Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Rayon Sport ikatishije Ticket ya 1/2 cy’irangiza nyuma yo kwandagaza Police FC iyitsinze 4-1

Kuri uyu wa gatatu nibwo habaye umukino wo kwishyura wa ¼ cy’irangiza wahuje Rayon Sport na Police FC mu gikombe cy’amahoro aho umukino ubanza wabereye ku Kicukiro wari warangiye ari ibitego 2 bya Rayon Sport ku busa bwa Police FC.

Uyu mukino wabereye kuri Stade Regional I Nyamirambo impande zombi nta mpinduka zikomeye zakoze uretse Nova Bayama wafashe umwanya wa Kone ku ruhande rwa Rayon Sports, mu gihe Songa Isae uyu munsi yagiriwe icyizere cyo kubanzamo ku ruhande rwa Police.

JPEG - 39.3 kb
Seninga Innocent umutoza wa Police FC

Police FC yatangiye yihariye umukino ariko ikaza gutungurwa ku munota wa 08’ w’igice cya mbere aho Savio yaboneye ikipe ye igitego cya mbere ba myugariro ba Police FC ntibamenya uko bigenze.

Police FC ntibyayoroheye kuko ku munota wa 33’nkuko byagenze ku mukino ubanza, Patrick Umwungeri yitsinze igitego gisa n’icyo kapiteni we yari yitsinze mu mukino ubanza.

Nkuko abanyarwanda babivuze ukuri ntawusangira n’udakoramo ku munota wa 44’w’umukino Usengimana Danny yatsindiye Police FC igitego cya mbere, biba bibaye ibitego 2-1.

Mushimiyimana Mouhamed yeretswe ikarita itukura nyuma yo gukorerwa ikosa na Pierrot umusifuzi ntasifure, uyu musore akivumbura ku musifuzi maze nawe ahita amuha ikarita y’umutuku.

Rayon Sport yakomeje kotsa igitutu ikipe ya Police dore ko ba myugariro bayo bari bagowe na Nshuti Savio waje no guha umupira mwiza Shassir nawe ntiyazuyaza ahita awushyira mu rushundura biba bibaye 3 bya Rayon Sport.

Ikipe ya Rayon Sport yakomeje kwereka Police FC ko yaje yayiteguye kandi ishaka igikombe cy’amahoro, yakomeje kuyotsa igitutu ari nako iyikoza isoni kubera amacenga menshi y’abakinnyi nka Pierrot, shassir ,Savio wanaje gusimbuzwa kubera ikibazo cy’imvune.

Ntibyarangiye gutyo kuko ku munota wa 87’ Nsengiyumva Mustapha yazamukanye umupira neza awuterekera Nahimana Shassir ahita ashyiramo igitego cya kane ndetse umukino ukaba ari nako waje kurangira igiteranyo cy’ibitego police yatsinzwe akaba ari 6-1 mu mikono yombi dore ko umukino wa mbere yari yatsinzwe ibitego 2-0.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

BIRAMAHIRE Jean Baptiste - 22/06/2017 saa 04:02

NDABONA POLICE FC NTAKO ITAGIZE RAYON SPORT Y ' UBU NTAWE ITEREKA KO YAMWANDAGAZA , REKA TUREBE UMUKINO UZAKURIKIRAHO.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X