Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Bruce Melodie yazinutswe ibya Coke Studio

Itahiwacu Bruce witwa Bruce Melodie iyo bigeze mu muziki,nyuma yo kutongera guhamagarwa mu bazakorana indirimbo n’icyamamare Jason Derulo ngo ntakitaye ku by’uyu mushinga ahubwo ngo icyo arimo kureba ni gahunda ze bwite.

PNG - 306 kb
Bruce Melodie ubwo yari muri Coke Studio arikumwe n’umuraperi Khaligraph Jones

Aganira n’itangazamakuru ngo asobanure impamvu abandi bahanzi bari kumwe muri iyi studio bari mu myiteguro yo gukorana indirimbo na Jason,yavuze ko mu masezerano bari bafitanye hari hakubiyemo ingingo ivuga ko nibongera kumukenera bazamuhamagara ariko arategereza araheba.

Yagize ati”Mu by’ukuri hari hari amasezerano twari twagiranye bambwira ko n’arangira bazongera bakampa andi mu gihe ariko bankeneye tugatangira bundi bushya,ibyo nari mbihuriyeho na bagenzi banjye,gusa njye nkirangiza ibyo amasezerano yansabaga nahise nitahira.”

Ibi rero ngo byatumye atongera gutekereza ku by’iyo gahunda yabo ahubwo ngo ikimuraje ishinga ni ukwitekerereza ku mishinga ye bwite ategura kumurikira abanyarwanda mu minsi iri imbere,gusa aha yirinze kwerura ngo atangaze iyariyo.

Uyu musore atangaza ko n’ubwo yafashe inzira akagaruka mu rw’imisozi igihumbi,yari azi neza ko Jason Derulo azaza muri Kenya ariko agendera k’uko yabwiwe ko nibamukenera bazamuhamagara ariko birangira amaso aheze mu kirere,bisobanura ko batari bamukeneye.

Impamvu zimwe Bruce Meolodie abo zituma yararengejwe ingohe ,atunga agatoki abanyarwanda avuga abanyarwanda batarakundaga gukurikira iki gikorwa ndetse no kuba u Rwanda ari igihugu gifite abaturage bake kandi Coca Cola iba ishaka kwamamaza.

Abahanzi 11,nibo barimo gukorana na Jason Derulo,mu gihe abagera kuri 20 aribo bari baritabiriye iyi gahunda, bisobanuye ko ngo Coke Studio hari byinshi ishingiraho iha amahirwe abahanzi harimo izo kwamamaza mu bihugu bituwe cyane nk’uko Melodie yakomeje kubigarukaho.

Ni mu gihe mu minsi ishize Bruce Melodie yari yabwiye Imirasire.com ko ubwo azaba asubiye muri Kenya muri Coke Studio ngo naramuka agize amahirwe yo kuganira na Jason Derulo yari kumusaba ko bakorana indirimbo.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

RAZ - 21/06/2017 saa 19:18

IKINDI GERAGEZA UJE KWIGA ICONGEREZA KUKO NA EDDY KENZO AMAZE KUKIMENYA KANDI NINDIRIMBO ZE ZIRI MUKIGANDE ARK KUBERA ORIGINAL BEATS AMAZE KUJAYO TWO TIMES THX
Kanda hano umusubize

RAZ - 21/06/2017 saa 19:16

NUMUHANGA VOCALLY ARK COKE STUDIO UJAYO UFITE ICOWAKOZE SASA TWARI TWABYISHIMIYE ARK UKWIYE GUFATA AMAFARANGA UMAZE KUBONA COLA COLABOS NABAHANZI BAKOMEYE LEKERAHO GUFATA BEATS ZABANDI HAKABA ALIZO UKORESHA EG MBOZI ZA MARWA YA BEBE COOL NIYO WAKOZEMWO IKINYA WE LOVE U EVERY DAY UYIKORAMO NDAKWANGA KANDI UWO NUMUHANZI MWALI KUMWE MULI COKE STUDIO 2017 HALI INDIRIMBO BAKORNYE BEBE COOL DERULO RAY NZIZA CANE NUBWO ITALASOHOKA NAWE WALI KUYIBAMWO ARK BABUZE NINDIRIMBO YAWE NIMWE UNDI MUHANZI YAKORAMO COVER KUKO HAFI YAZOSE NI COPY PASTE SO ADVICE JERAJEZA WISHURE BAGUKORERE BEATS ZAWE UKORE IBINTU BIZIMA IWISH U SUCCESS NEXT YAH; UBU UMUNTU WADUHAGARIRA NI THE BEN OR MAN MARTIN
Kanda hano umusubize

RAZ - 21/06/2017 saa 19:14

NAH NAH IBYO BYABANTU BACE URABESHA CANE NONESE KO BAMAMAZA HANO MU RWANDA IKINYOBWA CA COKE COLA NI COMPANY IKOMEYE ITALEBA UTUNTU NKUTWO BILIYA IBIKORA MUBURYO BWO KWAMAMAZA KANDI BABIKORA BULI MWAKA
Kanda hano umusubize

- 25/06/2017 saa 10:09

JYAYO NTARIBI
Kanda hano umusubize

- 25/06/2017 saa 10:10

JYAYO NTARIBI
Kanda hano umusubize

- 25/06/2017 saa 10:10

JYAYO NTARIBI
Kanda hano umusubize

RAZ - 21/06/2017 saa 19:09

NUMUHANGA VOCALLY ARK COKE STUDIO UJAYO UFITE ICOWAKOZE SASA TWARI TWABYISHIMIYE ARK UKWIYE GUFATA AMAFARANGA UMAZE KUBONA COLA COLABOS NABAHANZI BAKOMEYE LEKERAHO GUFATA BEATS ZABANDI HAKABA ALIZO UKORESHA EG MBOZI ZA MARWA YA BEBE COOL NIYO WAKOZEMWO IKINYA WE LOVE U EVERY DAY UYIKORAMO NDAKWANGA KANDI UWO NUMUHANZI MWALI KUMWE MULI COKE STUDIO 2017 HALI INDIRIMBO BAKORNYE BEBE COOL DERULO RAY NZIZA CANE NUBWO ITALASOHOKA NAWE WALI KUYIBAMWO ARK BABUZE NINDIRIMBO YAWE NIMWE UNDI MUHANZI YAKORAMO COVER KUKO HAFI YAZOSE NI COPY PASTE SO ADVICE JERAJEZA WISHURE BAGUKORERE BEATS ZAWE UKORE IBINTU BIZIMA IWISH U SUCCESS NEXT YAH; UBU UMUNTU WADUHAGARIRA NI THE BEN OR MAN MARTIN
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X