Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Gicumbi: Mu bitaro bya Byumba hibiwe uruhinja

Mukandereyimana Chantal wari umaze iminsi arwariye mu bitaro bya Byumba biherereye mu karere ka Gicumbi ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki 23 Kamena 2017 yibwe umwana we w’uruhinja w’ukwezi kumwe.

Mukandereyimana Chantal yavuze ko hari umuntu waje aje gusura abandi barwayi mu bitaro na we, baganira akanya gato nk’umuntu baziranye hanyuma asohotse gato agiye gushaka ubwiherero asanga umwana we yibwe.

JPEG - 45.8 kb
Inyubako z’ibitaro bya Byumba

Ati “ Hari umukobwa waje kureba bagenzi be ageze hano asanga batashye tuba tuganira. Bibaye nka saa kumi n’ebyiri ndasohoka ngiye mu bwiherero ngarutse umwana ndamubura, ndashakisha ndaheba.”

Iyibwa ry’uru ruhinja ryahangayikishije ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi ndetse n’inzego z’umutekano.

Ku munsi w’ejo ikinayamakuru Imirasire.com cyagerageje gushaka umuvugizi wa Polisi mu karere ka Gicumbi na Rulindo ntiyaboneka kuri telefone.

Biravugwa ko hari umugore wafatanwe uruhinja akaba yafashwe ageze ahitwa Kajevuba yerekeza i Kigali.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Byumba yemeza ko umwana yibwe ariko ko hari uwafatiwe Kajevuba akaba ari yo mpamvu bohereje uyu mubyeyi kureba niba uwo mwana ari uwe.
Kugeza kuri iki cyumweru ibi bitaro ntibiratangaza niba uyu mugore wakekwaga ko yibye umwana niba koko ari uwa Mukandereyimana Chantal.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

SAMUJEPA - 28/06/2017 saa 07:33

Imana ishimwe
Kanda hano umusubize

SAMUJEPA - 28/06/2017 saa 07:33

Imana ishimwe
Kanda hano umusubize

uzayisenga cyliacque - 26/06/2017 saa 09:54

IMANISHIMWE NIBA YARAMUBONYE.IYINKURU IRAMBABAJE.IBAZE KWIBYARIRA AKANA BAKAKAKWIBA.WAZARINDA UVA MUNDA Y'ISI UGIFITE AGAHINDA.
Kanda hano umusubize

- 26/06/2017 saa 15:08

Imana Ishimwe.
Kanda hano umusubize

Ni Mugisha David - 27/06/2017 saa 18:27

Nizeyeko Inzego Zumutekano Zirakora Akazi Kazo Neza, Umwana Araboneka Ihagane Mubyeyi.
Kanda hano umusubize

bahati - 25/06/2017 saa 12:41

bavandimwe jye kimara kumva iyinkuru irambabaje cyane chantel yaramuka asanze uwo mwana aruwekoko uwo warumyibye ubuyobozi bumuhane bwihanukiriye kuko yaraciye mu genziwe umugongo ndumva uwo ntanindanga gaciro yandumunyarwanda yifitiye.
Kanda hano umusubize

milton - 25/06/2017 saa 11:22

Akamirwe urimukwiriye
Kanda hano umusubize

Rutamizabiri - 25/06/2017 saa 08:48

Umwana yaramubonye nshuti, kdi ibitaro Akarere ninzego zumutekano zaramufashije ubu ari iwe byumba, ngondore, cyimirimo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X