Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rwabicuma: Abaturage ntibashaka kuvuga umubare nyakuri w’abatutsi bahiciwe

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza buravuga ko bukomeje gushyira imbaraga mu gukangurira abaturage gutanga amakuru y’aho abatutsi biciwe mu murenge wa Rwabicuma batawe kuko mu gihe abarokotse jenoside bakivuga ko hari umubare munini w’abishwe bataraboneka ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Rwabicuma mu karere ka Nyanza rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 5 y’abatutsi bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi.

Iki, ngo ni igice cyari gituwe n’abatutsi ku kigero cya 90% nkuko abarokotse babivuga, nyamara bakurikije umubare w’abahiciwe baravuga ko hari umubare muni w’abataraboneka ngo bashyingurwe mu cyubahiro ku mpamvu z’abadatanga amakuru.

Ubwo hibukwaga abishwe muri jenoside muri uyu murenge, iki kibazo cyagarutsweho kiyongera ku manza za Gacaca zigera kuri 800 z’abagomba kwishyura ariko bakaba barinangiye.

Iki ni ikibazo ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza buvuga ko buzi kandi ko kibuhangayikishije, ngo buri mudugudu wagiye uterana hakibukiranwa abishwe, n’abatarashingurwa hanashakiswha aho baherereye muri iyi gahunda ngo hanifashishwa urubyiruko mu gukangurira ababyeyi babo gutanga amakuru.

Ku kibazo cy’izi manza 800 zitarangizwa, ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bukomeje kugikemura ku bufatanye n’inzego zitandukanye ndetse ngo 300 muri zo zimaze guhabwa umurongo.

Ubwo hibukwaga, hanashyinguwe imibiri 9 yabonetse, ibi byose ngo ni ibyerekana koko ko hari abatarashyingurwa none niba abantu badatanga amakuru y’aho abishwe batawe iki kibazo cyakemuka gite ?

Depite Nyirabega avuga ko iki kibazo gikomeye kuko utahatira umuntu kuvuga ariko ngo abaturage bazaguma kwigishwa cyane ko jenoside ari icyaha kidasaza.

Ku musozi wa Nyamiyaga , Rwabicuma na Gacu ni hamwe muhiciwe abatutsi hakoreshejwe ubugome bukabije kuko abatutsi bahizwe bakicwa ,abandi bagatabwa mu Mugezi wa mwogo ,n’abahungiye mu ishyamba abicanyi bakaritwika bagahiramo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mami - 1/07/2017 saa 03:48

Kababaro ndemeranya nawe. Harabura miliyoni 2 n'igice. Hakwiye gukora ibarura rigera hose. Ritiya ryigeze gukorwa ryabonye imibare mike kubera impamvu 2: hari igihe cy'intambara y'abacengezi bivuze ko muri icyo gice nta baturage ryahakozwe ikindi ni uko icyo gihe abantu ntibatinyukaga kuvuga ukuri biwiraga ko gutanga ayo makuru byabagiraho ingaruka nko kubazwa n'ubutabera ibijyanye n'urupfu rwabo nkuko @habineza a bivuze.
Kanda hano umusubize

Habineza - 29/06/2017 saa 09:58

Umuntu wese wiha kuvugavuga usanga aliwe bihindukirana azira ubusa, ibyiza nuko waceceka iminsi ikicuma, aho guhora usiragizwa usabwa ibisobanuro birenze iby'uzi.
Kanda hano umusubize

kagabe - 28/06/2017 saa 18:00

ntabwo ari nyanza gusa kuvugisha ukuri nahandi bicyarikibazo niba nyuma yimyaka 23 genocide yakorewe abatutsi ibaye hacyagaragara imibiri ishyingurwa mucyubahiro rwose byari bikwiye ko abafite amakuru yaharimibiri bahagaragaza kd byafasha abarokotse nigihugu muri rusange
Kanda hano umusubize

Kababaro - 28/06/2017 saa 16:59

Eraga abatutsi bishwe barenga miliyoni 3,5 kuko u Rwanda rwari rutuwe na mio 7 muri 1994.Tumumaze kubarirura 1,5 harabura abandi mio 2.
Kanda hano umusubize

klode - 28/06/2017 saa 09:17

Hariya I Rwabicuma ntabwo haguye Abatutsi baho gusa. Ongeraho imiryango y'iwacu Ku Gikongoro mu makomini yari yegereye aka gace bahahungiye kuvs kiri 11 Mata 1994 kuko Ku Gikongoro ho genocide yari yatangiye.twageze I Rwabicuma ho muri Nyabisindu ya But are turahaguma tuzi ko ubwicanyi buzaguma muri Gikongoro yavumwe. Gisagara wari brougmestre yaturwanyeho yamagana ubwicanyi mu aka gave yategekaga. Twibuke umubare munini w'abatutsi bahaguye barabashije kwikura kiri paroise ya Kaduha mu Bunyambiriri.Aya Nakuru yase ndi kuyandika mu gitabo natangiye abumva bamfasha muzangezeho amakuru n'ibitekerezo kugirango dukomeze kwibuka abacu.
Kanda hano umusubize

Kalisa - 27/06/2017 saa 15:54

Hariya hantu hari hhatuye Abatutsi benshi nibyo ari nayo mpamvu hakwiye gushyirwamo imbaraga ngo hamenyekane aho bajugunywe. Gukomeza kwigisha nibyo ariko na none iyo wigisha abatumva ushaka izindi ngamba. Depite Nyirabega na bagenzi be babitekerezeho aho kumva ko nta kindi cyakorwa. Ibyo imanza za Gacaca zitarangira ku bononewe imitungo byo simbibonamo ikibazo gikomeye mu gihe cyaba gihagurukiwe n'ubuyobozi kuko niba umuntu adafite ubwishyu ariko akaba afite imbaraga, hashobora gutekerezwa uko yakoreshwa imirimo yakwinjiza amafranga. Abadafite imbaraga bo basabwa gusaba imbabazi abo bahemukiye bikarangira. Naho abinangira kandi bafite ubwishyu bo bagomba kwishyuzwa ku ngufu bakava muri iyo mikino barimo.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X