byaba arko amakosa arko ikibazo si ikosa ahubwo byaba ari bibi Diane abikomeje kdi atemera kwikosorora nawe yabonye isomo ko atagomba kugira uwo yizera
Kanda hano umusubize

jiribert - 21/06/2017 saa 11:45

twifatanyije nawe murufpurwumubyeyiwawe tuzanifatanya mukurwanirira igihugu cyacu twese abanyarwanda turabizi bashobora kuvugako utatowe kurinoncuro isi yose izabonako abanyarwanda twarambiwe turikumwe nawe kandi imana izabidufashamo yo izi ukuri amena
Kanda hano umusubize

thassos Wadege - 21/06/2017 saa 08:44

Banyarwanda mwese mugenze make mumenye ko Ubutegetsi buva ku Mana Nyagasani Uwo Imana izoha ubwo butegetsi niyo ibizi yonyene baca umugani ngo Uwuhawe n'Imana ntiyakwa n'abantu.
Kanda hano umusubize

kanyange - 21/06/2017 saa 08:08

Rwakana wavuze neza ko abantu bakwiye kwirinda ibyaha ni byiza cyane. None se abasambana bari mu buyobozi ko nta wubibahanira?Nabyo bikwiye gutekerezwaho, ubundi Igihugu cyacu kiturirwe n'indakemwa n'urubyiruko rw'ejo rubone uburere bwiza.
Kanda hano umusubize

Kasasira - 21/06/2017 saa 07:42

Diane abanyarwanda tukurinyuma wowe ntugire ubwoba. iyaba n'impunzi zari zemetewe gutora NGO wirebere ngo ziraguhundagazaho amajwi.Gusa nizereko abaturage Leta yanyaze imitungo yabo uzayibasubiza.kdi nizeye ntashidikanya ko numara gutsinda amatora impunzi zizicyura ntawuzicyuye kuko zizaba zibonye igisubizo.Turagukunda
Kanda hano umusubize

Michel - 21/06/2017 saa 07:15

ariko abanyarwanda tuzageza ryari guharabikana? Ayo mafoto se ni nde wayafotoye? ese ko Sadam yagaragaye yambaye ubusa (ikariso imeze nkabakindo) ahetse George W.bush ku igare byari byo koko? ese ko George W.Bush ko yagaragaye mu binyamakuru ari kwishimana na cya kihebe Bin Laden byari byo koko? Twarangije kumenya amaturufu apfuye akoreshwa muguharabika abantu. Sinshyigikiye Diane, cyangwa Frank cg,.... kuko uwo nzatora ni ibanga ryanjye bwite. Ariko, sibyiza ko ibinyamakuru bikomeza gukoreshwa mu gufana (fanatisme) no guharabika. Komisiyo y`amatora iramutse yanze kandidatire ya Diane yaba igaragaje ko ITIGENGA, kandi ikaba iguye mu mutego w`abanyepolitike. Nta bimenyetso ifite ko ayo mafoto ari impamo y`ibyo DIANE YAKOZE agendereye kwigaragaza mu ruhame. Bitari ibyo iyo Komisiyo iramutse igendeye ku marangamutima y`abantu cg ibinyamakuru ku giti cyabo, yazaregwa mu rukiko kandi igatererwa icyizere cy`ubunyangamugayo. abandika, birinde gusebanya no kubogama ahubwo bagaragazeisesengura ryimbitse mu nkuru za bo.
Kanda hano umusubize

DIDI - 21/06/2017 saa 08:45

None se. Nibasanga atujuje ibyango uzavuga ngo bammureenganyije? Wavuze kuri fanatism ariko ndabona wowe uri kuyigaragaza hakiri kare. Gusa ndemerenyaa nawe ko ibitangazamakuru byo muRwanda bigaragaza uruhande bibogamiye ho cyane. Ese ubwo ibyo kuba hara sohotse amafoto ya Diane ameze uko byari ngombwa ko bigaragara munkuru ya Candidature????
Kanda hano umusubize

rwakana emanuel - 21/06/2017 saa 18:02

umvasha waba umutoye cyangwa utamutoye nta cyo bimuhombyaho uravunwa nubusa turamushyigikiye,wowe ntacyo uvuzepe,
Kanda hano umusubize

gggggggg - 23/06/2017 saa 13:38

michel uri umuntu w'umugabo ibyo uvuga ni ingirakamaro
Kanda hano umusubize

man power - 21/06/2017 saa 06:20

Nshuti DIANE Ishyamba siryeru uvuge uziga
Kanda hano umusubize

dudu shima - 23/06/2017 saa 05:48

Nanjye uko avuge aziga rata
Kanda hano umusubize

Habineza - 21/06/2017 saa 05:36

Kuva agomba kwitwa Nyakubahwa Umwali Diane Shima Rwigara. Ibibazo arabizi nahabwe amahirwe yo kubikemura. Kandi amashuli yize amuha ubushobozi. Courage...
Kanda hano umusubize

mburushimana jo - 21/06/2017 saa 05:32

Diane munshiki wacu tukurinyuma utakurinyuma numwanzi wurwanda nabanyarwand. Diane komera kigabo
Kanda hano umusubize

umusaza - 21/06/2017 saa 13:23

Nkawe uvuga ko utari inyuma ya Diane ari umwanzi w'urwanda ugira ubwenge? Ese ukeka ko abanyarwanda bazi Diane ari bangahe? Kuki wibaza ko mu banyarwanda 3 bamaze gutanga candidatures na HE Paul utarayizana ariko wemejwe n'imitwe ya politike myinshi utazatora uwo mukobwa azaba yanga igihugu batubwiye ko abandi 3 bo atari abanyarwanda? Please please jya utekereza ibyo wandika
Kanda hano umusubize

uwizeyimana - 23/06/2017 saa 10:58

kuba umurinyuma nibyiza ninamahitamo yawe ariko ntugomba kugira ubwenge buke bene ako kageni ko gutuka abandi banyarwanda batamurinyuma plse
Kanda hano umusubize

mburushimana jo - 21/06/2017 saa 05:32

Diane munshiki wacu tukurinyuma utakurinyuma numwanzi wurwanda nabanyarwand. Diane komera kigabo
Kanda hano umusubize

Muco - 21/06/2017 saa 03:15

Diane tuzagutora 100%
Kanda hano umusubize

kamasa - 21/06/2017 saa 01:26

kuzana abana 30 nta kibazo nuburyo bwo kubakomeza mukwemera democratia
Kanda hano umusubize

Peter - 21/06/2017 saa 01:00

Mupfikinuyumwari? Akagingo Kamusebya Munkuruzanyu Ntikakabure Murashoboye Ntawavumuwimanitavumye
Kanda hano umusubize

Murengezi - 20/06/2017 saa 22:28

Bariya basore n abakobwa baherekeje Rwigara nibo mwita abana ? Umuntu utababonye yumvise uko mubyanwika yagirango koko ni abana bato ...umuto afite byibuze imyaka 18.
Kanda hano umusubize

poa - 20/06/2017 saa 19:52

arko murakabya agashya nakahese?
Kanda hano umusubize

Kigenza - 20/06/2017 saa 19:32

Ni byo koko bose batange ibyo basabwa.Ariko ntimwatubwiye niba barasabye kandida Paul Kagame kwerekana niba yaretse ubwenegihugu bwa Uganda niba na Ambassade ya Uganda ibyemeza...
Kanda hano umusubize

Bwiko - 21/06/2017 saa 12:37

Kigenza ubivuze neza cyane nanjye nibazaga icyo kibazo
Kanda hano umusubize

- 22/06/2017 saa 01:28

Twebwe abaturage tuzi aho twavuye 'naho tugeze 'nuhatugeje !kdi si umunyamahanga 'ni umunyarwanda .'ninawe twihitiyemo lkdi n‚imana yamwimitse
Kanda hano umusubize

Umurungi - 20/06/2017 saa 19:29

Diane Rwigara azi ibibazo abaturage dufite kandi akavuga icyo yabikoraho.Iyo wumvise Ministre wimibereho myiza uko yatangaye yumvise ko abana b imyaka 10 barya rimwe ku munsi mu kigo kirera imfubyi...agatangazwa nuko ngo yasanze babatekeye ibishyimbo bibiri mu mazi menshi wibaza niba uyu mu ministre azi uko ikibazo kibiribwa kimereye abanyarwanda.Na barafinda azi gusobanura iby imisoro igiye kutumara...buri wese afite uburenganzira bwo guhutamo uwo azatora ariko ibibazo byo twese turabisangiye....imisoro mituweli noneho za Ngoma basigaye babyutsa abaturage saa kumi z ijoro ngo bajye munama yo kwishyura mituweli...ibiciro by ibiryo...amazi umuriro birahenze ...ni akumiro gusa ariko wa mugani ubutaka kuki tugomba kubukodesha kandi twaraburazwe n ababyeyi bacu ?
Kanda hano umusubize

kkka - 21/06/2017 saa 09:36

ndumiwe koko diane mura mwizeye cyane peee ariko se ndumva agiye kuzabizeza ko azamanura nimvura amapfa agashira azabazanira nimashinise zokubahingira ese kombona mukorera kujisho no kugitsure cy abayobozi ubwo diane azabibasha ra? numuganda urabananira ariwo woroshye mukure amaboko mumifuka mukore cyane mwite kucyateza imbere igihugu cyacu mudataye umwanya kubanyaburayi baje kwiyamamaza muziko azanye miriyoni hari nonese ubundi abaye umunyarwanda aruko aje kwiyamamaza niyo akomeza akaba umubirigi amateka tubaziho nawe niyo mico watuyobora nka ADOLPH Hitlre cyane cyane ko umuntu usibye H.paul kagame ndabona atawundi wabasha kuyobora atari trained nkwe umusaza wacu afite amateka kdi niyo tugomba kubakiraho tugakomeza kubaka urwatubyaye Icyona kwisabira iza uvugisha ukuri kubyo uzabona byagushimishije nibitagushimisha ni bakoko urwanda wararuvukiyemo nabarafinda yatubwiyeko ari umunyarwanda ariko simbyemera rwose
Kanda hano umusubize

rukundo - 22/06/2017 saa 20:04

Nibamureke ate umwanya we. Mbabajwe n'udufranga twe. Namugira inama yo gukora ishyirahamwe ry'indaya nicyo ashoboye. Ubundi tukabajyana mu kigo ngororamuco.
Kanda hano umusubize

Balty - 21/06/2017 saa 21:26

hahahahahahahajaja.mujye mundeka nisekere koko Ubwose nshiye umugani mwasobanukirwa????Umwijuto w'ikinonko ntikimenyako imvura izagwa......Mushatse kunenga RPF na Kagame aho babagejeje ariko uwo ni umurengwe mubi .Umva RPF Irakomeye cyane ni umuryango mugari kandi bakunda igihugu cyabo kuko bemeye gutanga ubuzima bwabo ngo bakugarure i buntu none uraryama ugasinzira ukibagirwa amateka yawe. Murekere aho, DIANE Ntambaraga Yabona zatsinda Kagame na RPF nubwo twakwirengagiza amafoto y'ubwambure bwe .ntiyatsinda RPF .Mureke kuvuga Kubibi husa ahibwo munarebe ibyiza Kagame yagezeho murasanga izo mpindika za Diana ari baringa abashukisha .mugire Amahoro
Kanda hano umusubize

uwizeyimana - 23/06/2017 saa 11:08

ndumiwe koko!!!! ariko c ubundi Diane we naza urumva azagukorera iki niba bagomba kukuvugiriza ingoma ngo wishyure mituel nkaho atarinyungu zawe? wowe c iyo wishyuye mituel kagame bimwungura iki? uzange kuyishyura maze umubiri nuguhinduka uzibuka ko wakoze neza cg nabi
Kanda hano umusubize

makanzu benjamin - 20/06/2017 saa 19:29

nibyiza cyane dufite ubwisanzure murwanda najye nziyamamaza ubutaha abashaka bangire kungira ishuti hakirikare mobil:0783900116_0737445666.
Kanda hano umusubize

Samu - 20/06/2017 saa 16:59

Mbega Diyane ,BIBILIYA Nicyogitabokiyobora Umuntumuriyisi Kandicyahishwe Abanyabwenge Gihishurirwaabaswa Ikigitabomwibukenezako , Uhereye Kuri MOSE Ukageza Kubanone Uzakijyahejuru NiKizamurwa Neza.Rero Diyane Azineza BIBILIYA Ahoyakuye Umuntu Muri YESU Tubona Itsinzi Amin
Kanda hano umusubize

RWAKANA - 20/06/2017 saa 15:40

Ndahamya ko ariya mafoto ya DIANE yambaye ubusa,azatuma NEC imubuza kwiyamamaza kubera ko yiyandaritse.DIANE azi neza ko bizamubuza kwiyamamaza. Ngiyi impamvu imana itubuza gusambana.It is a great sin,nubwo bikundwa na Millions nyinshi z'abantu.Nkuko uriya munyamakuru baryamanye abyivugira,yamaze kumuhaga kuko bamaranye amezi 6 baryamana,amufotora yambaye ubusa,hanyuma aha inshuti ze ariya mafoto,bayakwirakwiza ahantu hose.Abakobwa bajye bamenya ko iyo baryamanye n'abahungu bibeshya ngo ni ugukundana,abahungu bagenda babivuga ahantu hose ko baryamanye nawe.Biterwa nuko abahungu dukunda ISHEMA (pride).Gusambana ni bibi cyane.DIANE azahora yibaza impamvu yabikoze,hanyuma bikaba bigiye kumubuza kwiyamamaza.Muhaye POLE,ariko musaba,hamwe n'abandi bakobwa Kudasambana,kuko imana ibitubuza,kandi bikazabuza abantu bose babikora ubuzima bw'iteka muli Paradizo.POLE KABISA our sister DIANE.Don't do it again.Ujye wibuka JOSEPH wo muli Bible wahunze umugore ngo badasambana kuko yangaga gukora icyaha.
Kanda hano umusubize

fidele - 21/06/2017 saa 07:30

kuki mukunda guharabikana bigeze aho koko?Ubwo ibyo uvuga urabizi?Gabanya amagambo kdi mureke umunyarwandakazi yishakire amahirwe!Erega buriya arabona ko hakenewe impinduka!!!!!
Kanda hano umusubize

Fred - 21/06/2017 saa 09:33

Ariko nkawe niba udafite uwagutumye wambwira mubatuyobora ninde watera ibuye Diane .Nubwo ibyo wita amafoto y'urukozasoni tutabyemeranyaho ,Ubu abatuyobora bose ni intungane kuri icyo cyaha ?Ahubwo icyo utazi twamaze kumenya ukuri abashatse kumwambika ubusa nibo babwambaye kumurusha .Ndagira ngo nkubwire ko bamwamamaje kurusha ibyo batekerezaga ko bizaba.Keretse nibatakita candidature ye cg hakaba irindi technica kandi niyo babikora ubutumwa buzatambuka.Icyaba cyiza niba mushyigikiye ubuyobozi buriho muvuguruze ibyo babunenga naho kwibasira umuntu utanga na fact c'est fou
Kanda hano umusubize

Munezero - 21/06/2017 saa 11:08

Nonese urabizi neza ko yasambanye? Mwirinde guca imanza kuko umucamanza utabera arahari.
Kanda hano umusubize

- 22/06/2017 saa 01:45

Ngo nduru ivugira ubusa ku musozi!
Kanda hano umusubize

sobanukirwa - 23/06/2017 saa 20:41

Sinumva impamvu hari abantu bagikomeje kuvuga kuri ariya mafoto. Ariko ubanza ari ukudasobanukirwa neza cg se bakaba barabwiwe ariko bakaba badashaka kumva ukuri. ariya mafoto yaje gusesengurwa nabahanga muri ubwo bumenyi b'abadage knd berekanyeko ariya mafoto ari amacurano100%. gusa nk'uko babivuga "A quelque chose, malheur est bon": ariya mafoto yatumye Diane amenyekana cyane kandi abayakoze bo barashakaga ko acishwa bugufi !
Kanda hano umusubize

kanyaru Emma - 20/06/2017 saa 15:17

Nkuko wagiye gutanga ibyangombwa umurikiwe n'Ijambo ry'Imana abe ariko Izakomeza kukuba imbere muri ayo matora kandi ndahamya ndashidikanyako ikimenyetso wakoze cyo kujyana n'umubyeyi ndetse hakaba n'abana arukutwereka ko uzayobora ariko udasuzugura abagukuriye ndetse nabari munsi yawe! kuriwowe ntagutegeka bizakuranga Imana Ikomeze kukurinda no kukuyobora muri byose!
Kanda hano umusubize

- 21/06/2017 saa 20:14

Diane ndabizi kobigoye ariko tuzagumya tugusenjyere
Kanda hano umusubize

kak - 20/06/2017 saa 14:30

kataza tuzagushyigikira ntawaza gura 1kg ku5000frw muminsi irimbere ntahotwabatwerekera
Kanda hano umusubize

- 20/06/2017 saa 14:27

tuzagushyigikira
Kanda hano umusubize

- 21/06/2017 saa 08:07

Rwose uri imanzi. byibura bigaragare ko nta kamara kuri ku isi ya RUREMA Turagushyigikiye.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X