Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Abakinnyi 5 basezerewe mu myitozo y’ikipe y’igihugu ya Volleyball

Mu bakinnyi 23 bari bahamagawe n’Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Volleyball Nyirimana Fidele yasezereyemo abakinnyi 5 bagaragaje urwego ruri hasi akaba yasigaranye 18 bagomba gukomeza umwiherero kugeza irushanwa ry’Akarere ka Gatanu (Zone 5) rizabera mu Rwanda ritangiye.


Iri rushanwa rishobora gutangira tariki ya 6 Nyakanga 2017 rikazitabirwa n’ibihugu nka: Uganda, Kenya, Ethiopia, Somalia, Djibouti, Eritrea,Tanzania, Sudani y’Amajyaruguru, Sudani y’Amajyepfo na Misiri.

Abakinnyi 5 umutoza yasezereye bari bamaze igihe kingana n’ukwezi n’igice bakora imyitozo na bagenzi babo, ni: Sibomana Jean Paul, Nkurunziza, Mudahemuka William, Muvunyi Fred na Mutuyimana Aimable.

Mu mwiherero hasigayemo abakinnyi 18 aho kuba 14 nk’uko bisabwa n’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball mu Afurika (CAVB).

Umutoza Nyirimana Fidele avuga ko aba ari bo bagiye gukomeza imyiteguro mu gihe bazaba baba hamwe kugeza irushanwa rigiye gutangira, ati “mu gihe tumaze dukoresha imyitozo aba bakinnyi hari abagaragaje urwego rwo hejuru ni nayo mpamvu ari bo twasigaranye kugira ngo tuzabashe kubona umusaruro mwiza”.

JPEG - 25.9 kb
Nyirimana Fidele umutoza wungirije

Ikipe y’igihugu kugeza ubu irakora imyitozo abakinnyi bataha iwabo ariko mu mpera z’iki cyumweru bazatangira kuba hamwe aho bazacumika i Nyamata mu karere ka Bugesera muri Golden Tulip.

Abakinnyi 18 basigaye mu ikipe y’igihugu ya Volleyball

Mutabazi Bosco (Apr)

Karera Emile (Gisagara VC)

Mutabazi Yves (Apr)

Mukunzi Christophe (Bulgaria)

Kavalo Patrick (Gisagara VC)

Ndamukunda Flavien (Gisagara VC)

Ntagengwa Olivier (Unik VC)

Murangwa Nelson

Yakan lawrence (Japan)

Niyogisubizo Samuel (Taizon)

Musoni Fred (Finland)

Sibomana placide (Qatar)

Kwizera P Marchal (Gisagara VC)

Bahizi Fabrice (Apr)

Irakarama Guillaume

Mahoro Yvan (Euro Federal University – Russia)

Kagimbura Hérve (REG)

Cyusa Rene Jacob (REG).

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X