Monaco cosmetics

Leta y’u Rwanda yirukanye ku butaka bwayo umurundi

Mu mpera z’iki cyumweru leta y’u Rwanda yafashe icyemezo ntakuka cyo kwirukana ku butaka bwayo umurundi wari uri muri iki gihugu mu buryo bunyuranye n’amategeko ndetse ahita ashyikirizwa igipolisi cy’u Burundi.

Umurundi wirukanywe mu Rwanda yitwa Ndayikengurukiye Jackson wari usanzwe akora akazi k’uburobyi.

JPEG - 45.8 kb
Ndayikengurukiye Jackson umurundi washubijwe mu gihugu cye

Uyu mugabo akaba yarashyikirijwe igipolisi cy’u Burundi mu masaha y’ikigoroba cyo kuwa gatanu tariki ya 23 Kamena 2017akaba yari yafashwe n’igisirikare cy’u Rwanda kuwa gatatu tariki 21 Kamena 2017. Ngo akaba yari yaje gutegura amafi mu ruzi rwa Ruhwa rugabanya u Burundi nu Rwanda.

Ndayikengurukiye yashyikirijwe Igipolisi cy’u Burundi gikorera mu Ntara ya Cibitoke.
Ku rupapuro rwerekana ko Ndayikengurukiye Jackson ashikirijwe igipolisi cy’u Burundi,Leta y’u Rwanda ivuga ko yirukanwe ku butaka bwayo kuko yari ahari mu buryo butemewe n’amategeko.

Amakuru y’irekurwa rya Ndayikengurukiye Jackson akaba yemejwe kandi n’Umuvugizi w’Igipolisi cy’u Burundi ,Pierre Nkurikiye abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter .

Ndayikengurukiye Jackson yari yafatiwe ku ruzi Ruhwa n’abasirikare b’u Rwanda, mu gatondo ko kuwa gatatu igihe yari agiye gutegura imitego y’amafi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mugwanashaka - 2/07/2017 saa 02:01

Umurundi uafashwe nigisirikare c'urwanda, none yirukanwa gute kubiyaka gute? Ahubwo yasubijwe iwabo.umutwe muha inkuru zanyu ntibisa nagato nizamatekenike gusa.abatukana ni mutukane gusa twe turabona ivyo arivyo
Kanda hano umusubize

mugwanashaka - 2/07/2017 saa 02:01

Umurundi uafashwe nigisirikare c'urwanda, none yirukanwa gute kubiyaka gute? Ahubwo yasubijwe iwabo.umutwe muha inkuru zanyu ntibisa nagato nizamatekenike gusa.abatukana ni mutukane gusa twe turabona ivyo arivyo
Kanda hano umusubize

gahindiro - 25/06/2017 saa 23:27

Ahubwo ngiye nabona uwo dutinya. Burya abarundi baratinyitse kabisa. Batanze itangazo batanga gasopo ku muntu wabo washimuswe n,abasirikari bacu, kubera ya tekinika yacu duhita tubigenza gutya .Gusa buriya baba batubonye nidushaka dutangire kugabanya ubwenge.
Kanda hano umusubize

mavuta - 27/06/2017 saa 06:35

Urasekeje pe! Ngo uriya ni we batinyaga? Bamutinyamo iki uriya wishwe na bwaki kandi ngo ari umurobyi? Ibyo hakurya birasekeje.
Kanda hano umusubize

man power - 27/06/2017 saa 16:12

Gahindiro gasopa Nonese reta yu rwanda yubaha ikiremwamuntu niyo mpamvu yamushubije iwabo iyo ufatiwe iburundi ufungwa imwaka itari munsi yicumi nu Rwanda rusabe imfungwa zacu bekuba hohotera mukuki kwa nguruwe kwa mwanadamu muchungu
Kanda hano umusubize

kkkk - 25/06/2017 saa 18:24

Ndabona mufite ivuzivuzi ryinsho. None se mubabajwe kuko Leta y' u Rwanda yamusubije I Burundi cg muri abavugizi b'i Burundi? Mwifuzaga Ko Leta y u Rwanda imugumana? Lets y' u Rwanda ntabwo Ari nkiyi Burundi ifata Abanyarwanda ikabakatira 15 and de prison kuko iyo Leta iza kuba ikora nkiyi Burundi yari kumufata ikamwita maneko w' I Burundi nkuko Abarundi basanzwe babigira Ku Banyarwanda. Murekera ho rero kuvuga ibyo mutazi.
Kanda hano umusubize

Kirezi apophia - 25/06/2017 saa 16:09

Abagenda mu kivu se bo ntibagira ibyangobwa bibaranga?cyangwase ntiyaraziko mu kivu habamo imipaka
Kanda hano umusubize

Gahinda - 25/06/2017 saa 09:45

BANDITSI BANYAMAKURU MUDUSOBANURIRE NEZA UWO MURUNDI BAMUFASHE ASANZWE ABA MURWND ? NIBA RERO BAMUFASHE AROBA. NTAGO YABAGA MURWAND YARAJE KUROBA.NTAGO RERO BAMWIRUKANYE. AHUBWO BAMUSUBIJE AHO BARI BAMUKUYE. KERETSE NIBA YARAGIYE KUROBA ATURUTSE MURWANDA,
Kanda hano umusubize

Piju - 25/06/2017 saa 04:26

Rukiriza we, iwakubeshye ko ruhwa ari ikiyaga ni nde?
Kanda hano umusubize

Rukiriza - 25/06/2017 saa 03:36

Nonese niba uwo murundi yarafashwe n abasurikare bacu bakamuvanye mu kiyaga gihuza ibihugu byombi bakamuzana mu Rwanda ubwo kuki bavugako yari mu Rwanda binyuranyije n amategeko ? Umuturage ntashobora kujya mu kiyaga rwagati ngo amenye aho umupaka uherereye.Ibi ni ugukabya.Ko nta munye congo barasubiza Goma ngo yafatiwe mu kivu yarenze umupaka ?
Kanda hano umusubize

- 25/06/2017 saa 04:24

Uwakubeshye ko Ruhwa ari ikiyaga se ninde?
Kanda hano umusubize

Rukiriza - 25/06/2017 saa 03:31

Nonese niba uwo murundi yarafashwe n abasurikare bacu bakamuvanye mu kiyaga gihuza ibihugu byombi bakamuzana mu Rwanda ubwo kuki bavugako yari mu Rwanda binyuranyije n amategeko ? Umuturage ntashobora kujya mu kiyaga rwagati ngo amenye aho umupaka uherereye.Ibi ni ugukabya.Ko nta munye congo barasubiza Goma ngo yafatiwe mu kivu yarenze umupaka ?
Kanda hano umusubize

Israel - 25/06/2017 saa 05:26

Mbere yo kwandika ibyo unenga jya ubanza usome neza Rukiriza we! handitse ngo"akaba yari yaje gutegura amafi mu ruzi rwa Ruhwa"! Byaba rero ari ikibazo uzi gusesengura ibyanditse n'amakosa ari mu kazi abandi bakoze utazi gutandukanya uruzi n''ikiyaga. Kandi n'abakongomani uvuga bahora basubizwa iwabo bafashwe barenze umupaka kereka niba ibyo utabimenya, gabanya amarangamutima ureke abo bireba bakore inshingano zabo nibyo byagufasha!
Kanda hano umusubize

ayirwanda - 25/06/2017 saa 07:11

Ibyo Rukiriza yavuze koko yitiranyije ikiyaga n uruzi.Ariko se byaba umugezi cg uruzi cg ikiyaga cg ku butaka,ubu uko umuntu uturuka mubihugu duhana imbibi wese ushubijwe iwano ngo yarengeje ikirenge umupaka ni ko polisi ibijyana mu binyamakuru no cutanga impapuro ngo subira iwanyu ? Ubu se ziriya mpunzi z abarundi zose hari n imwe yinjiranye visa ? Ko twanabahamagariraga guhunga ngo tubahaye ubuhungiro bose bakiri no mugihugu cyabo ?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X