Monaco cosmetics

Diamond mbere yo gutaramira abanyarwanda yashyize hanze indirimbo ebyiri icyarimwe- Video

Umuhanzi Diamond Platnumz utegerejwe mu Rwanda mu minsi iri mbere yatunguye abakunzi be ashyira hanze indirimbo ebyiri icyarimwe zifite n’amashusho.

Izi ndirimbo Diamond yashyize hanze imwe ari wenyine yise "I miss You" irimo amagambo y’urukundo akarishye.

Indi yayikoze afatanije n’umuhanzikazi wo muri Nigerian ukunzwe cyane ariwe Tiwa Savage bayita ‘Fire’.

Izi ndirimbo zikimara kugera hanze abakunzi be batunguwe n’iki gikorwa cy’uyu muhanzi cyo gusohora indirimbo ebyiri icyarimwe ibintu ataramenyereweho.

Indirimbo ‘Fire’ yakozwe na producer Lizer wo muri WCB usanzwe unamukorera naho amashusho yayo akorwa na Nicorux wo muri Africa y’epfo ariko iyi ndirimbo ikaba itakiriwe neza nka ’I miss you’ nkuko bagiye babigaragaza ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Muri Nyakanga mu Rwanda hateganyijwe igitaramo gikomeye cyiswe Fiesta,bikaba byitezwe ko hazagaragaramo ibyamamare bitandukanye birimo na Diamond Platnumz.

I miss you

Fire by Diamond ft Tiwa Savage

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X