Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Malawi: Murekezi mu bwoba bwo gutinya kuburanishirizwa mu Rwanda

Yifashishije umunyamategeko we, umunyarwanda Vincent Murekezi ufite ubwenegihugu bwa Malawi ari naho aba ari mu rugamba rwo kureba uburyo atakwoherezwa kuburanira mu Rwanda nyuma y’aho ibihugu byombi bisinyiye amasezerano yo koherezanya abakekwaho ibyaha.

Vincent Murekezi akekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 akaba yifuza ko urubanza rwe rwimurirwa mu rukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga akaba ari rwo ruzanzura niba agomba koherezwa mu Rwanda nyuma yo kwemeza niba amasezerano ku kohererezanya abanyabyaha Malawi iherutse kugirana n’u Rwanda yakubahirizwa.

JPEG - 80.3 kb
Vincent Murekezi uwo ufunze amapingu inyuma ya bose ni umwunganira mu mategeko

Ikinyamakuru Nyasatimes kivuga ko leta ya Malawi yifuza koherereza ubutabera bw’u Rwanda Murekezi unafite ubwenegihugu bw’iki gihugu, hisunzwe aya masezerano. Ikibazo kigiteje impaka mu rukiko.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko umwunganizi wa Murekezi mu mategeko, Gift Katundi mu busabe yagejeje ku mucamanza, Ruth Chinangwa ku Rukiko Rukuru rwa Lilongwe, yavuze ko amategeko yose harimo n’amasezerano yo kohererezanya abanyabyaha agomba gukoreshwa mu gihugu yabanje kunyura imbere y’inteko ishinga amategeko.

Yavuze ko barimo kugerageza kwamagana ikoreshwa ry’aya masezerano yo kohererezanya abanyabyaha avuga ko yashyizweho umukono na minisitiri wo muri Malawi n’uwo mu Rwanda, kandi ngo bazi ko ingingo ya 211 y’itegeko nshinga ivuga ko amategeko yose agomba gukoreshwa mbere yo kubanza kunyura mu nteko ishinga amategeko.

Katundu ati: “Kubw’ibyo, turashaka kuvuga ko ikibazo cy’itegeko nshinga kigomba kunyura imbere y’akanama k’abacamanza batatu.”

Muri iki cyumweru nibwo hagomba kumenyekana niba ikibazo cya Murekezi kizashyikirizwa Urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga.

Vincent Murekezi asanzwe ari mu gihano cy’igifungo nyuma y’aho yahamijwe n’Urukiko rwa Lilongwe ibyaha bya ruswa.

U Rwanda na Malawi nta masezerano byari bifitanye yo kohererezanya abanyabyaha mbere ariko ku itariki ya 21 Gashyantare 2017 ibihugu byombi byaje gusinyana aya masezerano.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kuku - 27/06/2017 saa 16:51

se wagizengo gufungirwa mu rwanda byo wabyifuza iberiyo rata gufungirwahano wabushaka kubamugacucu mpaka upfuye nihatari mtagereza zahano
Kanda hano umusubize

semanza - 27/06/2017 saa 08:18

mu rda Se hari ubutabera? bushingiye kuki? nu ubwande?
Kanda hano umusubize

semanza - 27/06/2017 saa 08:18

mu rda Se hari ubutabera? bushingiye kuki? nu ubwande?
Kanda hano umusubize

sengabo - 27/06/2017 saa 07:58

Urwanda rwishyira muri byinshi nones ayo masezerano nayiki Bayashyizeho kubera murekezi
Kanda hano umusubize

Mahoro - 26/06/2017 saa 19:31

None ubutabera bwo mu Rwanda ninde butatera ubwoba?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X