Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ukuri ku gitero cya Grenade cyaraye kigabwe muri Rusizi kigahitana umwe kigakomeretsa 8

Mu kagari ka Ryankana, mu Mudugudu wa Gihigano uturanye n’uherutse kurasirwamo abantu batatu, muri Werurwe uyu mwaka, babiri muri bo bagahita bitaba Imana, haraye hagabwe n’abantu bataramenyekana bateye gerenade ndetse banarasa ku baturage banywaga inzoga mu kabari ko mu Murenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi, hagati ya saa mbili na saa mbili n’igice, umuntu umwe yitaba Imana, abandi umunani barakomereka.

Abatangabuhamya babonye ibyo biba bavuze ko abateye gerenade ari abantu babiri bari bambaye imyenda ya gisivile bahise bahunga berekeza i Burundi. Muri ako kanya ngo bahise barasa umukecuru witwa Kandenzi Vestine w’imyaka 52, yitaba Imana.

Abakomeretse bahise bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Islamic Bugarama.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo mu Murenge wa Bugarama yatangaje ko byabaye hagati ya saa mbili na saa mbili n’igice zo kuri uyu wa Kabiri.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Theobald Kanamugire, yatangaje ko ataramenya neza iby’iyi nkuru ariko ko agiye kuyikurikirana akaza gutanga amakuru nyuma.

Iperereza ry’abagabye iki gitero ryatangiye

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col René Ngendahimana, yatangaje ko hatangiye iperereza ku gitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 20 Kamena 2017, ubwo abantu bagera kuri batatu bitwaje intwaro bateye abaturage bo mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Bugarama, bakica umwe abandi umunani bagakomereka.

JPEG - 92.5 kb
Lt Col Rene Ngendahimana umuvugizi wa RDF

.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col René Ngendahimana, yabwiye itangazamakuru ko hatangiye iperereza kuri iki gikorwa, anihanganisha abaturage bagizweho ingaruka abizeza ko hari gukorwa ibishoboka byose ku buryo ibintu nk’ibi bitazasubura.

Ati “ Byari ahagana saa mbili z’ijoro aho abantu bitwaje intwaro nka batatu cyangwa bane bateye abandi bari mu gasanteri mu kabari, babarasamo amasasu hanyuma babateramo gerenade zigera kuri ebyiri. Ku bw’amahirwe make haje gupfamo umuntu umwe abandi umunani barakomereka ubu bari kuvurwa.”

“Ntabwo turamenya ababikoze aho baturutse n’aho basubiye barangije gusa ikigaragara ni uko ari ahantu higeze kubera insanganya nk’izo mu gihe cyashize aho abantu baturutse i Burundi bica abaturage bari muri ako gace.”

Muri Werurwe uyu mwaka na none muri aka gace kari hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi harasiwe abaturage babiri b’u Rwanda bahita bitaba Imana. Abagize uruhare muri iki gikorwa bahise bajya mu Burundi dore ko aka gace kari nko mu kirometero kimwe uvuye ku rugabano rw’ibihugu byombi.

Lt Col Ngendahimana yasabye abaturage gukomeza gutangira amakuru ku gihe, ndetse abizeza ko umutekano wabo ucunzwe neza, ko hari no gufatwa ingamba ku buryo igikorwa nka kiriya cyo kubahungabanya kitazongera kubaho no mu gihe kizaza.

Abaturage basabwe kandi gukomeza kugirana ubufatanye n’inzego z’umutekano kuko imipaka yo muri kariya gace igoye gucungwa ku buryo ‘wavuga ngo nta kintu na kimwe gitambutse ariko iyo dufite amakuru atangwa n’abaturage ntihagire ushobora gukingira ikibaba abantu nk’abo ngabo biroroha’.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

musemakweli - 22/06/2017 saa 13:52

iyi titre irambeshya cyane rwose
Kanda hano umusubize

dua - 22/06/2017 saa 09:36

ariko imiradire namwe ubwose titre ihuriyehe nibyo wanditse,ntabunyamwuga mugaragaza kbs
Kanda hano umusubize

Injiji - 22/06/2017 saa 05:56

Alpha iyo utangira uvuga ngo ukuri ku gitero .......warangiza ukavuga ubusa gusa, ukuri werekanye cg watahuye nk umwanditsi w' inkuri n ukuhe ? Mwagiye mumenya ko mubo mubwira haba harimo n abajijutse byabayobera mukicecekera . Ubuse igishya wari uzanye kirenze ku byatangajwe mbere n iki?
Kanda hano umusubize

Yohani - 21/06/2017 saa 19:11

Yemwe ntaco muvunika nuguhanura imirasire.com jew ivyabo narahavye. Imirasire igizwe ninkomamashi za FPR ahubwo wogira ngo ntizizi nico zikora. They're not professionals.
Kanda hano umusubize

minani - 22/06/2017 saa 06:22

Imbonerakure waretse gusoma ibitakureba ukareka amahomvu yawe uvuga FPR utazi.
Kanda hano umusubize

nkundurwanda - 27/06/2017 saa 14:53

Ico umuntu atazi n'iki k'Urwanda? Nta mabanga mufise ngaho titazi kuko abaduha inkuru bari iwanyu. Kandi umenye KO izina Imbonerakure utarekuriwe kurivuga nk'umunyarwavu. Rirubashwe caane. Si inkeragutabara z'abatutsi!
Kanda hano umusubize

ukuri - 21/06/2017 saa 18:28

ubuse ukuri mutubwiye nukuhe!!!!! muvuze ubusa gusa!
Kanda hano umusubize

Edy - 21/06/2017 saa 16:13

Ndabagaye ku nkuru zanyu. Ubu se bimaze iki kubeshya abantu kuri titre itagize icyo huriyeho na contenu.
Kanda hano umusubize

Gd - 21/06/2017 saa 15:52

iyi Mkuru irimo ubuswa bwinshi uwayanditse yisubireho dukeneye ubunyamwuga
Kanda hano umusubize

Gilbert - 22/06/2017 saa 13:26

Uti :Umuvu koko ? Mushishoze neza. mbere yo gushyira inkuru ku rubuga pe
Kanda hano umusubize

Niji - 21/06/2017 saa 15:12

Jewembonantavyogutanakwibirakeingabozu Rwanda Nizikazeumutekano,nukobizanukobizamuragabe.
Kanda hano umusubize

Kayiranga Aaron Rutimirwa - 21/06/2017 saa 08:59

Turihanganisha imiryango yabuze ababo kugitera cy'abagizibanabi bateye gerenade twibutsa abaturage ndetse nyirizina n'ababifite munshingano.
Kanda hano umusubize

SEMANZI - 21/06/2017 saa 07:10

Iyi nyandiko iranshituye, nsomye umutwe wayo ugira uti ukuri ku bagabye igiteri kwamenyekanye ngira ngo ababikoze bafashwe. Mujye mwandika titre igamije kwerekana ibiri buvugwe hasi kuko nk'uru ni urugero rw'uko ibyo uba witeze kubona muri article yanditswe ataribyo usangamo. Murakoze
Kanda hano umusubize

MOR - 21/06/2017 saa 08:45

KABISA INO NKURU NTIHURA NA TITR
Kanda hano umusubize

Jewe - 22/06/2017 saa 07:33

plus bete que toi on n'en meurt!! ushaka bihure ukundi gusa gute? l'auteur du titre sait bien qu'il colle avec le contenu, l'auteur n'a rien a foutre avec tes sentiments, il a publie ce qui s'est reellement passe. Et quoi d'autres veux-tu?
Kanda hano umusubize

Jewe - 22/06/2017 saa 07:34

plus bete que toi on n'en meurt!! ushaka bihure ukundi gusa gute? l'auteur du titre sait bien qu'il colle avec le contenu, l'auteur n'a rien a foutre avec tes sentiments, il a publie ce qui s'est reellement passe. Et quoi d'autres veux-tu?
Kanda hano umusubize

Nkwaya - 21/06/2017 saa 11:16

Ikindi ni uko muri uko kuri mutubwira murabanza muti abaturage babyiboneye bavugako hateye abantu babiri.Mukongera muti Umuvugizi w ingabo yavuze abantu batatu...yajya gusoza imvugoye ati abantu bane... Mutubwire ukuri niba mukuzi
Kanda hano umusubize

SEMAHIRE JEANCLUODE - 22/06/2017 saa 17:19

Twihanganishije imiryango yababuze ababo muri cyo ngitero leta nikaze umutekano kuru wo mupaka
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X