Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

U Rwanda rwongeye gushimangira ko rwaciye ukubiri na caguwa

U Rwanda rumaze igihe kitari kinini rufashe ingamba zo guca burundu imyenda yinjizwaga mu gihugu yambaweho(Caguwa) hagendewe ko hari byinshi yangizaga mu mibereho y’ubuzima bw’abayambaraga.


Ibi rero nibyo byagarutsweho kuri uyu wa Kane n’umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame aho yashimangiye ko u Rwanda rudakwiye kujugunywamo ibyatawe n’abandi.

Yagize ati “U Rwanda n’ibindi bihugu bikubiye muri AGOA, hari byinshi tugomba gukora mu guteza imbere ubukungu bwacu. Ese uhitamo kwakira ibyakoreshejwe ’caguwa’ kuko AGOA ibigutegetse cyangwa uhitamo guteza imbere inganda Abanyarwanda bifuza?”

Ibi yabigarutseho nyuma y’uko hari hari amakuru avuga ko uyu muryango wa AGOA,ushobora gufatira ibihano u Rwanda bitewe no guca iyi myenda.

Ku kibazo cy’urubyiruko, Kagame yavuze ko ari cyo gihe urubyiruko rukwiye gutangira kugana politki, kabone n’ubwo batayikora ariko bakamenya ibyerekeranye nayo, aho kugira ngo abe ari yo izabatungura.

Ati “Mugomba kumenya ko ntacyo wakora na kimwe kitazamo politike. Politiki izahora mu buzima bwawe. Ibyiza ni uko wayijyamo mbere y’uko iza mu buzima bwawe, ukagira icyo ukora.”

Yavuze no ku mvune z’ubuyobozi, ariko yemeza ko izo mvune zigabanuka iyo abaturage bashyigikiye kandi bakanafasha umuyobozi kuzuza inshingano ze. Ati “bufatanye n’icyizere abaturage badufitiye bituma umugogoro w’ubuyobozi twikoreye woroha.”

Yanashimangiye kandi ko, nk’umuntu akaba n’umuyobozi, adashyigikiye ko hari umukandida wahohoterwa ngo kuko yashatse kwiyamamaza.

Paul Kagame, umukandida uzahagararira FPR mu matora ari imbere, yaganiriye n’abanyamakuru nyuma yo gutanga kandidatire kuri uyu wa 22 Kamena 2017, abamenyesha aho ahagaze mu gutuma u Rwanda rukomeza inzira y’iterambere.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 27/08/2017 saa 12:52

Mu isoko ryomukarere ka Gakenke abazunguzayi baraturembeje.usanga ari benshi cyane mwadufasha iki? ko abasora tubangamiwe?
Kanda hano umusubize

mahwi - 25/06/2017 saa 06:32

Nibyo tugomba kumutora 100% kuko yaduciriye Caguwa, none tukaba turi guteza inganda zacu imbere. Tugomba kwigira, twambara Made in Rwanda. Nimukenyere Turye ubusa, Twambare ubusa.
Kanda hano umusubize

Bararengana Jean Berchmans - 24/06/2017 saa 18:02

Ibya caguwa ni ukubigarukaho yuko rubanda rudafite amikoro ruhababarira naho abifite ubuzima bugakomeza. Iyi politiki iha amahirwe bake ikwiye guhindurwa maze twese tukabona ibidukwiriye. Nonese mu gihe izo nganda zitaravuka cyanga zidakora hizwe iki cyasimbura caguwa? Nta gushidikanyako imyambarire mu Rwanda yasubiye inyuma wa mugani wa wamukandida wavuzeko abaturage bambaye incabari!
Kanda hano umusubize

chantal - 24/06/2017 saa 13:43

Mubyeyi wacu rwose uzadohore inzara yamaze abantu Buriya caguwa yaritunze abantu beshi
Kanda hano umusubize

chantal - 24/06/2017 saa 13:43

Mubyeyi wacu rwose uzadohore inzara yamaze abantu Buriya caguwa yaritunze abantu beshi
Kanda hano umusubize

Masumbuko - 23/06/2017 saa 18:40

Ntacyo mvuze ntiteranya.
Kanda hano umusubize

- 23/06/2017 saa 17:56

nibyo u'rwanda turashoboye tugomba guhesha ibyacu agaciro%
Kanda hano umusubize

Kurazikubone Jean - 25/06/2017 saa 19:14

Nonese ibyacu birihe mu myambarire? Ese hari aho uzi hari usine y'imyenda yahaza abanyarwanda? Uwashutse abategetsi ngo bafate kiriya cyemezo akwiye gukurikiranywa, agahanwa! Ndizerako ubwo Perezida azadusura mu maprovinces tuzamusaba twese gusubiza caguwa mu baturage. Nanone ikibazo gisumba ibindi kizaba uko amasambu twasigiwe na ba sogokuru ubutegetsi butakomeza kwibwirako ari ayabwo. Ubukire cyanga umurage umunyarwanda afite ni isambu asigirwa n'umulyango. Kuyimwambura ni ukumwambura ubukire n'uburenganzira bwe!
Kanda hano umusubize

Kurazikubone Jean - 25/06/2017 saa 19:15

Nonese ibyacu birihe mu myambarire? Ese hari aho uzi hari usine y'imyenda yahaza abanyarwanda? Uwashutse abategetsi ngo bafate kiriya cyemezo akwiye gukurikiranywa, agahanwa! Ndizerako ubwo Perezida azadusura mu maprovinces tuzamusaba twese gusubiza caguwa mu baturage. Nanone ikibazo gisumba ibindi kizaba uko amasambu twasigiwe na ba sogokuru ubutegetsi butakomeza kwibwirako ari ayabwo. Ubukire cyanga umurage umunyarwanda afite ni isambu asigirwa n'umulyango. Kuyimwambura ni ukumwambura ubukire n'uburenganzira bwe!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X