Monaco cosmetics

Waba uziko hari abakuru b’ibihugu bakunda abagore cyane? Dore urutonde rw’abakuru b’ibihugu 5 bari ku isonga mu kugira abagore benshi

Bimaze iminsi bivugwa ko abakuru b’ibihugu benshi baca inyuma y’abo bashakanye kubera kutaboneka cyane mu ngo zabo. Ikinyamakuru Africa Cradle cyashyize ahagaragara abakuru b’ibihugu bya Afurika bazwiho gukunda abagore cyane kurusha abandi, hagendewe ku mpamvu zitandukanye.


5. Yahya Jammeh (Gambia)

Wahoze ari Perezida wa Gambia yashyizwe ku rutonde rw’abakuru b’ibihugu bakunda abagore cyane, kubera ko yashakanye n’abagore batatu, Alima Sallah, Zeinab Suma Jammeh, Tuti Faal.

Nyuma yo gushakana n’aba bagore,Yahya Jammeh ngo yaba yaranabyaranye ku ruhande n’abandi bagore batazwi, banafitanye abana.

Uyu mugabo kandi ngo azwiho kuba yarakoreshaga ububasha, igitinyiro, icyubahiro ndetse n’ubukire afite, maze ngo akigarurira utwana tw’udukobwa.

4. Joh Mahama (Ghana)

Perezida wa Ghana nawe ari mu bakuru b’ibihugu bazwiho gukunda abagore cyane, kuko bivugwa ko uyu mugabo yaba afite abana benshi hanze yabyaranye n’umugore utazwi.

Ubusanzwe uyu mu Perezida afite abana 7 yabyaranye n’umugore w’isezerano.
Uyu mugabo byageze aho ahabwa izina rya Rukunda amajipo, gusa we avuga ko ari ugukabya adakunda abagore cyane, nubwo adahakana ko afite abana hanze ku undi mugore.

3. Col. Moammar Gaddafi (Libya)

Uwahoze ayobora Igihugu cya Libya Col. Moammar Gaddafi wishwe mu mwaka wa 2011, nawe ngo yari azwiho gukunda abagore kuburyo bukomeye. Yashakanye n’abagore babiri, ariko umwe muri bo witwa Safia Farkash yatanze ubuhamya nyuma yuko umugabo we yicwa, ko mbere yuko bashakana, Gaddafi yamusambanyaga mu gihe cy’imyaka itanu.

Uyu mu Perezida wafatwaga nk’umunyagitugu, yarindwaga n’abakobwa yabaga yitoranyirije, abo bose yajyaga kubashyira muri uwo mwanya yabanje kubasambanya, kuburyo uwashakaga kubyanga yakubitwaga bikomeye.

Umukobwa mu bamurinda iyo yatwaraga inda yahitaga ivanwamo kandi mbere y’uko abasambanya babanzaga gupimwa ngo harebwe nib anta burwayi bwandura afite

2. Jacob Zuma (Afurika y’epfo)

Perezida wa Afurika y’epfo Jacob Zuma, nawe ari mu bakuru b’ibihugu bazwiho gukunda abagore ku buryo bukomeye, aho kugeza ubu afite abagore 4 ndetse n’abana 20. Gusa mu minsi ishize, uyu mukambwe w’imyaka 72 y’amavuko, aherutse gutangaza ko agiye gushaka undi mugore wa gatanu uzamufasha mu masaziro ye.
Mbere yuko aba Visi perezida ndetse na Perezida wa leta ya Afurika y’epfo, Mu mwaka wa 2005- 2006, Jacob Zuma akaba yarakurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu, gusa ntiyigeze abifungirwa.

1. Umwami Mswati (Swaziland)

Umwami w’igihugu cya Swaziland niwe mukuru w’igihugu ubanziriza abandi ba Perezida mu gutwarwa n’igitsina gore, kuko uyu mwami afite abagore 14, bamubyariye abana 24.

Uyu mwami kandi ngo amafaranga agera ku ma pound Miliyoni 31,7 y’ingengo y’imari y’iki Gihugu, aba agenewe kwita ku muryango we (Abana n’abagore).

Uyu Mwami yihariye akandi agashya aherutse gukora, aho mu mwaka wa 2012, yafashe abakobwa b’amasugi ibihumbi 80 maze bamubyinira bambaye ubusa, agamije kwishimisha ndetse no guhitamo umugore.

Burya ngo imfura igenda nka se, umuco wo gutunga abagore benshi, Umwami Mswati awukomora kuri se umubyara, kuko nawe ku ngoma ye yashatse abagore bagera kuri 70.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

makokera john - 29/06/2017 saa 08:23

Ssekamana ni intagondwa y'umuhakanyi.wowe wigereranya na Muhammad ? Uri nk'agashishi kigereranya n'umusozi. Uzabanze umenye intumwa y'Imana Muhamad ,uyimenye neza,bizatuma wigaya cyane(
Kanda hano umusubize

Mugisha - 4/07/2017 saa 13:18

Ibyuvuga Ntubizi!Muhamadi Yakuyemo Iyihe Nyungu?
Kanda hano umusubize

kkkk - 28/06/2017 saa 18:23

Mujye muvuga ibifitiye Africa akamaro,gukunda Abagore se n'inkuru mukaburakuvuga ukuntu basahura imitungo bajyana Europe mukavuga ibidasobanutse.
Kanda hano umusubize

BUGABO - 28/06/2017 saa 06:52

Ibyo nta kibazo kuko n'umwami Dawidi yarabakundaga n'umuhungu we Salomo yarabakundaga cyane kandi akaba n'umunyabwenge cyane. Buri mugabo akwiye gukunda abagore no kubaha agaciro kuko nibo batubyara, kandi ni Abantu beza nanjye ndabafana.
Kanda hano umusubize

Jhon - 29/06/2017 saa 02:21

Wowe uzashaka bangahe man? sha ni dange rero harigihe ureba umwana ukumva wanyunguta!
Kanda hano umusubize

- - 28/06/2017 saa 04:55

Kuvuga ko Mswati akunda abagore ni ukutamenya umuco ugenga abami ba Swaziland. Ni itegeko ko agomba buri mwaka kurongora muri kiriya gihugu kandi ari mu bantu hariya bafite abagore bake. N'ikimenyimenyi babamushyingiraga ku ngufu mu myaka ya mbere y'ubwami bwe we atabishaka. Ikindi yimye ingoma avuye hanze yaranashatse umugore w'umuzungu batandukanye kubera gushyingirwa uwa 2. Ibintu byamubabaje cyane ashaka no kureka ubwami ngo yisangire umugore we wa mbere!
Kanda hano umusubize

Philemon - 28/06/2017 saa 04:04

Mubareke ntamugabo udakunda umugore utanakunda ntiwaba ur'umugabo kuko
Kanda hano umusubize

jean justin bright - 28/06/2017 saa 01:49

nimujya mwandika mujye mugira attation kuri kaddafi kuki mutabyanditse akiriho mwavuze abakuru b'ibihugu ntimwavuze abahoze aribo so nimuvuge: -kabira umaze abantu agatunga n'abicanyi mugihugu cye, nkurunziza ngo uri mu mwuka no mumasezerano da utamenya icyo aricyo mugihugu cye numuja asohoka igipangu akajya mwibarabara mugabe ngo akunzwe n'abaturage be kuburyo asigaye ajyanwa kuri bezuwe agatunganya bamufashe hato adatitira ngo niperezida da ubukungu bwacu bugeze he par raport y'ibindi bihugu niki cyagabanya ubushomeri so abashomeri nibubahwe bashingirwe coperative be gufatwa nka mayibobo kuko nabo barize ataribyo barashirira uganda uganda yo yaragikemuye umwana arangiza 12years agahita abona ingwate(diplome)muribank bamuha ama milion akikorera yahomba diplome igateshwa agaciro
Kanda hano umusubize

- 28/06/2017 saa 09:13

UYUNIVESTINA,UWAMAHORO,MBAYUGANDA,KAMBARA,NDAGUSHIMYECANE,URAKOGUTEKEREZA,IBYOMUBIBYIRE,PEREZIDAWANYU,ATESEREZE,KUBERIKIMUTHNYA,NAWENUMUNTU,ASHOBORAKU,BAKORERA,INGANDA,MUSEVENIYARAGIKEMUYE,
Kanda hano umusubize

emile - 28/06/2017 saa 01:10

baba bafite umwanya nigihe numurengwe uturuka mumitungo yibihugu bayobora ariko nyuma yibyo Imana izabibabaza.
Kanda hano umusubize

Rurangiza - 27/06/2017 saa 15:22

Umuyobozi mwiza agomba gukunda abo ayobora.Atabakunze yabateza imbere ate ? Ku bagore rero ni umwihariko.Ubusanzwe igitsina gore nicyo kimenya iby urugo kigateka kiga sasa uburiri kikaryamirwa...kikazana amazi...ni yo mpamvu igitsina gore kigomba kwimirizwa imbere kikitabwaho bihagije...Abagore bakunda kwinuba ngo bararyamirwa...nyamara bataryamiwe bakwahukana mureke rero baryamirwe....
Kanda hano umusubize

bangobango - 28/06/2017 saa 10:55

Ubu bamwe bimirizwa ninyuma
Kanda hano umusubize

Apotre Mboyo - 29/06/2017 saa 12:47

@Rurangiza, Bangobango arakigutsinze kwimirizwa inyuma nibyo bisigaye bigezweho, kandi n, inyamaswa zose zirabikunda....sarcasm off
Kanda hano umusubize

SEKAMANA Onesiphore - 27/06/2017 saa 13:58

Mwibagiwe ba Mobutu,IDI AMIN,etc...Nkeka ko nta mu president cyangwa umwami utiyandaritse mu bagore.Gusa uteye ubwoba cyane kurusha abandi ni KADAFI.Jya muli Google,urabona amashusho ya Laboratory yabaga munsi y'ubutaka,yakoragamo aba Doctors ba KADAFI,bali bashinzwe ibintu 2:Gupima abakobwa n'abagore KADAFI yasambanyaga.Babanzaga kureba niba batarwaye.Icya 2,Doctors be bakuragamo inda yabateraga.KADAFI yasambanyaga baliya basirikare b'abakobwa bagendanaga nawe .Ikindi kandi,yajyaga mu mashuli,agatoranyamo Abakobwa beza,Body Guards be bakabazana iwe kubasambanya.Byose byisomere kuli Sites zinyuranye.Nyamara kubera kutamumenya,Abantu benshi bafataga KADAFI nk'intwari.Undi muntu wakundaga sex cyane,ni uwo bita intumwa MUHAMADI.Abagore yatunze bazwi,barenga 13,udashyizemo abo yasambanyaga (concubines).Jya na none muli Google wirebere ukuntu MUHAMADI yakundaga sex.Nyamara nawe abayoboke be bamufata nk'intumwa y'imana!!! Nta ntumwa y'imana isambana kuko ari ICYAHA gikomeye.Ni Blind Fanatism gusa baba bamufitiye.Ariko bamenye ko "Nta rindi zina twahawe mu isi dushobora gukirizwamo,uretse YESU" (Ibyakozwe 4:12). YESU nubwo yali umusore mwiza,nta na rimwe yigeze asambana.Bigaragaza ko ali Imana yamwohereje ku isi kugirango abantu bakora ibyo yasize adusabye bazabone ubuzima mu isi izahinduka Paradizo nkuko tubisoma muli 2 Petero 3:13 no muli Imigani 2:21,22.Naho Abasambanyi bose,ntabwo bazaba muli Paradizo nkuko tubisoma muli 1 Abakorinto 6:9,10.Ntacyo bimaze kwishimisha mu bagore n'abakobwa hanyuma ukazabura ubuzima bw'iteka kandi ntuzazuke ku Munsi w'Imperuka.
Kanda hano umusubize

Mukirisitu - 28/06/2017 saa 07:33

Very Very Good! Sekamana nkunze comment yawe kuko hari abantu bapfa kwandika ugasanga ntibazi gutandukanya imana cyangwa Imana. iyo nsomye comments inyinshi mba mbona ziba zishobora kuba zakozwe n'abitwa ko ari abachrisitu, ariko wajya kureba ugasanga bavanze ibintu cyane. Koko umuntu w'umukrisitu utunze bibiriya yera aratinyuka akandika ngo imana yatandukanyije inyanja (agakoresha inyuguti nto), imana ya Daniel oya oya oya rwose. Abantu babizi gutya nibajijuke bave mubujiji Imana dusenga irasobanutse n'inyabwenge kuko turi no mubihe bibi umwanzi satani yiyoberanya.
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 29/06/2017 saa 03:53

@Sekamana ndumva waremeye ibinyoma bya ba Mpatse ibihugu bakoresha bashaka gusenya no kwangisha aba Perezida bashaka gusahurira ibihugu byarabaye kuri kuri Castro byarabaye kuri Saddam byarabaye kuri Kaddafi birimo kuba kuri Assad!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X