Monaco cosmetics

Perezida Zuma ashobora kweguzwa

Jacob Zuma Perezida wa Afurika y’Epfo yafatiwe ingamba zikomeyo zo gukusanya amajwi yo kumutakariza icyizere yamara kuba menshi ahuye n’umubare bashaka agahita yeguzwa ku mirimo ye.


Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri Afurika y’Epfo rwategetse ko Inteko Ishinga Amategeko ikora amatora yo gutakariza icyizere Perezida Jacob Zuma.

Hari hashize iminsi urwo rukiko rutangaje ko nta bubasha rufite bwo gufata umwanzuro nk’uwo.

Zuma kuva yajya ku butegetsi yahuye n’ikibazo cy’abatavuga rumwe na we bamuhozaga mu nkiko basaba ko yeguzwa nyamara akagenda arusimbuka.

Urubanza ruheruka ni urwo yarezwemo amafaranga yakoresheje yagura inzu ye bwite, aho kumweguza nkuko abatavuga rumwe na we basabaga, rukamutegeka kwishyura.

Urukiko noneho nyuma yo kubisabwa kenshi n’abatavuga rumwe na Leta, rwategetse ko Inteko Ishinga Amategeko itegura amatora yo gutakariza icyizere Zuma ariko agakorwa mu ibanga.

Urukiko rwavuze ko uko ayo matora azakorwa bizagenwa na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Baleka Mbete.

Baleke ni umurwanashyaka ukomeye w’ishyaka ANC rya Perezida Zuma.BBC itangaza ko Zuma ashobora kurokoka aya matora kuko benshi mu badepite bava mu ishyaka rye bashobora kuzamurwanaho.

Jacob Zuma yakunze kuregwa ibyaha bitandukanye bya ruswa mbere y’uko aba Perezida, ndetse akenshi abareganwaga na we bagahamwa n’ibi byaha ariko we agatanga ibimenyetso bimugira umwere, bikarangira ahanaguweho ibyaha.

Muri 2005 ubwo Jacob Zuma yari mu Nteko Ishinga Amategeko anayoboye umutwe w’Abadepite, yaje kuvugwa cyane mu bitangazamakuru kuri ibi byaha bya ruswa maze Thabo Mbeki wari Perezida icyo gihe asaba ko yakwegura mu Nteko Ishinga amategeko ndetse biranubahirizwa yandika asezera ngo bye gukomeza guhesha igihugu n’ubuyobozi bwacyo isura mbi.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Imanirumva Samuel - 26/06/2017 saa 03:24

Yewe isi igeze kure .aha!!!!!!
Kanda hano umusubize

Imanirumva Samuel - 26/06/2017 saa 03:24

Yewe isi igeze kure .aha!!!!!!
Kanda hano umusubize

Imanirumva Samuel - 26/06/2017 saa 03:24

Yewe isi igeze kure .aha!!!!!!
Kanda hano umusubize

Imanirumva Samuel - 26/06/2017 saa 03:24

Yewe isi igeze kure .aha!!!!!!
Kanda hano umusubize

Imanirumva Samuel - 26/06/2017 saa 03:24

Yewe isi igeze kure .aha!!!!!!
Kanda hano umusubize

alias - 25/06/2017 saa 16:20

Uretse ko nawe udafata umwanzuro wa kigabo ngo yandike amateka none dore abamurwanya bariyongereye ariko ubundi uyu musaza ntacyo atwayr kuko ntacyo yica nk'uko ntacyo akijije ameze nka wawundi wigeze kuba minister wintebe
Kanda hano umusubize

- 23/06/2017 saa 15:16

Nibamureke uwo mutama yararushe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X