Monaco cosmetics

Ubujurire bw’umukwe wa Kabuga Felecien bugiye gusuzumwa na MICT

Urwego rw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (MICT) ruravuga ko rugiye gusuzuma ubujurire bwa Augustin Ngirabatware umukwe w’umuherwe Kabuga Felecien wahoze ari Minisitiri w’igenamigambi, wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi agahanishwa igifungo cy’imyaka 30.

Augustin Ngirabatware yakatiwe imyaka 30 y’igifungo mu 2014 nyuma yo kujuririra igifungo cy’imyaka 35 yakatiwe mu 2012.

JPEG - 29.8 kb
Ngirabatware Augustin umukwe wa Kabuga Felicien

Mu ntangiriro z’iki cyumweru MICT yasohoye itangazo rivuga ko igiye gusuzuma ubu bujurire nyuma y’uko mu 2016 Ngirabatware abisabye ashingiye ko hari ikimenyetso gishya asanga kizamushinjura.

Ubusabe bwa Ngirabatware bwari bwasubitswe bitewe n’uko umucamanza wari ukuriye inteko iburanisha, Umunya-Turukiya Aydin Sefa Akay, yari yatawe muri yombi kubera uruhare akekwaho muri kudeta yabaye mu gihugu cye.

Ngirabatware, umukwe w’umuherwe Kabuga Felicien, yahamijwe ibyaha ku wa 20 Ukuboza 2012 na ICTR, ibyaha bya Jenoside, gushishikariza abantu gukora Jenoside ndetse no gufata ku ngufu nk’ibyaha byibasiye inyoko muntu akatirwa gufungwa imyaka 35.

Yaje kujurira, ku wa 18 Ukuboza 2014 ku gihano yari yahawe n’Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, kigabanukaho imyaka itanu.
Yahamijwe gufasha interahamwe z’iyahoze ari Komini ya Nyamyumba muri Gisenyi, akazishishikariza kwica Abatutsi kuva muri Gashyantare 1994 no gutanga imipanga yo kwica abatutsi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

KIMENYI Jack - 22/06/2017 saa 07:42

Urakoze cyane KAJE Onesiphore.Nibyo koko,aho umuntu asengera hatuma akorera imana cyangwa akorera Satani.Kuba Pastors bigisha cyane Icyacumi aho gushishikariza abantu ngo bajye mu nzira bakore umurimo w'imana ku buntu nkuko YESU yasize abisabye abakristu nyakuri (Matayo 10:8;Matayo 24:14),bituma abantu bibwira ko kuba umukristu ari gutanga icyacumi,pastor akagucurangira ugataha.Ntabwo ariko abakristu ba mbere (abigishwa ba Yesu) bakoraga.Igihe cyose amadini azarangwa no kwishakira amafranga gusa yitwaje Bible,ntabwo abayoboke babo bazaba abakristu nyakuri.Iki nicyo kibazo nyamukuru isi yacu ifite.Kuko abayoboke b'amadini nibo bajya kurwana mu ntambara z'isi,nibo biba,nibo basambana,etc...kandi ibi byose Imana ibitubuza.Birababaje kubona muli 1994,abategetsi b'u Rwanda bose barakoze Genocide (uretse bake cyane),nyamara bariyitaga Abakristu bose.This is a Failure for all religions except one which didn't take part in Genocide and war.
Kanda hano umusubize

KAJE Onesiphore - 22/06/2017 saa 04:43

Uyu mugabo nali muzi.Yize muli College Officiel de Kigali I Mburabuturo,arangije ajya muli SWISSE aho yakuye PHD muli Economics.Yali umuhanga cyane.Ikibabaje nuko abantu bize cyane mbere ya 1994,hafi ya bose bakoze Genocide.Ikindi kibabaje nuko aba bategetsi ntacyo idini balimo yabafashije ngo bakore icyiza.Byerekana ko iyo usengera mu idini mbi,bituma nawe ukora ibibi.Wenda wavuga ngo ntabwo ari idini yabatumye.Ariko menya ko irondabwoko baryigaga ku ishuli no mu nsengero.Twabonaga ukuntu abapadiri n'abandi bize mu iseminali benshi barondaga amoko.Ndetse Abategetsi b'u Rwanda benshi cyane bali barize mu Seminari. Muli Matayo 7:16,YESU yavuze ko abakristu nyakuri uzababwirwa n'imbuto nziza bera.Muli 1994,Abategetsi b'u Rwanda hafi ya bose bali Abagatolika.Nyamara hafi ya bose (president,ministers,prefets,mayors,executives,senior officers,etc...),bakoze Genocide.Mu gihe mu Rwanda hali idini imwe gusa nta muyoboke wayo wakoze Genocide.Nta muntu wayo ufungiye Arusha,1930,cyangwa ahandi.Ntitugapfe kujya mu idini duhubutse.Tujye tubanza twige Bible kugirango tumenye imbuto nyazo z'umukristu,tumenye ko amadini ariho kubera kwishakira Icyacumi gusa,tumenye ko YESU yadusabye gukora umurimo w'imana ku buntu tudasaba umushahara (Matayo 10:8),twige uko twamenya idini y'ukuri,etc...Hari ibyaha byinshi abantu bakora kubera ko batazi Bible,nubwo bo biyita Abarokore cyangwa abakozi b'imana.Kwanga kwiga Bible ni ikosa rikomeye abantu bakora,nyamara bayitunze mu nzu zabo,batazi ibirimo.Turabinginga ngo twigane Bible ku buntu,bakatubwira ko nta mwanya bafite.Bible yerekana neza ukuntu wamenya idini y'ukuri.Wivuga ngo idini ni ku mutima cyangwa ngo idini yose izavamo umugeni.It is a bad thinking.
Kanda hano umusubize

Magoba - 22/06/2017 saa 05:25

Wowe mu Yehova nubwo uhindagura amazina ndabona ari ingeso mbi cyane wadukanye yo kuza kwigisha ubuyehova ku mbuga z amakuru.Ko udakunda politiki nkuko ubivuga wagiye aho batavuga politiki twe ukatureka.Mu byukuri iyo mbonye mu mirongo ibiri cg itatu ya mbere ibyo utangiye by amadini mpita ndekera aho gusoma nkigira ku zindi nyandiko.
Kanda hano umusubize

SEMANA John - 23/06/2017 saa 16:03

Ubwo se wumva kujya muli Politics no kubwiriza ibintu by'imana,wahitamo politics?Menya ko abantu bakorera imana bazazuka ku munsi w'imperuka bagahembwa ubuzima bw'iteka muli Paradizo (Yohana 6:40).Ariko abibera mu byisi gusa,imana ibafata nk'abanzi bayo (Yakobo 4:4).Bivuga ko iyo bapfuye biba birangiye batazazuka.Ngaho ibere muli politics gusa nakubwira iki.Nta handi ikujyana uretse ku rupfu rwa burundu.
Kanda hano umusubize

Marie Merci - 22/06/2017 saa 13:32

Tekereza habaye hari abantu benshi batekereza nkawe.Idini rihura gute n'ibyo uvuze koko.Ese ko mu muryango abana babwe baba beza abandi bakaba babi ni uruhe ruhare umubyeyi aba yabigizemo?Wa muntu we kizwa urwango kwangana birica.Wanga idini nyamara wibuke abihaye Imana bazize jenoside uko bangana!
Kanda hano umusubize

Nkwaya - 21/06/2017 saa 12:31

Ntago hagiye gusuzumwa ubujurire bwe nkuko mwabyanditse hejuru aho.Urukoki rw ubujurire rwamuhamije ibyaha runamuhanisha 30 years.Yahise rero asaba urwego UN yashyizeho ngo risimbure urukiko rwa Arusha .Urwo rwego rushinzwe kurangiza imanza urukiko rutarangije.Urwo rwego rero yarusabaga ko urubanza rwe rwasubirwamo.Uru rubanza byemejwe ko rusubirwamo mu kwezi kumwe rurongera kuburanishwa
Kanda hano umusubize

jnepo - 23/06/2017 saa 06:44

ntawanga idini ariko uyu muhamya wa YEHOVA ishyari rimutesha umutwe ngo ntibakina politike?ibyo bigisha se siyo ngo ntacyacumi abasaza bitorero batungwa niki?guhindura izina ninko kuvuga igikona mucyimbo cy icyiyone
Kanda hano umusubize

KAGARE Joseph - 24/06/2017 saa 07:09

Ndasubiza wowe witwa Kagare.Ntabwo Abasaza b'itorero bahembwa.Jya uvuga ibyo uzi neza.Igihembo bategereje,ni ubuzima bw'iteka muli Paradizo.Abantu bose barya amafranga y'abayoboke babo,ntabwo bazaba muli Paradizo kuko YESU yasize adusabye KUBWIRIZA ku buntu nkuko we n'abayoboke be babigenzaga.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X