Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Mpayimana Philippe yashyikirije NEC Kandidatire ye basanga hari ibyangombwa bikibura

Mpayimana Philippe umwe mu bashaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda,kuri uyu wa Kane taliki 22 Kamena 2017,nibwo yageze kuri Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) ajyanye Kandidatire ye.


Nyuma yo kugeza ibyangombwa bye kuri Perezida wa Komisiyo y’Amatora,Prof Kalisa Mbanda,byagaragaye ko hari ibyo uyu mugabo w’imyaka 46 akibura ariko ngo akaba yiteguye kubishyira ku mugereka.

Gusa mu byangombwa bye haburamo icyemezo cy’amavuko, icy’uko umubyeyi umwe afite ubwenegihugu bw’inkomoko, gusa no ku bijyanye n’imikono hari ibituzuye ariko ngo ari bujyanye umugereka ubyuzuza.

Yatanze kandi impapuro ziriho imikono y’abantu 600 bo mu bice bitandatu by’igihugu bashyigikiye Kandidatire ye.

Mpayimana Phillipe abaye uwa gatanu utanze ibyangombwa bye muri Komisiyo y’igihugu y’Amatora agaragaza ko ashaka kuzahatana nk’Umukandida mu Matora ya Perezida ategerejwe muri Kanama.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Mpayimana yavuze ko yamaze gutsinda amatora ashingiye ku kuba hari abantu bagera kuri 600 bamaze kumusinyira nk’abamuzi. Ngo yiteguye guhatana.

Mpayimana ngo Kandidatire ye niyemerwa, avuga ko ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora abyiteguye kuko ngo yateganyije amafaranga yo kubikora.

Kwakira Kandidatire z’abashaka kuzahatana mu matora bizarangira ejo ku wa gatanu tariki 23 Kamena, naho tariki ya 27 Kamena Komisiyo y’Amatora izatanga urutonde rw’agateganyo rw’Abakandida, nyuma tariki 7 Nyakanga izatange urutonde ntakuka rw’Abakandida bemerewe.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

turikukurimwe emmanueli - 24/06/2017 saa 05:44

umva nimutuze kuko najye sinajyakubatorandenze kuriperzida kagamepe nabandi umurwawomumutwepe ndabona ibyiza yatujyejejeho nkarengwabene akokajyen ahubwo itariki 3 itinzekujyera nzaba uwamberekumutorape hano mukarerekakamonyi urejye wanyamiyaga akagali kangoma umudugudu wakinanira mwisanter
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X