Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umuyobozi muri Uganda yasohowe mu ndege y’u Rwanda akekwaho ubusinzi

George Mutabaazi uyobora Akarere ka Lwengo muri Uganda, yasohowe n’igipolisi cy’u Rwanda mu ndege ya Rwandair azira imyitwarire mibi irimo n’ubusinzi nk’uko tubikesha The Chimpreport.

Ibi byabaye ku munsi w’ejo kuwa gatandatu , nk’uko byemejwe n’Igipolisi cya Uganda mu itangazo cyasohoye nyuma yaho.

JPEG - 79.6 kb
George Mutabaazi uvugwaho imyitwarire mibi irimo ubusinzi

The Chimpreport ivuga ko uyu muyobozi yashaka kuva i Kigali agasubira muri Uganda ngo yafashwe amashusho ya video asohorwa mu ndege n’umupolisi w’umunyarwanda mbere y’uko indege ihaguruka.

“Nakoze iki?”, uko niko yasakuzaga avuga abaza abapolisi bamusohoraga mu gihe abandi bagenzi mu ndege barebaga bacecetse mbere yo gukomeza agira ati: “Ese ibi birankwiriye mu by’ukuri?”

Igipolisi cya Uganda, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu cyasohoye itangazo kivuga kuri iyo myitwarire mibi yaranze uyu muyobozi w’Umugande.

George Mutabaazi aganira na Daily Monitor yavuze ko yagiye i Burundi mu nama ariko akanyura mu Rwanda ari naho yari anyuze ataha.

Yavuze ko bamwibeshyeho bakamusohora mu ndege ariko nyuma baje gusanga nta kibazo afite bakamureka akajyana n’indege yo muri Kenya.

Umuvugizi w’igipolisi, Asan Kasingye yavuze ko Mutabaazi yasohowe mu ndege kubera ko yakomeje guhatiriza kwicara muri Business class mu gihe yari afite itike yo kwicara muri Economic class.

Ngo yanze gutanga umwanya nk’uko yabisabwaga biba ngombwa ko asohorwa nk’uko Kasingye yakomeje avuga.

Andi makuru ariko avuga ko Mutabaazi yari yanasinze ndetse afite urusaku rwinshi bigatuma abandi bagenzi bijujuta basaba abakozi bo mu ndege kugira icyo bakora.

Ubwo bageragezaga kumucecekesha , ngo yakomeje gusakuza, abaza abakozi bo mu ndege niba bazi uwo ari we, bituma aba bitabaza igipolisi cyaje kikamusohora.

JPEG - 55.1 kb
Ubutumwa bwo kuri Twitter bwa Rwandair

Ubuyobozi bwa Rwandair nabwo nyuma bwaje kugira icyo butangaza kuri ibi bintu bubinyujije kuri twitter busobanura ko imyitwarire ya Mutabaazi yatezaga akavuyo mu ndege, bukomeza buvuga ko Mutabaazi yashakiwe indi ndege yamutwaye nayo yahagurutse kuri uyu wa Gatandatu.

Uyu mugabo ariko ngo si ubwa mbere agaragayeho imyitwarire idahwitse nk’aho mu 2014 yigeze gufotorwa arimo gukubita abaturage bo mu karere ke abaziza kutitabira umuganda.

Nyuma yaje kwisobanura kuri uku gukubita abaturage ngo bari barimo n’abana bato, avuga ko we atita kuko yafatwa cyangwa amatora ahubwo yitaye ku itarambere rya Lwengo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 27/06/2017 saa 19:59

uwo mugabo Mutabazi wirwengo yakubise abaturage ngobagende mumuganda ariko abaturage ngobasanze arukuri gukora umuganda
Kanda hano umusubize

- 27/06/2017 saa 19:58

uwo mugabo Mutabazi wirwengo yakubise abaturage ngobagende mumuganda ariko abaturage ngobasanze arukuri gukora umuganda
Kanda hano umusubize

roxy - 27/06/2017 saa 14:24

Mutabazi kbs! Bareke inyota yarabishe kbs! Bakumanuraga mundenge kuki bataguhaye aho kuruhukira! .nawe iyo wiyizira muri trinity.next weekend uzaze ngusengere! Kuko ndunva baraguciye amazi pee!

mbarushimana jo - 26/06/2017 saa 08:41

Yooooooooo sorry. binyibukije umunsi umwe ndi mundege umukobwa umwe ukora murwandair yashatse kumpagurutsa kubera agazuzuguro bagira ariko ndamwagira mubwirako yanyibensheho imbere yokubaha akazi bazabanze babiginshe umuco wokubaha
Kanda hano umusubize

mbarushimana jo - 26/06/2017 saa 08:40

Polo 11 - 26/06/2017 saa 19:35

Wagiye se ufata za KLM nizindi ukareka Rwandair niba baragusuzuguye?
Kanda hano umusubize

mbarushimana jo - 26/06/2017 saa 08:40

Yooooooooo sorry. binyibukije umunsi umwe ndi mundege umukobwa umwe ukora murwandair yashatse kumpagurutsa kubera agazuzuguro bagira ariko ndamwagira mubwirako yanyibensheho imbere yokubaha akazi bazabanze babiginshe umuco wokubaha
Kanda hano umusubize

Rene - 25/06/2017 saa 20:10

ibyu uyu mugabo ukurikije ibyavuzwe n itangazamakuru hamwe n ibyo yivugiye biravuguruzanya. we yavuzeko ngo bamwibeshyeho icyambere bishobore kuba bamurekuye kuko byari bimaze kugera mu itangazamakuru icya kabiri niba ari ubusinzi yaziraga ntiwakwibeshya k umuntu wasinze cyane cyane ko ngo yatezaga akavuyo kubera ubusinzi bwe. ubwo rero analysis inyeretseko harimo akantu.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X