Monaco cosmetics

Ketumile wayoboye iperereza kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yitabye Imana


Uwabaye Perezida wa kabiri wa Botswana, Quett Ketumile Joni Masire, yitabye Imana ku myaka 91, aguye mu bitaro bya Bokomoso biherereye mu Murwa Mukuru Gaborone, aho yari arwariye bikomeye kuva ku cyumweru. Uyu musaza akaba yarayoboye ibikorwa by’iperereza kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ubuyobozi bw’Umuryango udaharanira inyungu yashinze uzwi nka Sir Ketumile Masire Foundation (SKMF), mu ijoro ryakeye wasohoye itangazo rimenyesha urupfu rw’uyu mukambwe wayoboye Botswana kuva mu 1980 kugeza 1998 asimbuwe na Festus Mogae.

JPEG - 36.2 kb
Nyakwigendera Ketumire Masire

Ketumile ni umwe mu bafashe iya mbere mu rugamba rwo guharanira ubwigenge bwa Botswana, akaba yaragize n’uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu n’iterambere by’iki gihugu cyibohoye ingoyi y’abakoloni b’Abongereza ku wa 30 Nzeri 1966.

Uyu mukambwe w’imyaka 91 yari amaze icyumweru arwariye muri ibyo bitaro.Yayoboye Botswana kuva mu mwaka wa 1980 kugeza mu 1998.
Uyu musaza yagize uruhare mu gushyira ahagaragara uruhare rw’umuryango mpuzamahanga muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu iperereza ryakozwe n’itsinda Masire yari ayoboye mu mwaka wa 1999, raporo batangaje muri Nyakanga 2000 yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yashobora kwirindwa ntibe.

Iyo Raporo y’amapaji 318 yagaragaje uburyo ibihugu bikomeye ku isi n’ibigize akanama k’umutekano ka Loni byatereye agati mu ryinyo ntibitabare, ndetse n’ingabo z’amahanga zari mu gihugu zigategekwa gutaha.

Iyo raporo kandi yasabye Loni gusaba ibihugu byemeye uruhare rwabyo muri Jenoside ndetse n’ibitararwemera kugira icyo bikora ngo ibyangjwe ku burangare bwa Loni mu Rwanda bisanwe.

Masire kandi yabaye umuhuza mu biganiro byo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagati ya 2000-2003.

Amaze kuva ku butegetsi yagaragaye cyane mu bikorwa bya dipolomasi mu bihugu nka Ethiopia, Lesotho, Malawi, Mozambique, Ghana na Swaziland. Hagati ya 1998 na 2000 yabaye Umuyobozi w’Itsinda ryakoze iperereza n’ubusesenguzi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mu 2007 Ketumile yashinze umuryango udaharanira inyungu SKMF ugamije guteza imbere imibereho n’ubukungu bw’Abanya-Botswana.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

SAMUJEPA - 28/06/2017 saa 07:27

RIP Mzee wetu,wabaye umuyobozi mwiza,uwiteka akwakire mubawe.
Kanda hano umusubize

- 28/06/2017 saa 07:24

RIP Ketumile,wabaye intangarugero.Imana ikwakire mubayo
Kanda hano umusubize

KABAKA James - 25/06/2017 saa 10:15

RIP president MASIRE.Ni bake barenza imyaka 70.Umuntu wamaze imyaka myinshi kurusha abandi bose,yitwa METUSELA.Yamaze imyaka 969 (Genesis 5:27).Nubwo abantu batita ku byo Bible ivuga,imana izaha Ubuzima bw'iteka abantu bayishaka kandi bakayumvira.Niyo bapfa,izabazura ku Munsi w'Imperuka wegereje (Yohana 6:40).Niba ushaka ubwo buzima muli Paradizo,tuba twiteguye kwigana nawe Bible ku buntu kugirango umenye ibyo imana idusaba.Umurimo imana isaba Abakristu b'ukuri bose,ni ukwigana YESU n'Abigishwa be,tukajya mu nzira tukabwiriza ubwami bw'imana ku buntu (Matayo 10:8;Yohana 14:12).Nkuko ba PAWULO n'abandi bigishwa ba YESU babigenzaga,natwe tubifatanya n'akandi kazi gasanzwe (Ibyakozwe 20:33).Imana isaba abakristu nyakuri gukora umurimo w'imana ku buntu (Matayo 10:8),ariko bakanakora ngo bitunge (2 Tesalonike 3:8).Niko Abigishwa ba YESU babigenzaga.Gushaka imana kugirango uzabone ubuzima bw'iteka,ni inzira ishobora bake nkuko YESU yavuze muli Matayo 7:13,14. Ariko kuba tuyishobora,n'abandi babishaka bayishobora.Wishukwa na biriya babwira umuntu wapfuye ngo yitabye imana.Ntabwo aribyo.Shaka imana ukiriho kugirango izakuzure,ubeho iteka mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X