Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Beyonce na Jay Z banzuye gutaha baterekanye uburanga bw’abana babo b’impanga baherutse kwibaruka

Nyuma yo kubyara abana b’impanga bakavukana ibibazo byo kuvuka imburagihe,Beyonce na Jay Z banzuye kuva mu bitaro bari barwarijemo bya UCLA Medical Center berekeza mu rugo ariko bakomeza kwanga kwerekana uburanga bw’abo bana


Ni nyuma y’uko bari bamaze mu bitaro icyumweru n’igice yari kubera ibibazo izo impanga za gize bituma basa naho babahugiyeho ariko kuri ubu zamaze kumera neza ariko bakomeza kuzihisha itangazamakuru cyangwa aho zahurira n’aho hose.

Nyamara n’ubwo bavuye mu bitaro bakerekeza mu nzu ihenze cyane iherereye mu gace ka Malib,aba babyeyi ngo nta gihe kinini bazayimaramo kuko bakomeje gushaka indi nzu y’agatangaza , bakaba bateganya kuzatura mu mujyi wa Los Angeles ahakunze kuba ibyamamare.

Beyoncé yibarutse tariki 12 Kamena 2017, kuva yabyara kugeza ubu ntaragira ikintu atangaza ndetse na Jay Z yabigize ubwiru nubwo hari bamwe mu muryango wabo babitangaje ku mbuga nkoranyambaga.

Iyi nzu umuryango wa Beyonce ukodesha iherereye muri Malibu, bayishyura amadolari 400,000 buri kwezi, aha ngo bazahamara amezi make kugeza mu Ukwakira 2017 bahite bimukira mu nzu yabo nshya bazaturamo igihe kirekire i Los Angeles.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X