Monaco cosmetics

Bob Wine yajyanywe mu gihome nyuma yo gutabwa muri yombi arimo kwiyamamaza

Bob Wine inshuti y’akadasohoka ya Dr Kizza Besigye ubu arafunzwe nyuma yo gutabwa muri yombi arimo kwiyamamaza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 27 Kanmena 2017.


Bob Wine yatawe muri yombi nyuma y’uko yari amaze iminsi mu bikorwa byo kwiyamamariza kuba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda ndetse uyu munsi akaba ari wo wari uwa nyuma muri ibyo bikorwa byo kwiyamamaza.

Ibitangazamakuru bitandukanye birimo na New Vision bitangaza ko gufungwa kwe bitaratangazwa n’inzego z’umutekano ariko abakurikiranira hafi ibya Uganda baravuga ko yabanje kwangirwa na Polisi imubuza kwiyamamariza muri Kyadondo we ashaka kubikora ku ngufu bityo birangira afunzwe.

Umuhanzi Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine amaze kumenyekana cyane nk’impirimbanyi ya politiki muri Uganda, yemerewe kuziyamamaza mu matora y’abahatanira kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu.

Yamenyekanye cyane mu ndirimbo ziri mu rurimi kavukire rw’iwabo nk’iyitwa ’Kiwaani’ n’izindi, aherekejwe n’abamushyigikiye biganjemo abo mu ishyaka FDC rya Besigye, ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu, tariki 31 Gicurasi 2017, nibwo yageze ku biro bya Komisiyo y’Amatora i Kasangati mu Karere ka Wakiso.

Mu minsi ishize ubwo yatangiraga gahunda yo gushaka kuba umudepite,Bobi Wine yakiriwe n’umukozi uhagarariye ibikorwa bya Komisiyo y’Amatora mu gace ka Kyayondo ho muri ako karere, Francis Nkurunziza, amwemeza nk’uzahagararira ako gace mu matora y’abahatanira kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko.

Kugeza ubu nyuma yo gutabwa muri yombi,ntiharamenyekana niba azarekurwa agakomeza ibikorwa bye bya Politike cyangwa niba azakomeza kuba umuhanzi gusa.

JPEG - 40.4 kb
Mu minsi ishize ubwo Bob Wine yatangiraga ibikorwa bye byo kwiyamamaza

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X