Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Philippe Mpayimana ushaka kuba Perezida arasba abanyarwanda kwigirira ikizere

Philippe Mpayimana wamaze gushyikiriza ibyanombwa byose yaburaga Komisiyo y’Igihugu y’amatora nk’usaba kwemererwa guhatanira umwanya w’umukuru w’Igihugu Arasaba abanyarwanda gutinyuka bakigirira ikizere.

Mpayimana Philippe, ushaka guhatanira intebe y’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda binyuze mu matora ya tariki 3 n’iya 4 Kanama 2017 yagejeje ibyangombwa yaburaga muri Komisiyo y’Igihugu y’amatora kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Kamena 2017 ahagana ku isaha y’isaa cyenda z’amanywa.

Mu byangombwa Mpayimana yagejeje kuri Komisiyo y’Igihugu y’amatora atari yatanze birimo; Icyemezo cy’Ubwenegihugu Nyarwanda, Icyemezo cy’amavuko, Icyemezo cyo kuba atarafunzwe, Icyemezo cy’uko nibura umwe mubabyeyi be afite ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko, Umubare usabwa w’abayarwanda bashyigikiye Kandidatire ye( yagejeje ku bantu 627), abamusinyiye bose baturuka muturere 30 tugize u Rwanda.

JPEG - 37.6 kb
Mpayimana Philippe aganira n’abanyamakuru nyuma yo gutanga ibyangombwa yaburaga

Mpayimana Philippe, mu itangazo rigenewe abanyamakuru yashyize ahagaraga kuri uyu wa gatanu tariki 23 Kamena 2017 yatangaje ko muri aba bantu 627 bamusinyiye, 63% ngo ni urubyiruko ruri munsi y’imyaka 35 y’amavuko, 29% bari hagati y’imyaka 35 na 50 y’amavuko mu gihe 8% ari abasheshe akanguhe bari hejuru y’imyaka 50 y’amavuko.

Mpayimana, avuga ko gutinda kw’ibyangombwa bye kwatewe n’impamvu zinyuranye, ariko kandi ngo binaterwa n’igihe yabisabiye kuko yabisabye kuwa kabiri kandi igihe yabwiwe ko bibonekera ngo cyarubahirijwe.
Mpayimana, atangaza ko mu gihe Kandidatire ye yaba yemewe ngo nta bwoba azaterwa no guhangana mu matora na Paul Kagame umukandida watanzwe n’umuryango RPF-Inkotanyi, avuga ko kuriwe ahubwo ngo abibonamo ishema kuko ngo bose baharanira u Rwanda rwiza, avuga ko uguhiga ubutwari mutabarana bityo rero ngo abanyarwanda bazabyungukiramo.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

muryerye maria - 26/06/2017 saa 06:11

ahhhaaa.muratinyuka.unva mbaye nkubwije ukuri .gewe sinagutora .nguce iki c.intore izirush'intambwe arahari uwo ntawundi NI Nyakubahwa Paul Kagame. 04/08/2017 zitinze kugera niwe nzantore kimwe nabandi banyarwanda twese tuzi iyo u Rwanda oho rwavuye naho rutekereza kujya.utazi Genocide arayibarirwa ninde wayihagaritse? atari Nyakubahwa Kagame Paul .nyamwanga iyo byavuye yanze uwamuhaye inka.
Kanda hano umusubize

ugiribambe gerard - 26/06/2017 saa 04:26

murwanda namahoro bose barishyira bakizana
Kanda hano umusubize

Christmas - 25/06/2017 saa 04:09

nagerageze si muciye intege Gusa ndabona ari nko kwikirigita ugaseka.
Kanda hano umusubize

shadrack.ndiragije - 24/06/2017 saa 12:18

ubwose nikigishya atuzaniye?ntibazekudutesha umutwe umusaza araduhagije,
Kanda hano umusubize

- 24/06/2017 saa 08:10

TWISHIMIYE YATANZE KANDIGATIRERE
Kanda hano umusubize

AGACA - 24/06/2017 saa 07:31

Uyu ni umushenzi cane ni n,umugambanyi uri kwifashishwa na FPR kugirana ngo umukino wo kwiba ubutegetsi ugende neza ariko ni ha handi,n,umwe na Bamporiki twaramumenye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X