Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Babasirikare babiri bakurikiranyweho kwica umuturage w’I Gikondo baburanishirijwe aho icyaha cyabereye

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu taliki 10 nibwo hamenyekanye amakuru y’iraswa ry’umuturage witwa Ntivuguruzwa Ivan wari utuye i Gikondo, biza kuvugwa ko ari abasirikare babiri bamurashe nyuma yo gushyamirana.

JPEG - 124.5 kb
Ishimwe (Ibumoso) Nshimiyumukiza (Iburyo)

Nyuma y’iyo sanganya abo basirikare umwe witwa Nshimiyumukiza Jean Pierre n’undi witwa Ishimwe Claude bahise batabwa muri yombi mu gihe iperereza ryari rigikorwa kuri icyo cyaha cyo kwica bari bakurikiranyweho.

Nyuma y’ibyo rero kuri uyu wa Gatanu Taliki 23 Kamena 2017,nibwo abo basirikare bagejejwe imbere y’Ubutabera mu ruhame n’ubundi ahabereye icyaha ngo bisobanure imbere y’abaturage ku rupfu rw’uwo muturage warashwe n’umwe muri bo.

Mu byo bararegwa harimo icyaha cy’ubwicanyi, ubufatanyacyaha mu kwica, ubugande, kwambura bakoresheje imbaraga, konona iby’abandi icyakora Ishimwe we yemeye ibyaha byose ashinjwa naho Nshimiyumukiza yemera ubufatanyacyaha .

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda Lt Col René Ngendahimana ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma gato y’uko habagaho iyo sanganya, yashimangiye ko ibizava mu iperereza ari byo bizagenderwaho ndetse n’ibyo amategeko ateganya ni byo bizashyikirizwa ubutabera bahanwe niba icyaha kibahama.



Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ELAN - 26/06/2017 saa 10:11

Wowe wiyise RUKIRIZA uri igicucu cyane wagenda tukarasa nka Nyoko aho ari nibwo wabona ko uvuze amahombo jya uvuga watekereje karindwi wamuzimu we!!!ubwo nta ntasoni ufite???
Kanda hano umusubize

- 25/06/2017 saa 03:03

mukomeze mubateze abaturage ejo baza bazaza babasanga ago bari kuri stance babuburire nigitya bitangira ejo ukumva ngo umuntu yiturikirijeho igisasu kica ab' abasirikare cg aba polisi mwe mukomeze tu???
Kanda hano umusubize

Godefroid - 24/06/2017 saa 05:51

Nibyiza ko abo basirikare baburanishwa ariko harebwe n' impamvu yatumye uwo muturage araswa kuko hano iwacu i BUSOGO muri sentre ya BYANGABO ibirara bimara gusinda bikataka abasirikare bari kuburinzi bikabatera amabuye bikabakomeretsa bibaye inshuro zirenga ibiri ariko muby' amahirwe ntamuturage wigeze araswa cg ngo agire ikibazo icyarico cyose agitewe numurikari
Kanda hano umusubize

- 1/07/2017 saa 13:34

Mubanze Mubazeneza Icyatumye Abo Basirikarebatekerezakurasa Uwomuntu Kuko Natwetwarahindutse .
Kanda hano umusubize

felicien - 24/06/2017 saa 05:21

ubutabera nibukore akazikabwo
Kanda hano umusubize

turikumwe emmanuer - 24/06/2017 saa 03:30

nihanganishije uwomuryango wabuze umuntuwabo abobasiricaebacu ahobarihose? barangwe nikinyabumfura abonabo bazahanwenamatejyeko ukobikwiye
Kanda hano umusubize

kayigire vincent - 23/06/2017 saa 16:55

urwanda rufite ubutabera kabisa
Kanda hano umusubize

KABAKA James - 23/06/2017 saa 15:44

Ni byiza ko bemeye ibyaha.Bashobora kugabanyirizwa ibihano.Ndabona bakiri bato.Imana itubuza KWICA no KURWANA.Nyamara usanga mu isi huzuyemo intambara,cyane cyane usanga ari abenegihugu barwana (civil war).Urugero ni South Sudan,Central African Republic,Somalia,Burundi,DRC,Libya,Uganda,Angola,etc... No mu Rwanda ,intambara ya 1990-1994,byali abenegihugu barwanaga.Nyamara iyo umuntu yinjiye igisirikare,bamubwira ko agiye kurwanira igihugu.Imana itubuza kurwana. YESU akiri ku isi,yasize abwiye abigishwa be ko bagomba kurangwa no GUKUNDANA,ndetse bagakunda n'ABANZI babo (Yohana 13:35;Matayo 5:44).Urugero,yasize ababwiye ko nibabona abanzi bateye umujyi wa Yerusalemu,aho kurwana bazahungira mu misozi.Niko byagenze.Igihe Abaroma bateraga Yerusalemu mu mwaka wa 70,bayobowe na General Titus,abandi batali abakristu bararwanye,naho Abakristu nyakuri bahungiye ahantu hitwaga i PELLA.Ubu ni mu gihugu cya Jordan. YESU yavuze ko abantu bose barwana bazicwa ku munsi w'imperuka (Matayo 26:52).Niyo mpamvu hali abantu b'abakristu batajya bivanga muli politics n'intambara zo mu isi. No mu Rwanda barahali benshi cyane.Hali idini imwe gusa ku isi itajya ifata intwaro. Niyo mpamvu babafunga ndetse bakabica nkuko YESU yasize abibabwiye.Ati bazabanga,babafunge ndetse babice nkuko tubisoma muli Matayo 24:9.No mu Rwanda barabafunze bose muli 1986,kubera kwanga kujya mu ishyaka rya President no kumurwanirira.Ariko YESU yavuze ko abantu bamwumvira azabazura ku munsi w'imperuka (Yohana 6:40).Birumvikana ko abakora ibyo yatubujije batazazuka.Nubwo padiri na pastor bababwira ko iyo bapfuye baba bitabye imana.Ntabwo ari byo kuko ntaho byanditse muli Bible.Ni ikinyoma kuko upfuye aba atumva (Umubwiriza 9:5).
Kanda hano umusubize

mfashijwenimana jean baptiste - 24/06/2017 saa 09:18

ko ? utasobanuye iryo dini iryari ryo ? umuntu uyoborwa na mwuka wera w imana ntajya muntambara abaroma 8 :14 na abagaratiya 5 :22 -24 na 1abakorinto13: 4-7 na 0783100302 /0728100302
Kanda hano umusubize

makanzu benjamin - 23/06/2017 saa 11:54

mukurikize amategekoneza kuko abasivire nabosishashya ubutabera nibukore akazikabo. koseka nasodate mbila azambila
Kanda hano umusubize

karisa - 23/06/2017 saa 10:59

Amakuru yanyu rwose agaragaramo ubunyamwuga buke , ubwose iyonkuru ituzuye kuki muyiha abasomyi ? Bamurashe bitewe niki ? Bapfaga iki ? Urubanza ruzasomwa ryari ? , mwagiye mucyukumbura koko
Kanda hano umusubize

kwaya - 23/06/2017 saa 09:56

ntibyaribikwiye gusa ubutabera bukore kuko burashobe,ubumuntu ntibwuzuye muribo. koko!
Kanda hano umusubize

Rukiriza - 24/06/2017 saa 20:21

Murekure ingabo zacu.Umuturage ntakajye arwanira imbunda n umusirikare
Kanda hano umusubize

tity2015 - 25/06/2017 saa 15:45

"Shame on you......"nawe ubwo ndakumva warasa uruhinja baramutse bakuhaye imbunda.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X