Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Muhanga: Nyobozi yugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo

Nyuma y’umwaka umwe urenga Komite nyobozi y’Akarere ka Muhanga igiyeho, bamwe mu baturage bavuga ko nta mpinduka zigeze zibaho mu buzima bw’umugi wa Muhanga ahubwo ko ibibazo byarushijeho kwiyongera kurusha mbere. Bimwe muri ibyo bibazo birimo imishinga irimo imihanda, imyubakire yagiye idindira indi ntiyitabweho, abakozi b’akarere na bo batangaza ko batagihemberwa ku gihe nk’uko byahoze muri manda zabanjirije iyi nyobozi iriho.

Imihanda imwe n’imwe ya Kaburimbo mu mugi rwagati wa Muhanga ndetse n’iyari yatangiwe kuri ubu itarakozwe ngo yuzure.

JPEG - 120.4 kb
Umujyi wa Muhanga

Hari n’ibindi byari byitezwe byaheze mu mvugo nk’amatara yo ku mihanda (Eclairage Publique), imyubakire itarangwamo akajagari kandi ishingiye ku gishushanyo mbonera kitarashyirwa ahagaragara, hakaba kandi n’imihanda y’amabuye mu gace ka Gahogo yangiritse itaranatahwa.

Abaturage baganiriye n’imirasire.com bavuga batabona icyerekezo cy’umugi wa Muhanga mu gihe ari umwe mu migi itandatu yatoranyijwe mu kunganira Kigali.

Ruswa iravuza ubuhuha mu nzego z’ibanze

Abaturage bavuga ko bamwe mu bakenera ibyagombwa byo kubaka mu buryo bwubahirije amategeko batabihabwa, ahubwo ngo abenshi bubaka bahitamo kubikora mu kajagari ubuyobozi burebera kubera ko baba babifashijwemo n’inzego z’ibanze babanje kugira icyo bazigenera.

Ku bijyanye n’umutekano, aba baturage bavuga ko bataka ubujura bubakorerwa ariko ubuyobozi bukagaragaza intege nke mu guhashya no gufata abagira uruhare uri ibi bikorwa by’urugomo.

Aba baturage kandi bagaragaza ikibazo cy’abana bo ku muhanda nk’igihangayikishije mu mugi wa Muhanga, bakavuga ko kuva iyi nyobozi yajyaho umubare w’aba bana wagiye wiyongera. Ngo hari n’abava mu turere twa Kamonyi na Ruhango baza kwibera muri Muhanga.

Hari kandi ibibazo byo gukingira ikibaba abagiye banyereza imitungo y’Akarere irimo ibibanza birenga bitatu byagurishijwe bucya iyi nyobozi irahira.

Hakaba kutagaragaza imicungire y’umutungo wa Sosiyete y’Ishoramari ya Muhanga (SIMU) kandi ngo ibi byakozwe mu buryo budasobanutse.

Akarere kahaye ikibanza RSSB kuri ubu kikaba kimaze imyaka irenga itatu kitubatse, ahubwo kiberamo amabandi agira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano mu mugi wa Muhanga.

Ubuyobozi bw’Akarere buherutse kubwira Itangazamakuru ko iki kibanza bugiye kucyambura iki kigo niba kitubatswe, cyakora icyo gihe cyararenze nta gikozwe.

Uretse ibibazo rusange abaturage bavuga, n’abakozi b’Akarere bavuga ko batagihemberwa ku gihe nk’uko byahoze ku bwa nyobozi zabanjirije iriho ubu.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko hari imishinga imwe budafitiye ubushobozi ariko ko Banki y’isi hari iyo yemeye gutera inkunga irimo imihanda ya kaburimbo izanyuzwa mu bice bya Kibirigi, umuhanda ugana ku bitaro bya Kabgayi no ku Gakiriro nubwo iyi izaba ari agace gato ugerereranyije n’uko umugi wa Muhanga ungana.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

makombe - 28/06/2017 saa 14:13

Iyi nkuru ntiyuzuye ntimwabajije impande zombi
Kanda hano umusubize

musemakweli - 28/06/2017 saa 06:22

amajyepfo arambeshya n' ikipe yanyu iheze mu cyciro cya kabiri
Kanda hano umusubize

- 28/06/2017 saa 06:19

Begure hajyeho abashoboye abaturage bararenganye
Kanda hano umusubize

kuku - 27/06/2017 saa 16:54

ninkaruswa iri mukarere karusizi barikubaka mukavuyo sana ahitwa muri cite utuzu tutagendanye numugi kbs ntimwaca ruswa erega
Kanda hano umusubize

prince - 27/06/2017 saa 14:09

hari ikibazo cy'imihanda mu midugudu imwe icibwa mubibanza byabandi itaragenwe kumpamvu zinyungu zabamwe babifashijemwo ninzego zo hasi. ibyo bibazo barebe uburyo bikemurwa.nahubundi ababigizemo uruhare barabifukirana kandi bazi ukuri.imirasire muzakurikirane icyo kibazo.cyane nyamabuye.
Kanda hano umusubize

prince - 27/06/2017 saa 14:09

hari ikibazo cy'imihanda mu midugudu imwe icibwa mubibanza byabandi itaragenwe kumpamvu zinyungu zabamwe babifashijemwo ninzego zo hasi. ibyo bibazo barebe uburyo bikemurwa.nahubundi ababigizemo uruhare barabifukirana kandi bazi ukuri.imirasire muzakurikirane icyo kibazo.cyane nyamabuye.
Kanda hano umusubize

KAKA - 27/06/2017 saa 07:17

Siyo yonyine, amajyepfo aracumbagira!!! Nihe bidacikase nyaruguru nuko mutahagera, ho ni ntambara nkazimwe zamasasu, buri wese ararwana asahura yishyira, naza Ruhango ngo siryeru!!! Nihe bidacika
Kanda hano umusubize

fifi - 27/06/2017 saa 02:49

Haaa,aha wakosora muvandi,agakiriro ntabwo kazajyamo ibyuma bisya imyumbati ahubwo bizajya ahatenganywa gushyirwa inganda.imvanjye y,amafu y'ibiribwa ,ibarizo n'ibyuma bikomoka kubasudira urumva bihura!izo nama niba arizo mugira abo bayobozi banyu byaba arakaga
Kanda hano umusubize

john - 26/06/2017 saa 19:34

mbese ya kaburimbo izava mucyakabiri ikambuka shyogwe yinjira mukarere ka ruhango yo bite?
Kanda hano umusubize

Damius - 26/06/2017 saa 15:56

Aba si abayobozi nibaveho hageho abashoboye bo gukomeza kudindiza iterambere.
Kanda hano umusubize

Eugene - 26/06/2017 saa 13:44

Muhanga rwose ifite ibibazo mu buyobozi. Ku muganda rusange uheruka narahaciye mu gitondo ariko byarantangaje cyane kuko wabonaga ubuzima mu mugi wa Muhanga bukomeje. Bitandukanye nuko nari nsize muri Kigali na Kamonyi bakora ndetse n'uko nabisanze muri Ruhango na Nyanza. Abayobozi ba Muhanga bigaragara ko biraye bikomeye kandi n'abaturage barabibona rwose. Buri wese akora icyo ashatse
Kanda hano umusubize

DS - 26/06/2017 saa 08:49

Muhanga yo irananitanye rwose. Ibyo bavuze ko bagomba kwimurira mu gakiririro biracyateje akajagari mu mujyi. Abasoudeur, Abasya shirumuteto, n'ibindi ... Agakiriro ntikuzuye kdi bari barabyemeye Birababaje
Kanda hano umusubize

icyampushi - 26/06/2017 saa 04:11

Bazegure kuko abaturage baharenganira
Kanda hano umusubize

bahati - 25/06/2017 saa 12:50

runswa muyice.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X