Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Nyuma yo gutabwa na Jennifer Lopez,Drake aravugwaho gukundana n’undi mukobwa w’uburanga buhebuje

Nyuma y’igihe gito Drake avuzweho gukundana na Jennifer Lopez nyuma y’urukundo rwabo rutashinze imizi bikarangira amweretse igihandure,kuri ubu biravugwa ko ari mu rukundo n’undi mukobwa witwa Hadid Bella urimo kumwomora ibikomere yasigiwe n’uyu muririmbyikazi.

JPEG - 40 kb
Drake na Bella

Mu ntangiro z’icyi cyumweru nibwo mu kabyiniro kamwe muri Los Angeles muri Amerika nibwo Drake yagaragaye ari mu bihe byiza n’undi mukobwa ufite uburanga buhebuje ndetse byanatumye abanyamakuru bakomeza kubakurikirana hose ngo bamenye ibyabo ariko baza gusanga hari umubano udasanzwe bafitanye.

Mu gicuku hagati cyo kuri uyu wa mbere nibwo Bella yaje muri aka kabyiniro aherekejwe na Drake ubona ngo barebana akana ko mu jisho abantu batangira kubashagara,bahita bahava berekeza hafi na hoteli ikomeye yo muri ako gace binavugwa ko bahise banajya kuyiruhukiramo.

JPEG - 48.2 kb
Bella bivugwa ko yihebewe na Drake

Drake avuzweho kugirana umubano n’uyu mukobwa nyuma yuko mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize we na Jennifer Lopez aho bakunze kugaragara basohokanye,babwirana amagambo y’urukundo ndetse n’amafoto bari mu bihe byiza.

JPEG - 34.4 kb
Drake na Jannifer Lopez bakiri mu rukundo

Icyo gihe ibitangazamakuru bitandukanye byatangaje ko urukundo rw’aba bombi rwatumye Rihanna wavuzweho gukundana na Drake mu ntangiriro za 2016, arya karungu ahita ahagarika gukurikira[unfollow] uyu muraperi ndetse na Jennifer Lopez ku rubuga rwa Instagram.

Bidatinze umubano wa Jennifer na Drake waje kuburirwa irengero bitangira kuvugwa ko uyu muraperi yaba yasubiranye na Rihanna mu gihe Lopez yari yamweretse igihandure akongera gusubirana na Alex Rodriguez maze bagakomeza umunyenga w’urukundo.

JPEG - 66.5 kb
Rihanna na Drake

Ibi biherutse kugaragazwa n’amafoto menshi Lopez aherutse gushyira hanze mu ntangiro z’icyi cyumweru agaragaza ibihe byiza aeimo n’uyu musore aho bari mu kiruhuko ku mugabane w’I Burayi mu gihugu cy’Ubufaransa.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

RukundoEdmond - 26/06/2017 saa 12:46

Ibyomanzi byirirwa byamamaza kwiyandarika ngo ni aba stars!
Kanda hano umusubize

GATERA Joseph - 21/06/2017 saa 09:42

Na Jennifer LOPEZ yafashe undi mugabo.Abantu baba bashaka kwishimisha cyane babyita ngo ni ugukundana.Ntitugakoreshe imibiri yacu tubabaza imana yaturemye.Ibi mwita gukundana,ntabwo aribyo.Baba bashaka gusa kuryamana,bamara guhararukanwa bagatandukana.Ibyo koko nibyo mwita gukundana???Mujye mumenya ko imana yashyizeho UMUNSI W'IMPERUKA,ubwo izica abantu bose bakora ibyo itubuza (Yeremiya 25:33).Izasigaza abantu bake bayumvira,bature mu isi izahinduka Paradizo (Imigani 2:21,22).Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw'iteka muli Paradizo.Mureke kurwana,kwiba,gusambana,etc...ahubwo mushake imana kugirango izabazure ku munsi w'imperuka,ibahe ubuzima bw'iteka nkuko YESU yasize abivuze muli Yohana 6:40.Aba barashukwa nuko bakiri bato.Ejo basaza,bapfe kandi ntibazazuka kuko bakora ibyo imana itubuza.
Kanda hano umusubize

Michel - 21/06/2017 saa 09:05

INDAYI GUSA ZIRIRWA ZISIMBURANA MU BAGABO.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X