Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

APR FC izacakirana na Amagaju FC muri 1/2 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro

Kuri uyu wa kane tariki ya 22/06/2017 habaye indi mikino yo gushaka itike ya ½ cy’irangiza mu gikombe cy’amahoro kugirango hamenyekane amakipe yandi abiri yiyongera kuri Marines FC na Rayon Sport zamaze gukatisha itike.


Umukino wahuje APR FC na Bugesera wabereye ku kicukiro watangiye ikipe ya Bugesera isatira cyane dore ko umukino wa mbere APR ibifashijwemo na Djihad na Nshuti Innocent, yari yashoboye gutsinda ikipe ya Kanyankolle 2-0 yaje rero ishaka ku ishyura ariko biza kuyigora kuko ikipe ya APR yaje kwinjira mu mukino neza maze ku munota wa 39’ Imanishimwe Emmanuel abonera ikipe ye igitego cya mbere.

Bidatinze ku munota wa 44’ Nshuti Innocent yongeramo igitego cya kabiri amakipe yombi ajya kuruhuka ari ibitego 2-0.

Mu gice cya kabiri ikipe ya APR FC yaje idashaka gutakaza amahirwe yo kugera muri ½ maze ku munota wa 53’, Nshuti Innocent yahise ashyiramo igitego cya gatatu bisa nkaho ikipe ya Bugesera icitse intege. Ikipe ya APR FC yakomeje kotsa igitutu Bugesera ariko biba iby’ubusa kuko ku munota wa gatatu muri itanu bari bongeyeho Mambo wa Bugesera yabonye igitego cy’impozamarira umukino uhita unarangira ari ibitego 3-1.

Mu mukino ubanza wari wabereye I Nyamata APRR ikaba yari yatsinze Bugesera ibitego 2-0. Ikaba isezerewe itsinzwe ibitego 5-1.

Ikipe ya APR FC izahura n’Amagaju muri 1/2 cy’irangiza, ni nyuma yo gutsinda Bugesera 5-1 mu mikino ibiri mu gihe Amagaju asezereye As Kigali kubera igitego cyo hanze, dore ko amakipe yombi anganyije ibitego 3-3

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 25/06/2017 saa 16:35

Amuhanjiri go aragurisiwa
Kanda hano umusubize

ntezimanajpierre - 10/07/2017 saa 05:34

Murahoneza
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X