Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ese itegeko rihana abantu bakuru basambanya abana bato ryaba ryakuweho mu Rwanda?

Hakomeje kwibazwa niba itegeko rihana abantu basambanya abana bato cyane cyane abagabo basambanya abana b’abakobwa. Ibi abanttu batangiye kubyibazaho nyuma y’aho Depite Jean Marie Vianney Gatabazi mu mpera z’icyumweru yavugiye mu karere ka Gicumbi ko abagabo bazatera inda abana bato ntibabahe indezo bazahagurukirwa ntiyagira icyo avuga ku bihano bigenerwa abasambanya abana bato kandi bisanzwe mu itegeko rihana ibyaha mu Rwanda.

Mu mpera z’icyumweru gishize Depite Gatabazi Jean Marie Vianney yari mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Gicumbi aho yasobanuriye aba baturage ko Itegeko rishya ry’Umuryango rivuga abagabo batera inda abana bakabatererana hamwe n’ababyeyi babigiramo uruhare bagiye guhagurukirwa.

JPEG - 88.8 kb
Depite Gatabazi Jean Marie Vianney aganiriza abaturage bashya ku itegeko rishya riherutse gusohoka

Mu bice byinshi by’icyaro hari ikibazo cy’abana bavuka ntibandikwe mu bitabo by’irangamimerere kubera ko babyawe n’abana batewe inda n’abantu bakuru, ntibagire ubushake bwo kubafasha.

Hon Gatabazi avuga ko abana batanditse ku babyeyi bombi kandi batamenywa n’igihugu baba ari ikibazo muri rusange ku gihugu n’igenamigambi ryacyo.

Hon Gatabazi yasabye ubuyobozi bw’ibanze gushyira imbaraga mu gukurikirana abana batewe inda n’abantu bakuru bagata inshingano bagatererana aba bana.

Ati “Nta muntu uzongera kubyara umwana utagira se, mushakishe abagabo babateye inda kuko ntibavuye i Kigali ahubwo bari muri Nyamiyaga, turabakurikirana rero kandi imiryango ibahishira nayo iranengwa cyane kuko umwana akeneye uburenganzira bwose.”

Hon Gatabazi yanenze anihanangiriza abakobwa bishora mu busambanyi n’abantu batazabatunga, bamwe basanzwe banafite ingo zabo kuko ngo amaherezo bibaviramo ibibazo.

Yasabye ababyeyi nabo kudahishira abagabo batera inda abana babo bitwaje ubucuti bw’imiryango cyangwa kugira ubwoba gusa nk’uko hari ababyeyi bamwe bagiye babibwira Imirasire.com ko hari ubwo banga kwiteranya n’inshuti cyangwa bakicecekera gusa ngo ni ‘Akaje.

Hon Gatabazi yasabye umuyobozi w’Umurenge wa Nyamiyaga kwandika abakobwa bose babyaye bagasabwa kujya kwandikisha abana babo, ndetse ko hagomba gushakishwa abagabo babateye inda bakababandikaho kuko nta mwana utagira se umubyara.

Itegeko ry’Umuryango rishya rivuga ko mu gihe umugabo ahakanye ko ariwe se w’umwana bapimwa ku itegeko hakagaragazwa ukuri.

Nyuma y’iri jambo rya depite Gatabazi Imirasire.com yamenye inkuru isa n’ibi bivugwa y’aho i Kigali umwana yatewe inda acyuzuza imyaka 13 gusa, uwayimuteye aramwigarama ngo kuko yabyaye habura ukwezi kumwe ku gihe yatekerezaga ko azabyarira. Bityo ngo umwana ngo si uwe.

N’ubwo Depite Gatabazi yavuze ku bagabo batera abana b’abakobwa inda bakabigarama yirinze gutangaza niba abana basambanywa n’abantu bakuru batarage ku myaka y’ubukure nabo bashobora guhanwa.

Urugero rwa hafi ni urw’uyu mwana w’imyaka 13 watewe inda. N’ubwo uyu mugabo avuga ko atariwe wamuteye inda ariko agaragaza ko yaryamanye nawe. Ese iri tegeko rishya rigiye gukuraho ibihano birimo igifungo byagenerwaga abantu bakuru basambanya abana bataragera ku myaka 18?

Ese niba iri tegeko rikiriho kuki ritahera ku baryamanye n’uyu mukobwa w’imyaka 13 rigahana abagabo bose babigizemo uruhare?

umwe mu baganiriye na Imirasire.com yagize ati “Ikibazo se ni ugutererana abana batewe Inda Cyangwa ni abagabo batera Abana Inda. Gatabazi yari akwiye gutangaza ingamba z’abagabo batera abana inda. Naho se batabatereranye bwo washyingira umwana w’Imyaka 14 n’umugabo ufite undi mugore? kandi amategeko atabyemera, cyangwa gutera abana inda ntabwo bikitwa Gufata abana ku ngufu. Gatabazi Amategeko yarahindutse?”

Undi nawe yagize ati “None se gushaka no gusambanya abana bari munsi y’imyaka 18, ntibikiri icyaha gihanirwa uwamuteye inda amufashije, nta kibazo? Mbega igihugu cyataye umuco!”

Ese iri tegeko rishya ko rivuga guhana abagabo batererana abakobwa batewe inda ntirisobanure neza ibihano kimwe n’urwego rw’imyaka izagenderwaho ese ryaba ryakuyeho iryari risanzweho rihana umuntu wese usambanya umwana utaragira imyaka 18.

Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda nitange ubusobanuro buhagije kuri iri tegeko rishya inatange itandukaniro n’itegeko risanzweho.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Bigenimana valense - 27/06/2017 saa 20:30

No coment 2!
Kanda hano umusubize

Nkusi - 27/06/2017 saa 17:23

Iki kinyamakuru ngira ngo gisomwa cyane nahamya ba yehova nabandi banyamadini, ibitekerezo byanyu byubakira kumyemerere kandi ntimuziko ari uburenganzira bwumuntu, nabagira inama yokujya mutegereza abatagira ubwenge babasanga aho mubaterera ubwoba mukabanyaga mubabeshya gukunda n imana kandi idukunda ntakiguzi ahubwo kuko turi abantu ititaye kungeso nziza cg mbi.
Kanda hano umusubize

mami - 27/06/2017 saa 15:24

Reka tugire aho duhera. Gusambanya umwana ni indengakamere. Icyaha gihanishwa igifungo cya burundu y'umwihariko. Ariko kuko nyine badashoboye kwirengera ngo bitangire ikirego buri gihe bategereza abakuru ngo babavugire ntawe uhanwa. Birababaje. Guhana aba baswa nibyo byaca urugomo. Murakose.
Kanda hano umusubize

GISAGARA Emmanuel - 27/06/2017 saa 08:40

Iki ni icyemezo cyiza cyane.Gusa byakabaye bahana abantu bose basambana.Icyaha si ugusambanya umwana gusa.Mu gihe ba Rusambanyi babarirwa muli za miliyoni nyinshi,ndetse harimo n'abayobozi benshi cyane,usanga batajya babifata nk'icyaha. Ngo ni ugukundana.Nyamara imana ishyira mu gatebo kamwe abajura,abicanyi,abasambanyi,etc...,ikavuga ko bose batazaba mu bwami bw'imana nkuko tubisoma muli 1 Abakorinto 6:9,10.Ntabwo imana izakomeza kurebera ibintu bibi bibera mu isi.Yashyizeho umunsi izica abantu bose batita kubyo idusaba.Byisomere muli Ibyakozwe 17:31 na Yeremiya 25:33.Abazarokoka,nubwo ari bake cyane,nibo bazatura muli Paradizo.Kuraho biriya abanyamadini babwira abantu iyo bapfuye ngo baba bitabye imana.Ni ikinyoma kuko upfuye aba atumva (Umubwiriza 9:5).Urugero,igihe ADAMU yapfaga,ntabwo imana yamubwiye ngo "azayitaba",ahubwo yamubwiye ko azasubira mu gitaka,aho yaturutse (Genesis 3:19).Let us be serious towards God's matters in order to get Eternal Life.It is not a dream,as many think.Think of NOAH's days please. A whole world perished,except 8 persons who respected God.This happened 4 300 years ago.ARMAGEDDON is next door!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X