Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Bamwe mu baminisitiri bakoze ibara nyuma ya 1994: Twagiramungu yaguriwe ikote, Ndagijimana na Protais Mitari biba amafaranga


Nyuma ya 1994 hagiyeho guverinoma iyobowe na FPR Inkotanyi, bamwe mu baminisitiri baranzwe n’imikorere myiza abandi bagira imikorere irimo ubugwari no kunyereza imitungo ya leta ubu ni bamwe mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy’aho FPR yakuye ubushobozi bwo kubona amafaranga yo guhemba abakozi no kubaka igihugu muri rusange.

JPEG - 38.3 kb
Twagiramungu Faustin ngo ikote yambaye aba Minisitiri w’intebe yarariguriwe

Perezida Kagame yavuze ko imisanzu ya RPF yagize akamaro gakomeye mu kubaka igihugu no mu gutuma abayobozi bacyo babasha gukora inshingano bari bahawe.

Aha yatanze urugero kuri Faustin Twagiramungu wabaye Minisitiri w’Intebe na Jean Marie Vianney Ndagijimana wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaza kuva mu Rwanda atorokanye akayabo.

Mu misanzu ya FPR niho Faustin Twagiramungu yaguriwemo ikote yambaye ari Minisitiri w’intebe. Muri iyi misanzu kandi niho uwari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa mbere nyuma ya 1994 Jean Marie Vianney Ndagijimana yakuyeho amafaranga yibye atagira ingano ayibukwa akaba ibihumbi 200,000 by’amadolari.

Perezida Kagame ati “ N’aba bantu baba bari kudusebya,Guverinoma ya mbere, Minisitiri w’Intebe wa Mbere uyu mugabo uba mu Bubiligi, utajya utugiraho amagambo meza; yewe n’ikote rya mbere yambaye ryaguzwe muri ya mafaranga ndetse n’uriya mugabo wahunze hano ari uwa mbere witwa Jean Marie Vianney Ndagijimana umwe wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga usibye kuba yarungukiye kuri ayo mafaranga yaranayibye.”

JPEG - 33.8 kb
Jean Marie Vianney Ndagijimana yatorokanye 200,000 by’amadorali

“ Yego. Umunsi wa mbere yagiye, yatorokanye ibihumbi 200 by’amadolari yari ahawe kugira ngo ayifashishe mu gufungura za Ambasade. Uwo mugabo yaragiye arayagumana sinzi icyo yamugejejeho gusa nta kinini mbona."

Si aba baminisitiri gusa bavuzweho akaboko karekare kuko na Protais Kabanda Mitari wabaye Minisitiri wa Siporo n’umuco nyuma akaza kugirwa Ambasaderi muri Ethiopia nawe yatorokanye akayabo k’amamiliyoni yibye mu ishyaka PL.

JPEG - 140.8 kb
Protais Mitari nawe yibye amafaranga ya PL

Ubwo iri shyaka ryaregaga uyu mutegetsi yasabwe kugaruka mu gihugu ngo asobanure iby’aya mafaranga ahitamo guhunga.

Twagiramungu Faustin na Jean Marie Vianney Ndagijimana bari mu bantu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ku mugaragaro na Mitari Protais we aracyacecetse cyane kuva yahunga.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mucyo - 28/06/2017 saa 03:28

Ariko ubundi mumbabarire munsobanurire :Ubundi abaministres iyo bavuye ku mirimo amakote babagurira barayasubiza bityo Twagiramungu akaba yarakoze ikosa ryo kutarisubiza ?Ikindi nibaza Twagiramungu ko mbere numvaga ngo yari umuyobozi nta kote yagiraga ?Ibi bibazo ko numva bizaducanga ra ?
Kanda hano umusubize

Mucyo - 28/06/2017 saa 03:25

Ariko ubundi mumbabarire munsobanurire :Ubundi abaministres iyo bavuye ku mirimo amakote babagurira barayasubiza bityo Twagiramungu akaba yarakoze ikosa ryo kutarisubiza ?Ikindi nibaza Twagiramungu ko mbere numvaga ngo yari umuyobozi nta kote yagiraga ?Ibi bibazo ko numva bizaducanga ra ?
Kanda hano umusubize

kuku - 27/06/2017 saa 16:59

nibande bayobozi bikigihugu batari ibisambo se icyomuzi nugukenesha abaturage mubaka imisanzu yaburikanya
Kanda hano umusubize

good - 27/06/2017 saa 07:37

Ariko mbabazwa cyane na abantu bashaka kwinjira mubintu bya politique. Hahirwa uwicira muri politique y'Imana naho hano kwisiho nu ukwigora, wibabariza ubusa gusa. Ayo witako ari make ushobora gutuma wigirira amahoro, igihe cyose iyo habayeho kutanyurwa niho uzahora wumva abandi hari ibyo bakurusha.. Nyamara urebye ibibazo abo witako barite amataje ntabyo wabasha kwikorera. Amagambo ntacyo amaze banyarwanda.
Kanda hano umusubize

good - 27/06/2017 saa 07:37

Ariko mbabazwa cyane na abantu bashaka kwinjira mubintu bya politique. Hahirwa uwicira muri politique y'Imana naho hano kwisiho nu ukwigora, wibabariza ubusa gusa. Ayo witako ari make ushobora gutuma wigirira amahoro, igihe cyose iyo habayeho kutanyurwa niho uzahora wumva abandi hari ibyo bakurusha.. Nyamara urebye ibibazo abo witako barite amataje ntabyo wabasha kwikorera. Amagambo ntacyo amaze banyarwanda.
Kanda hano umusubize

- 27/06/2017 saa 02:54

ABAKUNZI BARI KURI FES?
Kanda hano umusubize

Mahoro - 26/06/2017 saa 19:33

Ariko ntabwo bavugako hari nuwabacumbikiraga iwe akanabatwara mu modoka ye Akabajyana Arusha.Uzi icyo bamwituye se?
Kanda hano umusubize

ZIKAMA Joseph - 27/06/2017 saa 14:18

Urashaka kuvuga Seth Sendashonga?Niwe wabacumbikiraga muli Kenya,aho yakoraga mbere ya 1994. Bamwiciye muli Kenya,le 16/05/1998.Byatumye Kenya icana umubano n'u Rwanda.
Kanda hano umusubize

thamas sankara - 26/06/2017 saa 15:27

ntimukatsetse, bivuze ko TWAGIRAMUNGU yambaye ikoti nyuma ya genocide?hhhhhhh ! ntacyomvuze! ikibabage ni umunyamakuru wandika inkuru nkiyi!
Kanda hano umusubize

Kimonyo - 28/06/2017 saa 16:07

Inkotanyi iyo bigeze mugusebanya zifite diplome yomu rwego rwo hejuru.Ibi ntibitangiye none.
Kanda hano umusubize

ZIMULINDA Andrew - 26/06/2017 saa 14:42

Erega niko politike imera.Irangwa no kwiba,kubeshya,kwica,kwikubira ibyiza by'igihugu,etc...Ubu se wasobanura gute ko ba Nyakubahwa bahembwa za Miliyoni hamwe na Benefits ishyanoryose,nyamara mwalimu biganye ahembwa 40 000 RWF?? Isi yuzuyemo INJUSTICE.Nyamara Abayobozi bakavuga ko ibintu byose ari sawa.Uretse aba bahunze,n'abasigaye benshi bakora amanyanga.Wasobanura gute ko umukozi wa Leta uhembwa 200 000 Rwf yubaka Etaje ya Miliyon 800?Ni urugero. Iriya City Tower,wasanga ari iyumukozi wa Leta.Umubabajije aho yayakuye,wasanga nawe yarakoze amanyanga.Abahoze ino aha mbere ya 1994,muribuka Minister Nsekalije akora umunsi mukuru ko agejeje kuli Miliyari (Billion) y'amafranga.Nyamara yahembwaga umushahara utarengeje 80 000 Rwf.Abayobozi badakora amanyanga ni bake cyane.Ikibabaje nuko n'aba banyamadini nabo biba cyane,nyamara biyita Abakozi b'imana.Nyamara YESU n'abigishwa be barabwirizaga ku buntu.Muzi ibyo abayobozi ba ADEPR bakoze.Bibye Miliyari zirenga 3.Muribuka Chef w'Abadivantistes ashinjwa na Comptable we ko yiba amafranga y'idini akiyubakira Etages I Nyarutarama. Iyi si irarwaye wa mugani.Birababaje kuba bose babanza kurahira ko batazahemukira u Rwanda.Barangiza bakavuga ngo imana ibibafashemo.Nyamara hafi ya bose bagakora ibyo imana yanga,biyita ko bakunda u Rwanda.Biteye agahinda.
Kanda hano umusubize

twin yeah - 26/06/2017 saa 13:45

Ariko igihe babereye iruhande rwa mzee ariko ntibahinduke ngo bafate gahunda nka we, ubu koko bizagenda bite! Reka turebe imbere wenda mu bahari ubu hari abazapfa kuvamo icyororo bakareba inyungu rusange nka we aho kureba izabo mbere.
Kanda hano umusubize

Ruti - 26/06/2017 saa 13:10

Ibindi bigarsha.tumumaze kugwiza byinshi.
Kanda hano umusubize

Mahwemo - 26/06/2017 saa 13:08

Nonese niba yaribye PL FPR ibizamo gute? Impala zararirimbye ngo niba utaravuzwe sibicuaa bagucaga.
Kanda hano umusubize

Mahwemo - 26/06/2017 saa 12:54

Ariko gusebyanya byo iyi leta irabizi Habyarimana we yavugaga gusa ko bashatse kumuhirika ariko nat bindi yongeragaho.Ayo makote muvanye kwa Fillon batamugurira we adashoboye kuyigulira? Muzumve mwese ukuntu pasteur Bizimungu yisobanuye imbere yinteko bamusaba ibisobanura ku mitungo ye.Ese abandi ubu umuntu bashyize imbere ya parliamenti bashobora kwisobanura nkuko yabikoze?
Kanda hano umusubize

kaje - 26/06/2017 saa 11:49

babakurikiranye bakabafata polis mpuzamahanga ko yabafata bamara kuyiba ngo ubutegetsi bwa kagame burabananiye ari inda zabo nini aba yabarwaje ntako atagira umusaza wacu nintumwa y Imana bajye bamuvaho yakoze amateka meza .kuri njye ni Intwari y igihugu
Kanda hano umusubize

- 1/07/2017 saa 19:07

Eeeee Iyaba,war'ubizi
Kanda hano umusubize

Gtfu - 1/07/2017 saa 19:23

Ushingira Kuki ?Nakubwr Iki?
Kanda hano umusubize

uwayo - 26/06/2017 saa 11:18

kugurirwa ikoti ni ugukora ibara?????kugurirwa ikoti ngirango ni ibisanzwe nonese sinumva ngo umuyobozi wese iyo akijya mu kazi bamuha amafrw yo gutangiza (ariyo aguramo imyenda,akodeshamo Inzu,akodeshamo imodoka ,...)maze hari n'abakirirwa abashyitsi byose biri mu amategeko nta shyano ririmo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X