Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Dream Boys niyo yegukanye irushanwa rya PGGSS7

Itsinda rya Dream Boys rizwi nk’ Indatwa niryo ryatwaye igikombe cya Primus Guma Guma Super Star ku ncuro ya 7 , ni nyuma y’uko ryari rimaze kuryitabira incuro zigera kuri 5 zikurikiranya igasimbuka imwe ritaryegukana none ku ncuro ya karindwi rihigitse abandi bahanzi bari bahanganye barimo Christopher , Social Mula, Active, Queen Cha, Paccy Oda, Danny Nanone, Bull Dogg, Mico The Best na Davis D,rihabwa igihembo cya miliyoni 24,000,000frw.

Deam Boys ikaba yahawe sheke (Cheque) ya miliyoni makumyabiri n’enye (24, 000 000frws),mu gihe itsinda rya Urban Boys bahora basa naho bahanganye ari yo yaherukaga gutsindira iki gihembo mu irushanwa rya PGGSS6 ryabaye umwaka ushize.



Umuraperi Bull Dog waje ku mwanya wa gatatu yahawe Sheki (Cheque) ya miliyoni enye ariko isura ye yasaga n’itishimiye umwanya yajeho nyuma y’uko abafana be bari bategereje ko ari we uri bwegukane izi miliyoni 24 nkuko nawe yari yakomeje kubivuga ubwo yaririmbaga.

JPEG - 94.1 kb
Bull Dog yahembwe miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda



Umuhanzi Christopher wabaye uwa kabiri yahawe iya Miliyoni enye na maganatanu 4,500,000frw,ariko nawe byasaga naho yijimye mu maso.

Dore uko byari byifashe muri iki gitaramo cyabereye muri parikingi ya Stade Amahoro i Remera

JPEG - 157.6 kb
Mu mupira w’ikinyobwa cya Primus aba bakobwa nibo bashinzwe kwakira abantu

Abafana baturutse imihanda yose bamaze kuhagera ndetse bamwe bagiye bafite ibyapa byerekana abahanzi bashyigikiye bifuza ko batwara igikombe kuri iyi nshuro.

Ku isaha ya saa 17h29, nibwo Mc Kate Gustave yageze ku rubyiniro asusurutsa abitabiriye ibi birori,bidatinze mugenzi we Mc Buryohe bafatanyije arahamusanga maze abafana batangira kwisuganya.

JPEG - 169.2 kb
Mc Kate Gustave
JPEG - 187.4 kb
Mc Buryohe
JPEG - 135.4 kb
Dj Ira mu myambaro ya ki Rasta niwe uri gususurutsa abafana mu ndirimbo zigezweho

JPEG - 141.6 kb
Rwarutabura nawe ntiyahatanzwe
JPEG - 173.1 kb
Ikinyobwa cya Primus nacyo kirahari ku bwinshi
JPEG - 230.2 kb
Abo ni abafana ba Paccy
JPEG - 34.4 kb
Lian Manzi,Tonzi na Aimable Twahirwa, nibo bagize akanama nkemurampaka muri iri rushanwa

Ahagana saa 18h42,Umuhanzikazi w’umuraperi,Paccy niwe ubimburiye abahanzi bagenzi be ku rubyiniro atangira abyina,bikurikirwa n’indirimbo ye yise Rendez Vous,Umusirimu, nkuko bisanzwe afatanyije n’ababyinnyi be.

JPEG - 162.3 kb
Oda Paccy

Itsinda rya Dream Boys niryo rikurikiye Paccy mu ndirimbo zitandukanye nka "Bucece,Tujyane iwacu,maze bashyushya abafana

JPEG - 37.2 kb
Dream Boys


Umuhanzi Davis D, niwe ugeze ku rubyiniro atangirana indirimbo yise Malia Kaliza akurikizaho iyitwa Biryogo.

JPEG - 168.3 kb
Davis D


Umuraperi Danny Nanone niwe ugeze ku rubyiniro atangirana indirimbo itamenyerewe yitwa Soldier aheruka kuririmbaho agace gato ubwo yari mu gitamo cy’i Rubavu akurikizaho indi yise Ikirori


Umuhanzi Christopher niwe ugezweho, abanje indirimbo ye yitwa,uwo munsi


Itsinda rya Active niryo rikurikiyeho mu ndirimbo zitandukanye zirimo nka Slowdown n’indi bise "Final"


Social Mula niwe ugeze ku rubyiniro,atangira abwira abafana ngo bamufashe kuririmbana indirimbo ye yitwa Ku ndunduro ndetse nindi yitwa Amahitamo, nabo baramwemerera baramufasha.


Umuhanzikazi Queen Cha, niwe ugezweho ahita abanza indirimbo ye yitwa Umwe rukumbi, akurikizaho indi iri muzamufashije kumenyekana yise Kizimyamwoto.


Bull Dog ubu ugeze ku rubyiniro ati"Nicyo gihe ngo ntware miliyoni zanjye" ibi akibivuga abafana batereye amaboko hejuru bashimangira ibyo avuze maze abahemba indirimbo yise Cinema.


Mico The Best niwe ugezeho anasoreza abandi bahanzi maze abwira abafana ko ariwe uririmba afro beat y’umwimerere aboneraho kuriririmba indirimbo yitwa Umugati n’indi yitwa Bizu.


Abahanzi bose uko ari 10 bakaba bahuriye ku rubyiniro baririmba indirimbo bahuriyemo yiswe "Tujye Ibicu" Nyuma y’umwiherero w’akanama nkemurampaka.

Aimable Twahirwa uhagarariye akanama Nkemurampaka aje ku rubyiniro avuga ko we na bagenzi be bafatanyaga bakoze akazi katoroshye,aboneraho kuvuga ko umuhanzi uributsinde agomba kwishimira ibyo yakoze naho utsindwa akazajya kwitegura akazagaruka umwaka utaha.

Hakurikiyeho uko abahanzi barushanyijwe

10.Davis D
9.Danny Nanone
8.Active
7.Social Mula
6.Oda Pccy

5.Queen Cha
4.Mico The Best
3.Bull Dog
2.Christopher
1.Dream Boys

Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rimaze kuba ubukombe muri muzika nyarwanda ndetse akaba ari naryo rushanwa rukumbi rihuriza hamwe abahanzi 10 bakunzwe bagahatanira igihembo cya miliyoni makumyabiri n’enye z’amafaranga y’U Rwanda ( 24 0000Frws), nyuma y’uko abahanzi bamaze iminsi bazenguruka mu Ntara zose z’igihugu bashaka amanota ku bafana babo, kuri uyu wa 24/06/2017 itsinda rya Dream Boys niryo riryegukanye ku ncuro ya 7.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 25/06/2017 saa 06:16

congratulation dear brothers
Kanda hano umusubize

- 25/06/2017 saa 05:35

Irushanwa ryagenze neza indatwa rwose nyagasani yahagije ukwifuza kwazo abishimirwe
Kanda hano umusubize

- 24/06/2017 saa 23:51

Jye nabanaga bull Dogg man natwe batege ubutaha
Kanda hano umusubize

Kajen innocent - 24/06/2017 saa 19:54

IShuro 7 kugeza kuri 70 niko umurongo wabibiria ubufunga ikinya ,akanantu,agatama ntacyo wakanganya kaduhaye million 24 frw nu mugeni araje .
Kanda hano umusubize

erneste - 24/06/2017 saa 19:32

byizacyane ubundaranyibyishyimo dream boys ntakwitagize thankx
Kanda hano umusubize

- 24/06/2017 saa 19:24

ibyishyimo byinshi kuri dream boys
Kanda hano umusubize

Igirimbabazi gedeone - 24/06/2017 saa 18:45

ndishimye cyane kuko narinyotewe kumva indatwa zima agaciro bul dog niyihangane nunwanya wagatatu suwepee
Kanda hano umusubize

jackison - 24/06/2017 saa 17:02

kristopha aragitwara nikombibona nanicyocyifuzo cyajyepe
Kanda hano umusubize

Igirimbabazi gedeone - 24/06/2017 saa 18:41

umusaza aba arumuzaza man indatwa nizambere natejyereze undinwaka
Kanda hano umusubize

- 24/06/2017 saa 16:43

Jye ndabona br dogg aricye kbs
Kanda hano umusubize

Dusenge - 24/06/2017 saa 16:23

Byiza cyane
Kanda hano umusubize

habumugisha Alex - 24/06/2017 saa 16:11

passi. agombagutwara ikigikombe
Kanda hano umusubize

Hitimana J.Bosco - 24/06/2017 saa 16:09

Mbona Dream Boys Irayegukana Mwenyereka Uko Bakurikirana Nuragera Kurifinari
Kanda hano umusubize

Charmante nzamukosha - 24/06/2017 saa 14:08

Ndabona dream boyz aribobagiye kugitwara
Kanda hano umusubize

Charmante nzamukosha - 24/06/2017 saa 14:05

Ndabona dream boyz aribobaributware igikombe
Kanda hano umusubize

va - 24/06/2017 saa 13:31

Njye ndareba mwanditse ibihumbi maganabiri namirongwine
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.