Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Meya wa Kamonyi yegujwe ku gahato cyangwa yatinye kweguzwa ariyeguza?

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Udahemuka Aimable yaraye yanditse ibaruwa ivuga ko yeguye ku buyobozi, Nyamara ariko Perezida w’inama Njyanama yabwiye abanyamakuru ko iyo Meya atinda kwegura ku bushake yari kuzeguzwa ku gahato.

Bikaba bikekwa ko Meya yaba yatinye kweguzwa akihitiramo kwegura ku giti cye.
Ibaruwa yegura ku bushake Udahemuka Aimable wari usanzwe ari umuyobozi w’akarere ka Kamonyi yayishyikirije inama njyanama y’akarere karere Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kamena 2017.

JPEG - 159.7 kb
Udahemuka Aimable umaze kwegura ku buyobozi bw’akarere ka Kamonyi

Iyi baruwa ikaba igaragaza ko yeguye kubera impamvu ze bwite, nyamara bamwe mu baturage bakaba barabwiye imirasire.com hari amakosa yakoraga mu kazi, arimo kutitwara nk’umuyobozi no kwiyandarika ari byo byatumye afata icyemezo cyo kwegura ku giti cye n’ubundi ngo abaturage bari bamaze iminsi basaba yeguzwa.

Karuranga Emmanuel, Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Kamonyi, yabwiye itangazamakuru yamaze kubona ibaruwa ya Udahemuka Aimable yanditse avuga ko asezeye ku nshingano ze kubera impamvu ze bwite, ariko anaboneraho kuvuga ko n’ubundi yashoboraga kuzeguzwa vuba.

Karuranga Emmanuel yakomeje avuga ko Meya yari amaze igihe akora amakosa mu kazi, arimo ayo kudashyira mu bikorwa imyanzuro y’Inama Njyanama, ikirenzeho ngo yari anamaze igihe kirekire yaranze kuzajya yitabira inama za Njyanama y’Akarere.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko Meya wa Kamonyi yari anafite imyitwarire idakwiye umuyobozi w’akarere, ndetse anashimangira ko hari ibikorwa byo kwiyandarika byamurangaga kuburyo n’abaturage bamwe bamubonaga bajyaga bagenda babimunenga, gusa ibyo bikorwa byo kwiyandarika n’iyo myitwarire ntiyasobanuye ibyo ari byo n’uko yabikoraga.

Bamwe mu baturage batashatse kwivuga amazina babwiye Imirasire.com Meya yakundaga kujya mu kabari akanywa byeri n’inkoko akagenda atishyuye ubundi bikavugwa ko yakundaga kujya mu bagore cyane.

Umwe mu baturage batuye mu karere ka Kamonyi nyuma yo kubona Imirasire.com yandika bwa mbere ku kwegura kwa Meya yahise akora comment avuga ko Meya yajyaga mu kabari akavamo atishyuye ubundi akirirwa mu bagore abasambanya.

Ese iyi ntiyaba ariyo mpamvu yihutiye kwegura ku giti cye aho kugira ngo yeguzwe.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

gitifu - 24/06/2017 saa 06:29

Mugarure Mayor watwubakiye ibito by'Akarere
Kanda hano umusubize

turikumwe emmanuer - 24/06/2017 saa 04:13

nibyokoko aradusebeje nkabanyakamonyipe imyitwarirenkiyo ntituyemera naveho hajyeho abandi murakoze.
Kanda hano umusubize

- 23/06/2017 saa 12:11

Kweguzwa ni Etre Demissionné
Kanda hano umusubize

Kagaju - 22/06/2017 saa 09:13

ni inshinga itondaguye mu ngiro ntega"passive voice "iva kuri verb to suck "being sucked "
Kanda hano umusubize

- 22/06/2017 saa 07:53

Meya nagende rwose atumye iterambere ridindira iwacu gooo
Kanda hano umusubize

- 22/06/2017 saa 07:53

Meya nagende rwose atumye iterambere ridindira iwacu gooo
Kanda hano umusubize

- 22/06/2017 saa 07:53

Meya nagende rwose atumye iterambere ridindira iwacu gooo
Kanda hano umusubize

- 21/06/2017 saa 16:40

NDIYUGANDA,NTURUKAKAMONYIAKAGARIKABUNYONGAUMURENGEWAKARAMAUMUDUGUDUNYENYERI,MPABWAAMAFARANGAYINGOBOKA,ARIKOSINYAHERUKANYAHERUKA/2016/MUKWAKANE URUTONDERWAGARUTSENASANZETURI12TWABUZEHOBAVUGAKOBAZAJYAKUBAZAMEYANANUBUBANWEBARAYAFATA,ABANDITWARAHEBYESINIVUZE-AMAZINAMURAKOZE.IMIRASIRE/COM
Kanda hano umusubize

ab - 21/06/2017 saa 07:48

Umuntu uzavumbura ijambo "Kweguzwa" muri English cyangwa French nzemera ko ari umuhanga.
Kanda hano umusubize

Nibisanzwe - 21/06/2017 saa 12:27

"Kweguzwa' = " Forced Resignation"
Kanda hano umusubize

Bwiko - 21/06/2017 saa 12:41

Poussé vers la sortie,porte ou à la demission.
Kanda hano umusubize

- 21/06/2017 saa 23:11

kweguzwa ni inshinga itondaguye iva ku "Kwegura" ariyo verb "to surrender ".
Kanda hano umusubize

Magoba - 22/06/2017 saa 05:30

Oya witubeshya.Kwegura ntago ari to surrender...ndakeka ari to resign.kwagura resignation mu cyongereza.Demission...demissionner.Kweguzwa Etre contraint à demissionner
Kanda hano umusubize

Kazina - 22/06/2017 saa 12:55

Negujwe,wegujwe,yegujwe...urumva kweguzwa itondaguye?
Kanda hano umusubize

Pito - 23/06/2017 saa 18:51

Reka kutubeshya, Niba ushaka gusobanuza ikinyarwanda icyongereza, to surrender isobanura bitewe nuko ikoreshejwe. Bityo, ishobora kuba Resist, to give up, to give over, to agree to stop..., etc Kweguzwa byo bikomoka ku nshinga kwegura= Resignation, Kweguzwa (bikorwa ku ngufu, wabishaka cg utabishaka, urabikora= Forced Resignation Gusa biramenyerewe mu butegetsi henshi ku isi, bikagaruka kenshi cyane cyane cyane cyane iwacu
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X