Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Gatsibo: 30 bari mu gihome bakurikiranyweho gucukura Gasegereti binyuranyije n’amategeko

Abagabo 30 mu karere ka Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba bari mu maboko ya Polisi kuri sitasiyo ya Rugarama aho bakurikiranyweho kwica amategeko agenga gucukura amabuye y’agaciro.

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo ifungiye kuri Sitasiyo ya Rugarama abagabo 30 yafashe ku itariki 21 z’uku Kwezi bacukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti mu buryo butubahirije amategeko.

Abafashwe barimo kuyacukura mu mirima y’abaturage n’ibyanya bya Leta biri mu kagari ka Matunguru, mu murenge wa Rugarama.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba, Inspector of Police (IP) Jean Bosco Dusabe yavuze ko abo bagabo bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko n’ibindi byaha birimo kwishora mu biyobyabwenge.

Yatanze ubutumwa bukangurira abatuye iyi Ntara kwirinda gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butubahirije amategeko agira ati," Ibyo bikorwa byangiza ibidukikije, kandi ingaruka zabyo zigera ku batari bake."

Yakomeje avuga ko inkangu, itemba ry’ubutaka, n’imyuzure ari bimwe mu biza biterwa n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butubahirije amategeko, kandi ko ibi biza bikomeretsa abantu, byangiza ibintu bitandukanye ndetse ko hari n’ubwo bihitana abantu.

Yakanguriye abafite Amasosiyete akora iyi mirimo (ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro) kudakoresha abantu bafite munsi y’imyaka 18 y’amavuko kuko binyuranije n’amategeko.

Yabasabye kandi guhora basuzuma ko ibikoresho bifashisha ari bizima, ibishaje bakabisimbuza ibishya, kandi bagafata izindi ngamba zo gukumira impanuka aho bakorera iyo mirimo.

Ubutumwa bwe yabukomeje agira ati,"Kubungabunga ibidukikije ni ukubungabunga no kurengera ubuzima. Bamwe mu bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butubahirije amategeko babikomerekeramo, abandi babiburiramo ubuzima.

Abantu baragirwa inama yo kwirinda ibikorwa nk’ibyo biciye ukubiri n’amategeko, kandi bishyira ubuzima bwabo mu kaga."

Ingingo ya 438 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X