Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Mpayimana Philippe yasubiye mu Bufaransa. Ese ni iki kimujyanyeyo?

Mu masaha y’ijoro ryacyeye Mpayimana Philippe umwe mu bifuza guhatana mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba muri Kanama uyu mwaka, yuriye indege asubira mu Bufaransa aho yabaga mbere yo kuza mu Rwanda kwiyamamaza. Hari kwibazwa icyaba kimuteye gusubira mu Bufaransa atararangiza igikorwa cyo kwiyamamaza mu gihe candidature ye yaba yemewe.

Ahagana saa mbiri n’igice z’’ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 25 Kamena 2017, nibwo ikinyamakuru Imirasire cyamenye amakuru y’uko Mpayimana Philippe ari ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe, aho ateze indege ijya i Paris mu Bufaransa.

JPEG - 15.5 kb
Phiilippe Mpayimana ese ajyanywe n’iki mu Bufaransa

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru,Mpayimana Philippe mbere yo kurira indege, yemeye ko asubiye mu Bufaransa koko, gusa ashimangira ko azagaruka vuba.
Yabajijwe impamvu yaba itumye asubira muri iki gihugu niba ataba agiye gushaka abaterankunga bamufasha mu bikorwa by’amatora ariko ibyo byo arabihakana.

Mpayimana Philippe ati: "Ngiye mu Bufaransa nzamarayo icyumweru kimwe, nzagaruka tariki 5 z’ukwezi gutaha kwa Nyakanga. Ngiye kureba umuryango wanjye, abana baba yo barankumbuye."

Mpayimana Philippe yavuze ko azagaruka mu Rwanda yiteguye gukomeza gahunda ze zijyanye no kwiyamamaza ku mwanya wUmukuru w’igihugu, gusa ngo mu gihe haboneka ibitunguranye nka Komisiyo y’amatora cyangwa urundi rwego rukamukenera, afite umuhuzabikorwa witwa Gatsinzi Geoffrey uri mu Rwanda wahamubera.

Mu minsi yatambutse Philippe Mpayimana yatangaje ko afite ikibazo cy’amafaranga azakoresha mu bikorwa byo kwiyamamaza aho yasabaga abayoboke be gutanga imisanzu kugira ngo abashe kwiyamamaza.

Ese iyi yaba ari yo mpamvu itumye ajya mu Bufaransa kuyashakirayo niba mu Rwanda yarayahabuze?

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 28/06/2017 saa 05:15

Uwuhariweiyasohotseigihuguabagiyemubikikuwemumuvugahovyishiagiyekuronderaivamufashamukazike Akoraajamwo
Kanda hano umusubize

Mboro Kante - 27/06/2017 saa 16:28

Ariko Abanyarwanda mwabaye ibikange kubera iki? Uje kwiyamamaza wese mumuhimbira ibyaha ku ngufu, kuki muba mutarabimushunje mbere, yewe nta demokarasi mbonye aha!
Kanda hano umusubize

mami - 27/06/2017 saa 15:31

Mujye mwemera ibyo umuntu yivugiye nimutabyemera mubyubahe .
Kanda hano umusubize

citoyen - 27/06/2017 saa 06:53

Ariko kuki duhora dutekereza ibibi gusa? Uyu mugabo mwihaye ngo aratorotse hari icyaha mumukurikiranyeho ngo mukigeze mu nkiko? Ntafite se uburenganzira bwo kujya kureba famille ye nk'uko mufite izanyu? Amajwi azabona muyamenye amatora ataraba? Rwose tujye twirinda gushyushya imitwe nta mpamvu!
Kanda hano umusubize

Esenoneho - 27/06/2017 saa 05:47

Yewe, uyu mugqbo ibye biratangaje! ubwo se niyo ufite indi nationalite urabanza ukayiyambura, none we ngo asubiye I Paris? Nugukurikirana neza, none se I Paris hari umurima yasizeyo ngo akaba agiye kuwugurisha. cyangwa rero akorana na bo.
Kanda hano umusubize

kagabo Emmy - 27/06/2017 saa 04:49

uyu mu type asanze bikomeye aratorotse,kuko yakoze ibyaha bikomeye byo kurwanya igihugu n'inyandiko nyinshi zisebya igihugu asanze atazatsinda amatora hanyuma agakurikiranwa kdi n'ubundi nagaruka ubutabera buzakora akazi kabwo.
Kanda hano umusubize

Kanama - 26/06/2017 saa 19:36

Agiye gushaka izindi cashi ngo amenemo
Kanda hano umusubize

muhire - 26/06/2017 saa 18:00

Wowe uvuze ngo bamukurirane ushatse kuvugako ubaye candidat president mu Rwanda aba abaye imfungwa?agize amahirwe agenda kare ntabaye nka Rukokoma.
Kanda hano umusubize

Peace - 26/06/2017 saa 17:12

Dore, dore, core, Elko ntazabe asebanya. Uzi buriya azagaruka? Azaza Sinai magazine, ariko uzambwire.
Kanda hano umusubize

Nturo Antoine - 26/06/2017 saa 13:57

ntazagaruka, ni ukwikura mwisoni,yabonye ntaho yamenera. nta na1% yabona. avuye mukibuga neza!!
Kanda hano umusubize

- 26/06/2017 saa 13:42

ibyo bibaho wenda yamaze kubonako amahirweye yabaye make so ahokugila ahure nibibazo ahubwo yagenda kare inzila ikiliho nawe afite umwenge aliko Leka tulindire turebeko azagaruka natagaruka azaba yavute mukintu
Kanda hano umusubize

Henriette - 26/06/2017 saa 10:28

njyew ndunva atariy mpanvu ahuwo bamukurikirane! saw murakoz.
Kanda hano umusubize

Kazibake Frederick - 26/06/2017 saa 12:51

Umva ukuntu abanyarwanda bata imitwe,none uti bamucunge neza hari icyaha umukekaho yo ukivuga ntarinde kugucika,none uko siko murenganya inzira karengane koko?
Kanda hano umusubize

Paul Busingye - 26/06/2017 saa 15:00

@ Henriette, Hahahah. Yakoze iki kugirango bamukurikirane? Ubutabera bw'u Rwanda burasobanutse ntibwakurikirana umuntu utagira icyo aregwa. Aliko niba hari icyo uzi wabivuga hakiri kare da! Byadufasha.
Kanda hano umusubize

Ngango - 28/06/2017 saa 16:10

Ngo yakoziki? Yaje kwiyamamaza.None se ntabwo byaviriyemo benshi gufungwa nubu bakaba bakirimo?
Kanda hano umusubize

fernandel - 27/06/2017 saa 10:30

@Henriette: Baguhereho uvuge icyo umuzi ho. Kandi nukibura, bagukwate!
Kanda hano umusubize

Rwasubutare - 26/06/2017 saa 10:04

Ibyo nibisanzwe. Ushaka gusimbuka neza abanza gusubira inyuma. muzamugaye guhera.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X