Monaco cosmetics

Iby’iperereza ku rupfu rwa Thomas Sankara bikomeje gusubira irudubi

Kuva mu 1987 uwari Perezida wa Burkinafaso Thomas Sankara yishwe kugeza ubu muri iki gihugu ntibaranyurwa bataramenya iby’urupfu rwe nyuma y’uko hakozwe iperereza ku cyamuhitanye n’aho umubiri we baba uri bigafata ubusa.

Kugeza ubu rero inshuti n’abavandimwe bo muri iki gihugu bakomeje kurangwa n’umubabaro udasanzwe nyuma y’uko uwo bacyekaga ko ari umubiri wa nyakwigendera basanze atari uwe nyuma y’uko ibizamini by’amaraso(ADN) bigaragaje ko ari uw’undi muntu.

Ibisubizo byatunganywaga mu bihugu by’amahanga byatangajwe ku wa 19 Kamena 2017.

Mu kiganiro Me Stanislas Bénéwende Sankara, avoka w’umuryango wa Thomas Sankara, aherutse kugirana n’Ikinyamakuru Jeune Afrique, yatangaje ko bababajwe cyane nuko ibyavuye mu bipimo by’imibiri batekerezaga ko ari iy’uwari Perezida wa Burkina Faso n’abamurindaga byagaragaje ko nta sano ryo mu maraso bifitanye na we.

Yagize ati «Mu mibiri yakorewe ibizami bya ADN basanze nta ho bihuriye n’imiterere y’iyo ntwari y’igihugu. Ibyo byababaje abo mu muryango we n’abakunzi be bo muri Burkina Faso n’abatuye hirya no hino ku isi ».

Nubwo ngo bababajwe n’iyo nkuru, Me Bénéwende atangaza ko badacitse intege zo gukomeza gushakisha aho iyo mibiri yahishwe. Ngo bazaruhuka bamenye aho iri, dore ko bayibonye banamenya ho n’amakuru ya bamwe mu bagize uruhare mu rupfu rw’izo nzirakarengane.

Mu myaka yose irenga 20 Blaise Compaoré yamaze ayobora Burkina Faso, nta bwo byoroheye abashyashyaniye kumenya ukuri ku rupfu rwa Thomas Sankara ufatwa nk’intwari yaharaniye impinduramatwara muri iki gihugu.

Ati “Anketi ku rupfu rwa Sankara n’abamurindaga zaratangiraga mu gihe gito zigahagarara kubera kunanizwa n’abakomeye bo mu butegetsi bwa Compaoré. Ariko kuva yirukanwa ku mwanya wa Perezida n’imyigaragambyo y’abaturage ba Burkina yo mu Kuboza 2014 kubera ko bari barambiwe ubutegetsi bwe, muri Gicurasi 2015 hatanzwe uburenganzira bwo gutaburura iyo mibiri bibwiraga ko harimo iya Thomas n’abamurindaga”.

Jeune Afrique itangaza ko ari ku nshuro ya kabiri ibi bizami bya ADN batekerezaga ko ari iby’umubiri wa Sankara n’abamurindaga bikozwe ntibigire icyo bitanga.

Iti “Ubwa mbere iyo mibiri yoherejwe mu Bufaransa ntibyagira icyo byerekana, abo mu muryango we ntibanyurwa. Yongeye koherezwa muri Espagne none naho bavuze ko iyo mibiri nta sano ry’amaraso ifitanye na Sankara na bagenzi be”.

Igisigaye, abo mu muryango wa Thomas Sankara bategereje icyo abacamanza bafite iyo dosiye bazavuga kuri ibyo bisubizo byavuye muri ibyo bihugu byombi by’amahanga.

Bamwe mu baturage ba Burkina basanga nubundi biriya bihugu byo ku mugabane w’u Burayi bitagaragaza ukuri kuri dosiye ya Thomas Sankara kuko bamwe mu bari abategetsi b’u Bufaransa mu 1987 bakekwa mu bagize uruhare mu rupfu rwe, bakoresheje abari muri Leta ya Blaise Copaoré.

Kugeza ubu muri iyi dosiye hari abantu 15 bashyikirijwe urukiko bashinjwa uruhare muri ubwo bwicanyi. Abagera kuri 13 muri bo bahamwe n’icyaha. Ni muri urwo rwego Gen. Gilbert Diendéré wakubise kudeta Guverinoma y’inzibacyuho yari iyobowe na Michel Kafando muri 2015 ikaza kuburizwamo afunzwe na Compaoré akaba ashakishwa ngo aburanishwe.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Laurent - 29/06/2017 saa 06:23

Ni bakomeze bashakishe uwagandaguye iyo nzirakarengane
Kanda hano umusubize

castro - 24/06/2017 saa 02:18

Abishe sankara kubafata ntibyoroshye
Kanda hano umusubize

NDIKUMANAGABURIYERI - 30/06/2017 saa 16:21

IYONKOZI YIKIBI NIRONDE GWE IHANWE
Kanda hano umusubize

amani - 23/06/2017 saa 13:21

Buri gihe iyo numvise cg nsomye iby'urupfu rwa SANKARA agahinda karanyica. Le monde est mechant.
Kanda hano umusubize

Sankara Isidore - 23/06/2017 saa 11:16

Ariko nabo nabatesi.bazafate compaoré bakarage ubugabo bwe maze murebeko atababwire.Nahwibindi nukudutesha igihe.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X