Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

PM Murekezi Anastase yongeye kurema icyizere mu rubyiruko

Nyuma y’uko muri Afurika hari umubare munini w’urubyiruko ukomeje kugarizwa cyane n’ubushomeri ari nako rwigishwa kwihangira imirimo,Minisitiri Murekezi yasabye ko Leta zikwiye guha umwanya ukomeye mu iterambere.


Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, yasabye ibihugu bya Afurika gukemura imbogamizi zikigaragara muri serivisi za Leta, kandi bigaha urubyiruko umwanya ukomeye mu iterambere.

Murekezi yabivuze atangiza umunsi mpuzamahanga wahariwe serivisi za leta, wabereye i Kigali ku rwego rw’umugabane wa Afurika kuri uyu wa 21 Kamena 2017, ufite insanganyamasiko igira iti “ Gushyira imbere umuco wo gutanga serivisi zinogeye abaturage : Dufatanye n’urubyiruko mu guhindura Afurika.”

Yavuze ko abatuye umugabane wa Afurika bakeneye ubuyobozi butanga serivisi nziza mu nyungu z’abaturage.

Ati “ Abanyafurika bakeneye guhabwa serivisi nziza. Ni uburenganzira bwabo ntabwo ari impano. Abanyafurika bose kandi bagomba kugira uruhare mu iterambere ry’imibereho, ubukungu na politiki.”

Minisitiri w’Intebe yagarutse ku bibazo bikiranga imitangire ya serivisi muri Afurika birimo kubura ubunyamwuga, imyitwarire idahwitse n’imicungire y’umutungo w’igihugu itaboneye.

Yagize ati “ Mu kunoza imitangire ya serivisi, ibihugu bya Afurika bikwiye gukemura imbogamizi zijyanye n’ubunyamwuga, imyitwarire no gucunga nabi umutungo wa rubanda.”

U Rwanda rurakataje mu kugeza ku baturage serivisi nziza
Minisitiri Murekezi yasobanuye ko u Rwanda rugeze kure rufasha abaturage barwo kubona serivisi inoze nubwo hari ibikinonosorwa.

Yavuze ko guverinoma yinjije ikoranabuhanga mu gutanga serivisi, ikazamura ubunyamwuga none ubu bikaba byaratanze umusaruro ugaragara.

Ati “Mu Rwanda serivisi nyinshi zitangirwa kuri interineti, nko kwandikisha ubucuruzi, ubutaka, kwandikisha uruhinja, kumenyekanisha imisoro, gusaba uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, viza, gutanga akazi n’ibindi.”

Yasabye ko inzego z’uburezi za Afurika zikwiye kuvugururwa, kugira ngo urubyiruko rufashe umugabane kugera ku ntego za gahunda y’umwaka wa 2063.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Dusabe Jean de Dieu - 22/06/2017 saa 07:43

Mwiriwe, nukuri jyewe kurwange ruhande ndashimira imitangire ya service yo mu Rwanda aho igeze haratwereka icyizere cy'ejo hazaza kandi n'aho tugeze turahishimira cyane rwose bitewe n'ubuyobozi bwacu dufite, murakoze.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X