Monaco cosmetics

Burundi :Leta irasaba amahanga gukora iperereza ku rupfu rwa Perezida Cyprien Ntaryamira wapfanye na Perezida Habyarimana

Inama Nkuru y’Umutekano y’u Burundi yasabye Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba(EAC) ko wakora ibishoboka byose hakamenyakana ukuri ku rupfu rw’uwari Perezida w’u Burundi ,Cyprien Ntaryamira na mugenzi we w’u Rwanda Juvénal Habyarimana, nyuma y’uko indege barimo irashwe ku ya 6 Mata 1994.

Uyu akaba ari umwe mu myanzuro yavuye mu nama yahuje abagize Imana Nkuru y’Umutekano yamaze iminsi ibiri aho yari iyobowe na Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza.

JPEG - 19.7 kb
Uhereye ibumoso ni Perezida Habyarimana Juvenal na Perezida Cyprien Ntaryamira

Itangazo ryasomwe n’umunyamabanga uhoraho mu nama Nkuru y’Umutekano y’u Burundi, Gen.Silas Ntigurirwa, rivuga ko Abarundi bashaka kumenya ukuri ku rupfu rwa Perezida wabo waguye i Kanombe mu gihugu cy’u Rwanda.

Inama nkuru y’umutekano kandi yasabye ko ibihugu byose bicumbikiye abagize uruhare mu ihirikwa ry’ubutegetsi mu Burundi muri Gicurasi 2015, byabohereza bakagezwa imbere y’Ubutabera.

Ku bijyanye n’ibiganiro by’amahoro bihuza Abarundi iyi nama yavuze ko umuhuza, Benjamin William Mkapa yakwiyizira mu Burundi akareba uburyo umutekano wagarutse.

Mkapa akaba yasabwe ko ibyo biganiro byakwimurirwa mu Burundi bigamomereza muri Komisiyo ibishinzwe(CNDI). Abagize Inama Nkuru y’Umutakano bakaba bashimangiye ko imitwe yarwanyaga Leta yaciwe intege ku kigero cya 80% ndetse inasaba inzego zishinzwe umutekano kuba maso.

Ku mugoroba wo ku ya 06 Mata 1994, indege yari itwaye Perezida Juvenal Habyarimana na mugenzi we w’u Burundi Cyprien Ntaryamira, yarahanuwe bombi barapfa, ubwo bavaga Dar-es salaam muri Tanzaniya mu nama.

Iyo ndege kandi yaguyemo Abaminisitiri babiri b’abarundi aribo , Bernard Ciza na Cyriaque Simbizi. Tariki ya 6 Mata 2017 ubwo habaga umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 urupfu rwa Ntaryamira ,Ishyaka akomokamo rya FRODEBU rikaba ryarasabye u Burundi n’u Rwanda kwicara hamwe bakaganira ukuri ku rupfu rwe kukamenyekana ndetse hakarebwa uburyo hatangwa indishyiz’akababaro.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Laurent - 29/06/2017 saa 06:42

Iyo myaka yose iheza bataragira ayo matohoza ubuho bizokunda gute?
Kanda hano umusubize

kadeberi - 28/06/2017 saa 04:06

Ntawe utava amaraso ,nawe lift wayaka kdi Imana iyo iguhamagaye uritaba. Ntugasakuze rero ni urwa twese.
Kanda hano umusubize

Kagori - 28/06/2017 saa 11:46

Lift ntacyo yari itwaye uretse ubugambanyi bwari buyiri inyuma.
Kanda hano umusubize

Cadete - 27/06/2017 saa 17:28

Icyijuju sekwa
Kanda hano umusubize

man power - 27/06/2017 saa 16:01

uwapfuye yarihuse hakorwe iperereza mpuza mahanga abarundi bicishije umwami rudahigwa none bakore iperereza kuri Perezida ndadaye ahaa iyo umuntu apfuye bamuvuga ibigwi ko yari mwiza ese azutse abarundi mwamwica bwakabiri izo mpuywe niza bihehe mubanze murangize ibibazo byanyu mwiyobya uburari icyo mushaka muza kibona niba muhinga ubugome nibwo muzasarura
Kanda hano umusubize

- 27/06/2017 saa 11:32

Iperereza Nirikorwevubavuba Ukurikuje Ahagaragara Ababikoze bahanwe Kwica Abapresident 2 )ntabwobyabaye Umuti wibibazo Ahubwo byimitse Imenwa ryamaraso Yinzirakarengane Imana Itabare, Murakoze.
Kanda hano umusubize

- 26/06/2017 saa 17:22

ok,nimuhatane gusa ntawe utazapfa
Kanda hano umusubize

kaje - 26/06/2017 saa 12:02

hhhhhh!!!!ariko barindaga kumuhanura yajyaga mu ndege y uRwanda ashaka iki iburundi nta ndege y umukuru w igihugu bagiraga, ubu se nyuma ya 23 years nibwo babyibutse kudahanura imbwa nka ziriya nugukosa zimikaga politike y ivangura ninkumunsi bahanuye nkurunziza wamaze abantu age ajyenda mu modoka gusa nawe,hhhh president utajya mu ndege ntasohoke igihugu yewe Burundi waragowe
Kanda hano umusubize

Ngabo - 26/06/2017 saa 20:15

Ngo kudahanura imbwa? Uteye isesemi.Ushobora kuba wararerewe mwishyamba.
Kanda hano umusubize

kaje - 27/06/2017 saa 09:00

ujye uvuga imbwa mu mazina yazo nimbwa nta president uvangura amoko aba ari imbwa mu zindi niba batari imbwa c bashyinguwe nka ba president Habyarimana na ntaryamira bari imbwa ubimenye kuko bishe abaturage bayoboraga ntabwo ari abagabo buriya nububwa.
Kanda hano umusubize

kiki duran - 27/06/2017 saa 19:51

☝️ collection . Yororewe mu ishyamba
Kanda hano umusubize

KABENI ELINEMO - 27/06/2017 saa 10:48

Ngushimiye Imvugo Yawenziza Ariko kwitegereza kwawe Kuracyarikure Cyane
Kanda hano umusubize

- 26/06/2017 saa 10:42

Aliko ibihugu biragwira.Ni kuki batakambira amahanga kandi nabo ari igihugu cyitwa ko cyigenga.Kuki ubwabo batakora iyo anketi?Gusa bagasaba ubufasha(facilities) u Rwanda?
Kanda hano umusubize

- 26/06/2017 saa 10:42

Aliko ibihugu biragwira.Ni kuki batakambira amahanga kandi nabo ari igihugu cyitwa ko cyigenga.Kuki ubwabo batakora iyo anketi?Gusa bagasaba ubufasha(facilities) u Rwanda?
Kanda hano umusubize

- 26/06/2017 saa 10:42

Aliko ibihugu biragwira.Ni kuki batakambira amahanga kandi nabo ari igihugu cyitwa ko cyigenga.Kuki ubwabo batakora iyo anketi?Gusa bagasaba ubufasha(facilities) u Rwanda?
Kanda hano umusubize

zubeda - 26/06/2017 saa 02:51

Ahaha, iperereza ntacyo rizafata, kuko we yazize lift, kuko siwe wari ugenderewe,... ahubwo bibabere isomo, president ajye ahabwa akanozangendo.
Kanda hano umusubize

ZIGIRA Alphonse - 25/06/2017 saa 08:59

Hali ANKETI nyinshi zidakorwa nyamara bishoboka.Hari uko Ndadaye yihswe,uburyo umwami Rugadigwa yishwe,uburyo president Kayibanda yapfuye,etc...Ku byerekeye presidents Habyarimana na Ntaryamira,hakwiriye iperereza mpuzamahanga nk'irya Rafik HARIRI wo muli Lebanon.Biroroshye kumenya uwahanuye indege,nuko amahanga atabyitayeho.Birababaje kubona Abami b'u Rwanda babiri (Rudahigwa na MUSINGA) bagwa mu mahanga ntihagire IPEREREZA rikorwa.This world is mad.EAC yo ntabwo yakora iperereza ritabogamye kubera inyungu za bamwe.Politike ni mbi cyane kuko ireba inyungu z'abantu bamwe.Ikindi kandi,hariho abashinjwa kuba barahanuye iriya ndege.Nta kuntu bakora iperereza rizima.UN niyo yakizerwa,nuko gusa itabishaka kubera na none inyungu z'ibihugu bimwe bikomeye bidashaka iryo perereza.
Kanda hano umusubize

- 25/06/2017 saa 07:50

Pole kweli hakurikiyeho wowe Petero
Kanda hano umusubize

Basabose - 25/06/2017 saa 07:50

Ahubwo abarundi babaza Nkurunziza n,abamubanjirije impamvu bari baratinze gusaba amahanga gukora iperereza bakaba babyibutse ubu.
Kanda hano umusubize

kumiro - 25/06/2017 saa 06:51

Bavugubusa avuzukuri. Akira ka Primus winywere.
Kanda hano umusubize

KANYANGE - 25/06/2017 saa 06:43

IBI BITEKEREZO BYANYU BYEREKANA KO MUKIRI ABICANYI NIYO MAJYAMBERE N'UMUTEKANO MURAATA ! PU NAMWE NIYO MPAMVU IMIHORO IKIBATEGEREJE KUKO UVUSH'AMARASO NAWE INKOTA NTIYAMUREKA
Kanda hano umusubize

koraye - 26/06/2017 saa 15:47

Uri nk'igisambo kijyaho kikavuza induru ngo dore ibisambo kandi aricyo cyayogoje abaturage. Ni nde uyobewe abo mwishe NtegaMarangara, Karuzi na n'ubu mutunamura icumu? Ariko umenye ko ibyo mwakoranye n'Interahamwe babyarabanyu za Rukomo, Amayaga, za Nyakizu, Gisagara n'ahandi byo bitazasubira na rimwe. Puuu!!
Kanda hano umusubize

Cadete - 27/06/2017 saa 17:01

Barabura gushimira muzehewacu perezida wacu wadukuye mumwijima akadushyira mumucyo twaritwihebye harakabaho kagamewacu dukunda
Kanda hano umusubize

williams - 25/06/2017 saa 06:29

hhhhhhh!!! muve kubyata nkurunziza ashoje manda ebyiri atabivuga none ubwo amaze kwatagurika nibwo yibutse abiyahuye! nabanze atange umutekano m ugihugu cye, amare abaturage inzara maze abone kwanjurwa!!!
Kanda hano umusubize

Xxxx - 26/06/2017 saa 18:09

alikose komufite ubwoba ntacyo imana ibahe iluhuko lidashi!
Kanda hano umusubize

- 25/06/2017 saa 06:09

Yazize lift
Kanda hano umusubize

call me calm one - 25/06/2017 saa 05:17

Ariko abarundi rwose babanje bagakora iperereza kurupfu RWA Ndadaye ubundi bakabona bakambuka imipaka.
Kanda hano umusubize

- 25/06/2017 saa 07:02

umunsi uzagera abakoze amabi bavyishure nabafana babo babarane,wita umunwa rero,kuko Imana iraturaba ikatwihoza ukagirango nubuhinga dukoresha
Kanda hano umusubize

Bavugubusa - 25/06/2017 saa 05:00

Yajyaga he? Nuko lift imera
Kanda hano umusubize

- 25/06/2017 saa 07:00

ntukavuge nkudafise umubiri,ivyo ni ukuba ikijuju ugakavya
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X