Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Perezida Kagame yamaze gushyikiriza NEC Kandidature ye

Umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi,Paul Kagame yamaze gushyikiriza ibyangombwa bye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ,mu gihe yemewe akaba aribwo azemererwa kwiyamamariza kuba Perezida mu matora ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka.


Ahagana saa sita zirengaho nibwo Perezida Paul Kagame yasesekaye ku cyicaro cya Komisiyo y’amatora ku Kimihurura ajyanye ibyangombwa bimwemerera kuziyamamaza kuyobora u Rwanda maze asanga amagana y’abayoboke ba FPR Inkotanyi bamutegereje hanze y’inyubako Komisiyo ikoreramo.

Mu gutanga Kandidature ye Perezida Kagame yari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Ngarambe François ndetse na Komiseri muri FPR Inkotanyi, Mukasine Marie Claire.

Umukuru w’Igihugu yasabwe icyemezo gitanzwe na FPR Inkotanyi kigaragaza ko yamutanzeho umukandida mu itora rya Perezida wa Repubulika.

Yasabwe kandi icyemezo cy’uko afite nibura umubyeyi umwe ufite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko n’icyemezo cy’uko inyandiko zatanzwe ari ukuri.

Ni nyuma y’uko tariki 16 Kamena 2017, aribwo Perezida Kagame yemejwe nk’umukandida ntakuka uzahagararira ishyaka FPR-Inkotanyi mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganijwe mu kwezi kwa Kanama 2017.

Perezida Kagame yahise asezeranya Abanyarwanda ko muri iyi myaka irindwi itaha, natorwa, azakuba kabiri ingufu yakoranye muri manda asoje. Yasabye Abanyarwanda kandi kuzagira uruhare mu iterambere bifuza kugeraho.

Perezida Kagame atanze Kandidatire nyuma y’abandi bazitanze barimo Mpayimana Philippe,Diane Shima Rwigara,Habineza Frank,Barafinda Fred bose,bikaba biteganyijwe ko gutanga izi Kandidatire bizarangira kuri uyu wa Gatanu.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

UWAMAHORO ZEPHILIN - 25/06/2017 saa 10:13

TWAHOMBYE BYINSHI KUBATARAYOBOYE KUVA REPUBURIKA YAMBERE UTAGIRAMASO ARUMVA NUTUMVA ARAREBA TUKURINYUMA MUSAZA WA TAYIFA
Kanda hano umusubize

- 24/06/2017 saa 06:25

muhozi jean bosco nange ndi muri sudani yepfo ndishimye cyane kuba umusaza wacu yatanze kandidatireye songa mbere muzehe wetu tukurinyuma
Kanda hano umusubize

Rutikanga Emile - 24/06/2017 saa 05:51

Turakwishimiye cyane muzee wacu kuko.ibikorwa wadukoreye birivugira oyeeeee tukurinyuma
Kanda hano umusubize

murwanashya - 23/06/2017 saa 16:18

Nishimiye kubona President Kagame atanze candidature ye Imana izamuje imbere imukoreshe kuruta ibyoyakoreye uRwanda na Abanyarwanda azubwenge arashoboye arizewe numugabo wa ba Gabo ramba teraimbere turinyumayawe tuzagusengera uzatambuka
Kanda hano umusubize

uwizeyimana - 23/06/2017 saa 10:26

wawoooooo!!!!! our best and lovely president you are welcome again tukurinyuma
Kanda hano umusubize

uwizeyimana - 23/06/2017 saa 10:26

wawoooooo!!!!! our best and lovely president you are welcome again
Kanda hano umusubize

Espesance - 22/06/2017 saa 18:25

Ndabyishimiye kuba Perezida wacu atanze kandidatireye
Kanda hano umusubize

rukundo - 23/06/2017 saa 07:32

Ese kagame yatanze icyemezo kerekana ko yaretse ubwenegihugu bwa Uganda ?
Kanda hano umusubize

Nzeyimana Gilbert - 24/06/2017 saa 09:19

Muvandi kubayarabaye muri y'uganda nibyobyamugira umugande koko nonese Abanya Isilayeli bamaze igihe kingana gute mumisili nonese bahise bahinduka abaho. muvandi vamuribyo nukuri Reba aho dushaka kujyera ariko niba aricyo uko yabayeyo cyo nubundi ntikizijyera kivaho
Kanda hano umusubize

- 24/06/2017 saa 02:22

Ndabyishimiye cyane kuba perezida wacu atanze kandidatireye
Kanda hano umusubize

turikumwe emmanuer - 24/06/2017 saa 03:51

turakwishimiye prezidawacu oye oye tukurinyuma hono kukamonyi umurejye wanyamiyaga akagali kangoma umudugudu wakinanira
Kanda hano umusubize

tity2015 - 22/06/2017 saa 15:55

L.Homme intelligent "Soit benit et bien protégé "
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X