Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Mu mashusho y’indirimbo DOTCOM Mr Kagame yasohoye, hagaragaramo umukobwa w’umunyamwiryo

Umuhanzi w’umuraperi Mr Kagame wamenyekanye cyane mu njyana asa n’uwatangiriyeho y’injyaruwa,yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise Dotcom igaragaramo umukobwa wigaragaza nk’umunyamwiryo, aho aba yigira umukobwa ugendana n’ibigezweho.


Iyi ndirimbo uyu muhanzi yayikoranye n’umusore usanzwe umenyerewe mu njyana ya R&B uzwi ku izina rya Peace Jolis,aha baba bagaragaza uburyo abakobwa bo muri iyi minsi bashaka kubaho mu buzima bwiza kandi bworoshye.

PNG - 336.3 kb
Mr Kagame na mugenzi we Peace

Uyu muhanzi aganira n’itangazamakuru,yavuze ko ahanini yashakaga guha ubutumwa urubyiruko rwararukiye cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga(Watsapp&Facebook) aho abenshi ngo usanga ariko kazi usanga bahugiyemo mu rwego rwo gushaka kuhabera ibyamamare.

Aha atanga ingero z’abakobwa bazwi cyane bamaze kuba abamikazi b’izi mbuga aribo Super Sexy na Shaddyboo.

Producer Evydecks niwe watunganyije iyi ndirimbo,naho amashusho afatwa anatunganywa na Fayzo usanzwe amenyerewe mu gukorera ibyamamare amashusho y’indirimbo zitandukanye.

PNG - 270.1 kb
Umukobwa wigaragaza muri iyi ndirimbo yirya

Umuhanzi Mr Kagame yamenyekanye cyane ubwo yashyiraga hanze indirimbo ibyinitse mu njyana y’injyaruwa yise”Ntimubimbaze” ndetse nyuma yaho jyaje gushyira hanze izindi zirimo nka shakira ahandi, Surwumwe, by’umwihariko akaba aherutse gushyira hanze iyi ndirimbo yise" Dot Com”

Reba indirimbo Dotcom ya Mr Kagame

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

SEKAMANA Onesiphore - 27/06/2017 saa 13:24

Abasore n'inkumi muli iyi minsi koko ni ba Dot.com.Bashaka kugendana n'ibigezweho.Bashaka ubuzima bworoshye,ibyo bikabashora mu kwiyandarika,babyita Boyfriend/Girlfriend.Ngo ni ugukundana.Ikibabaje nuko benshi biyita ko ari Abarokore,nyamara batazi ko Umukristu Nyakuri agomba guhunga IRARI ry'abasore n'inkumi (peer pressure) nkuko tubisoma muli 2 Timothy 2:22.Muli Bible y'icyongereza haravuga ngo: "Flee from youthful desires".Imana ishima abasore n'abakobwa batigana abandi,ahubwo bakajya mu nzira no mu ngo z'abantu KUBWIRIZA ubwami bw'imana,kandi bakirinda kwiyandarika.Nta na rimwe uzababona bambaye za Mini cyangwa baciye amapantaro yabo.Uriya murimo bakora,YESU yasize awusabye abakristu nyakuri bose (Yohana 14:12).Muli make,Umukristu Nyakuri bivuga umuntu ukorera imana,akitandukanya n'abakeka ko ubuzima ari ukwishimisha mu byisi gusa,no kwibeshya ko kuba umukristu ari ukujya kuririmba no guceza mu nsengero cyangwa kujya guha pastor icyacumi.Niyo mpamvu YESU yavuze ko Abakristu Nyakuri abisi bazabanga (Yohana 15:18,19).Kuba umukristu nyawe kandi,bisaba kubanza kwiga neza Bible kugirango umenye neza icyo imana idusaba (accurate knowledge).Niba ubishaka,uzaze twigane nawe Bible ku buntu kandi aho uzashaka ko tuyigira,cyane cyane aho utuye. Kwibera mu byisi gusa (shuguri,imiziki,politics,etc...),ntushake imana,bijyana ku rupfu rwa burundu,utazazuka (1 Yohana 2:15-17).
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X