Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyagatare:Bamwe mu baturage bajya muri Uganda nta byangombwa bamburwa utwabo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare mu ntara y’Iburasirazuba,buvuga ko bamwe mu baturage b’aka gace bikora bakambuka umupaka bajya mu gihugu cya Uganda banyuze mu nzira zitemewe maze bagerayo bakamburwa utwabo bagataha amara masa.

Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko mu gihugu hari umutekano ntawe ugomba kugihunga ariko abajya gutembera nabo ntibabujijwe mu gihe baba baciye munzira nziza.

Nta byangombwa bihanitse bisabwa mu kwambuka umupaka mu bihugu bigize umuryango wa Afrika y’iburasirazuba na Uganda irimo.

Bisaba kwerekana indangamuntu, ugahabwa uruhushya rubigaragaza ukabona ukambuka.

Ariko mu karere ka Nyagatare gahana imbibi n’igihugu cya Uganda , ngo hari abaturage bambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko; aba iyo bagezeyo ngo bahura n’ibibazo kuko bahangayitswa mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’ubwo nabo baba bambutse mu buryo bunyuranyije nayo .

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare buvuga ko bufite ingero z’abo bucumbikira bukabagaburira nyuma y’uko baba bamaze kwamburwa bagasubizwa mu Rwanda.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare, buvuga ko uRwanda rufite umutekano usesuye ugereraranyije n’ibindi bihugu ruhana nabyo imbibi n’ikimenyimenyi ngo nta mu nyarwanda cyangwa umunyamahanga ushobora guhohoterwa mu gihugu cy’uRwanda nyamara ugasanga hamwe na hamwe mu bindi bihugu umunyamahanga muri byo ahohoterwa.

Iyo ubajije bamwe mu baturage bo muri aka karere by’umwihariko baturiye umupaka bakubwirako umutekano wifashe neza hagati y’ibihugu byombi kuko bakoresha indangamuntu n’utujeto babaha bakambuka ikibazo ngo kigaragarira koko mu bambuka badafite ibyangombwa.

Ikibazo cyo kujya muri uganda ntikibarwa ahanini kubatuye muri Nyagatare kuko n’ubundi bo basanzwe bahahirana bakambuka bakagaruka ariko ngo hanagaragaramo ahanini n’abaturuka mu tundi turere bagacumbika Nyagatare Bagambiriye gukomeza Uganda.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Rulinda - 25/06/2017 saa 03:46

Uwo muyobozi ati hari umutekano ntawe ugomba guhunga.Birashekeje.Yari kuvuga ati ntawakagombye guhunga...Ni ukwirengagiza iyo avuze ngo mu Rwanda iwacu nta muntu uhohoterwa nyamara nta munsi abantu baticwa hano mu gihugu.Nta gushakira ingero kure mujye musoma amakuru y iki kinyamakuru Imirasire...Abasirikare bararasa abapolisi bararasa ba adande barakubita mpaka umwana wa 18 years agapfa....ni ukwisekera kabisa
Kanda hano umusubize

Rulinda - 25/06/2017 saa 03:45

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X