Monaco cosmetics

Ibya Padiri Nahimana na Guverinoma ikorera mu buhungiro bikomeje kwibazwaho na benshi bayigereranya n’ikigo cy’u bucuruzi

Bamwe mu banyarwanda baba mu buhungiro bakomeje kwibaza no gushyira mu majwi Padiri Nahimana na guverinoma ye yise guverinoma yo mu buhungiro amanyanga bagereranya iyi guverinoma nk’ikigo cy’u bucuruzi.

Muri Gashyantare 2017 niho umukuru w’ishyaka ISHEMA Party Padiri Thomas Nahimana uba mu Bufaransa yatangaje ko ashyizeho Gouvernement izakorera mu buhungiro. Ibyo yabitangaje nyuma gato amaze kwangirwa na Leta y’u Rwanda kwinjira mu Rwanda kuko atari yujuje ibyangombwa aho yifuzaga kuziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganijwe muri Kanama 2017.

JPEG - 25.7 kb
Padiri Nahimana Thomas Perezida wa Guverinoma ikorera mu buhungiro

Bamwe muri aba banyarwanda batangarije imwe muri radio zikorera mu buhungiro ko icyo cyemezo ntabwo cyatunguranye gusa, ahubwo ku ngingo zimwe na zimwe, cyanatangaje benshi mu bakurikira ibya politike.

Icya mbere, mu bagize iyo Gouvernement ye harimo bamwe batigeze babimenyeshwa mbere y’uko bahabwa iyo myanya cyangwa ngo babe baratanzwe n’amashyaka babarizwamo.

Ikindi gikomeje gutangaza kugeza ubu, ni uko kuva iyo Gouvernement yatangazwa nta gihugu na kimwe cyo kw’isi kirayemera ku mugaragaro (reconnaissance).

Yemwe haba no mu bihugu bidafitanye umubano mu rwego rwa dipolomasi (relations diplomatiques) na Leta ya Kigali, kuko ikiwufitanye nayo kibaye cyemeye indi Gouvernement byasobanura ko giciye umubano n’iy’i Kigali.

Birasanzwe ko ibihugu by’amahanga bishobora kwemera yemwe bigashyigikira bikanacumbikira imitwe ya politike inyuranye irwanya Leta iri ku butegetsi aha n’aha, kandi bifitanye umubano wa diplomasi na cyo.

Ariko uwo mutwe iyo wageze mu rwego rwo kuba cyagwa kwiyita « Gouvernement » ibihugu bihitamo iyo byemeye bibana nayo ari ifite ubutegetsi mu gihugu, bitihi se, ari iyo yo mu buhungiro.

Kugeza ubu iryo hame muri « relations internationales » ntiryigeze rivuguruzwa na hamwe. Kugeza ubwo Padiri Thomas Nahimana atangiriye kwigisha ko bishoboka kandi ko we yaba yarabishoboye, aribyo gukora ku buryo amahanga yemera u Rwanda nk’igihugu, yakwemera icyarimwe gouvernements ebyiri z’u Rwanda : iye n’i y’i Kigali.

Muri iyi minsi « Perezida wa Gouvernement y’u Rwanda ikorera mu buhungiro »

Padiri Thomas aherutse kuvugira kuri radio imwe ikorera mu buhungiro ashaka kumenyesha abanyarwanda bamwe ko iyo Gouvernement ye ihamye kandi yemewe, ko ari ko gakiza kabo kandi ko bose bagombye kuyishyigikira. Umunyamakuru Siméon Musengimana waganiraga na Thomas Nahimana nawe yagaragaje ko abogamiye kuri Thomas Nahimana nk’uko abo banyarwanda babitangaza.

Bakomeza bavuga ko mu biganiro ku bijyanye n’iyo gouvernemernet Siméon yakomeje gucisha ku bwinshi kw’iyo radio, hagaragara mo ubushake bwo gusisibiranya no kuvangavanga ibintu nkana hagamijwe gusa kuvuga ibigwi iyo gouvernement.

Aba banyarwanda bat “Kuba Padiri Nahimana n’ababa bamuherekeje banyarukira aha n’aha maze bagahura cyangwa bakakirwa n’intumwa ya Rubanda (un élu, député ou sénateur…) ibyo bica kuri Radio Ijwi Rya Rubanda ngo Gouvernement yo mu buhungiro « yakiriwe n’abategetsi b’igihugu iki n’iki », bivuze ko icyo gihugu cyayemeye kitacyemera iy’i Kigali.Abazi uko inzego za politike zikora mu bihugu byateye imbere muri demokarasi bazi ko intumwa ya Rubanda ifite uburenganzira bwo kubonana n’abantu, amashyirahamwe, amashyaka yo mu bihugu byo mu mahanga n’iyo Leta yabo iba itayemera.”

Umwe mu banyarwanda utarashatse kwivuga amazina ubwo yaganiraga .
n’itangazamakuru yagize ati “Ngira ngo nta shyaka na rimwe rikorera mu buhungiro ritarabonana n’umu deputé cyangwa sénateur ino i Buraya. Ni ibisanzwe. Yewe na ba ministres cyagwa Présidents (ou Premiers Ministres) bashobora kwakira abarwanya Leta iyi n’iyi kandi bafitanye nayo umubano mu rwego rwa diplomasi. Bapfa gusa kuba batiyita nabo ba Ministres cyangwa Chef du Gouvernement.

Ati “ Mu Bubiligi iyo Didier Reynders yakiriye uhagarariye CNARED irwanya Leta y’u Burundi ntibituma idakomeza kugira ambassade i Bujumbura. Ariko igihe uzaza ahagariye CNARED cyangwa undi mutwe… azavuga ko ari ministre ukorera mu buhungiro, ko yakwakirwa na mugenzi we w’ububanyi n’amahanga cyangwa ngo ni Président bityo agomba kwakirwa na Premier Ministre ndetse n’Umwami maze indirimbo zubahiriza ibihugu zigasamirana…ntibizashoboka bataracana umubano n’u Burundi.

Aba banyarwanda ntibatinya kuvuga ko ibyo Padiri Thomas Nahimana avuga aba agerageza kubeshya ko bimukorerwaho nka Président w’u Rwanda ukorera mu buhungiro ! Nyamara iyo yigumira kwitwa Président w’ishyaka Ishema aho agera ndetse n’ahandi ubu atatinyuka kuko ari President ugomba « protocole particulier », yashoboraga kuba ahagera. Ibyo yari asanzwe abizi. Inyungu rero mw’itangazwa ry’iriya Gouvernement yari aziteze mu rundi rwego.

Nanone bikagaragara ko Padiri na Gouvernement ye bibasiye cyane ayari asanzwe ari amashyaka ya politique arwanya leta ya Kigali aba mu buhungiro, ahereye kuyo abona akomeye muri yo.

Mu mashyaka avugwa ku isonga hakaza FDU- Inkingi. Ni muri urwo rwego Siméon Musengimana asigaye avuga ko FDU-Inkingi itagifite umurongo igenderaho, ndetse ikaba ngo yarahinduye izina rya Perezida waryoVictoire Ingabire urucuruzo (fonds de commerce).

Mu kiganiro Padiri Nahimana yagiranye na Siméon kuri ya Radio ku ya 06/06/2017 yagize ati : « Ubu nta zindi mpande ziriho zihanganye uretse Gouvernement ya FPR i Kigali na Gouvernement ya Rubanda ikorera mu buhungiro ».. Ngo abanyarwanda bagomba guhitamo muri izo mpande zombi ! Ubwo rero birumvikana ko utibona aho hombi kubwa Padiri Nahimana, nta mwanya n’ijambo agomba kugira ku bireba igihugu cye.

Ariko kandi iyo usesenguye neza usanga gushinga iriya Gouvenement ya Balinga Padiri yarabikoze-nkana kandi yari abifitemo inyungu.

Ngo iyo asaba abanyarwanda babaga mu yandi mashyaka ngo basenyukire mu rye (nako muri Leta ye) ashimangira cyane ko icyo abatezeho ari inkunga, ibindi akazabyikorera. Abatangaga inkunga ahandi ku buryo butandukanye, haba mu mashyaka haba mu mashyirahamwe atagamije inyungu (asbl), n’ahandi… byose ngo nibabikusanyirize hamwe babigeze kuri gouvernement ye .

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

KKAI - 2/07/2017 saa 08:09

Ibyobihugu muvugako bifite demogration nibarusahuriramunguru mujemwemera ibyiwacu.
Kanda hano umusubize

Ngabo - 26/06/2017 saa 20:23

Izo radio zikorera mu mahanga umuntu yazumva gute hano mu Rwanda? Umuntu azumva nkuko twumvaga radio muhabura kera? munsobanurire ababizi.
Kanda hano umusubize

WOWE - 27/06/2017 saa 14:25

Niba ushaka kumva bimwe mu byo yavuze,jya kuli google,wandike radio itahuka,ujye muli video.Shaka abantu bagufashe niba ushaka kuyumva. Nanjye numvaga cyane Radio Muhabura.Ariko ntabwo nkurikira Radio Itahuka.
Kanda hano umusubize

kkkkk - 25/06/2017 saa 15:55

One day izataha!
Kanda hano umusubize

kwikirigita - 25/06/2017 saa 18:00

Itahe iyamanitse nta yindi nzira. Uwo mutekamutwe ngo Gouvernement? Beshya so na nyoko wasize .
Kanda hano umusubize

kibwa - 26/06/2017 saa 17:32

uramutukirac iki? kuba mutumva ibintu kimwec bivuzeko ari umuteka mutwe?
Kanda hano umusubize

Xxxx - 26/06/2017 saa 17:25

Umuntu Akolabyiza Afashijwe Nabandi Aliko Singombwa ngo Ubyigundilizeho Mureke Padili Tom Nahimana Nawe Ugila Ati Mbisa Aluko Ayobewe Aho Ajya!
Kanda hano umusubize

wizij - 25/06/2017 saa 10:31

Ikibazo mbaza ese hari leta ikorera mukindi Gihugu Atari ambassade? njye numva ko francais yakwihutira gufata uwo nyamuntu akabazwa ibyo akorera kubutaka bwikindi gihugu.ese ubu fransa bwahindutse igihugu gifite akavuyo kagezaho.
Kanda hano umusubize

Kalimi - 26/06/2017 saa 01:48

Bibaho da Kuko na general de Gaule yayoboraga leta ikorera mu bwongereza muntambara ya 2 yisi.
Kanda hano umusubize

Kubwimpamvu Lucky - 26/06/2017 saa 05:56

France ni pay democratique.Ntabwo ibyo ibyitayeho byo kumubaza ibiki n'ibiki kuko yo iha uburenganzira buri wese wifuza ikintu icyo aricyo cyose.Nawe ushunze iryawe ukajyayo bakwemerera
Kanda hano umusubize

KABAKA James - 25/06/2017 saa 09:49

Aba bose baba bagamije inyungu zabo bwite,bitwaje amashyaka.Byagaragaye ko abantu badafite national bread aribo basakuza.Ariko ukibaza icyo bahindura ukakibura. Nta numwe washobora gukuraho ibibazo isi yikoreye:Ubukene,intambara,indwara,ubusumbane,akarengane,urupfu,ubusaza,etc... Niyo mpamvu YESU yasize adusabye gushaka ubwami bw'imana kuko ariwo muti wonyine uzakuraho ibibazo byose dufite (Matayo 6:33).Nkuko tubisoma muli Daniel 2:44,ubwami bw'imana ni ubutegetsi bw'imana buzaza bukamenagura ubutegetsi bwose bwo mu isi,noneho isi yose igategekwa na YESU nkuko tubisoma muli Ibyahishuwe 11:15.Ikibabaje nuko abantu,nubwo bitwa abakristu,batitaye gushaka ubwo butegetsi,ahubwo bishakira gusa ubutegetsi bw'abantu.Imana yashyizeho umunsi w'imperuka kandi uri hafi (Ibyahishuwe 17:31).Mwishukwa n'ibi bibera mu isi.Soma muli Yeremiya 25:33 na Imigani 2:21,22 wumve uko imana izabigenza kuli uwo munsi w'imperuka.YESU yasize asabye abakristu nyakuri kutivanga muli ibi bintu byisi (Yohana 15:18,19),kugira ngo bazahembwe ubuzima bw'iteka mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13. Please,don't be only "nominal Christians".Imana izahindura iyi si.Wikibeshya ngo ntabwo bizaba.Abo ku gihe cya NOWA,nabo niko bibwiraga,kugeza igihe umwuzure waje ukica abantu bose bali batuye isi,hakarokoka abantu 8 gusa bakoreraga imana.Hashize imyaka 4 300.Byisomere muli Matayo 24:37-39.AWAKE please.Ibi tuvuga,ni Imana ibivuga ibinyujije muli Bible.Iyo ubipinze,uba werekanye ko udakwiriye ubuzima bw'iteka muli Paradizo.Bityo niyo upfuye,biba birangiye utazazuka,nubwo Pastor na Padiri bakwizeza ko uba witabye imana.Nabo baba bishakira umugati burya !!!
Kanda hano umusubize

Papy - 25/06/2017 saa 07:07

Muri aya mahanga habamo ibibazo bitandukanye kandi akenshi bitera ihungabana (Dépression) niyo mpamvu mubona ibintu nka biriya bibaho. Iyo umuntu wari Minisitiri cg se Padiri asigaye yikorera imirimo yose yo mu rugo nko guteka, gukora amasuku mu nzu no mu musarani kandi akaba abona neza ko natabikora nta wundi ubimukorera, ikiba gisigaye ni ibyemezo bitungurana nkibi byo gushinga za guverinoma, kwiyahura, guhinduka umunywi ukabije w'inzoga n'ibindi bitandukanye. Naho kubonana na Senateur cg se undi muyobozi ntaho bihuriye no kwitwa ko bemera ibyo bavuga. Ntimukitere igihe cyanyu ku bintu nkibi nkuko utaba ugiye kuragira cg guhinga ngo nubona abirukanka ubirukankemo utazi iyo bagiye ngo ute ibyo wari urimo.
Kanda hano umusubize

muhizi - 25/06/2017 saa 06:59

rwose abanyamajuru mujye muba abanyamwuga ngo abanyarwanda baba hanze baratubwiye BANDE?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X