Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Amahirwe make mu kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida ku bakandida bigenga

Rwigara Shima Diane, Sekikubo Barafinda Fred, Mwenedata Gilbert na Mpayimana Phillipe ntibabashije guhirwa no gushyirwa ku rutonde rw’agateganyo rw’abakandida bemerewe kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe muri Kanama 2017.

Komisiyo y’igihugu y’amatora ivuga ko aba bakandida bigenga bamwe batujuje ibisabwa abandi nabo babyujuje ngo babitanze nabi ku buryo hari aho basanze abantu babasinyiye inshuro 2.

JPEG - 33.6 kb
Mwenedata Gilbert, Rwigara Nshimiyimana Diane na Mpayimana Philippe NEC yateye ishoti kandidatire zabo kuko zitujuje ibisabwa

Aba bakandida bigenga bakaba bahawe andi mahirwe yo kuzuza ibisabwa kugeza ku itariki ya 6 Nyakanga 2017 mbere y’uko igikorwa cyo kwiyamamaza ku mugaragaro gitangira ku itariki ya 14 Nyakanga 2017.

Kugeza ubu nk’uko bitangazwa na Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) abakandida bahagarariye amashyaka nibo bagaragaye ko bujuje ibyangombwa by’agateganyo.
Abo ni Paul Kagame w’umuryango FPR Inkotanyi na Dr Frank Habineza wa Green Party.

Komisiyo y’amatora ivuga ko abo babiri aribo bonyine bujuje ibyangombwa. Abandi babitanze ngo babyanditse nabi kuburyo hari abo basanze barasinyiwe kabiri.

Mu kiganiro yaraye agiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 27 Kamena 2017,Prof Kalisa Mbanda, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora yavuze ko ariko abo bataruzuza ibyangombwa bafite amahirwe yo kuzana ibisabwa bitarenze ku itariki ya 06 Nyakanga 2017.

JPEG - 43 kb
Itangazo rya NEC rivuga abakandida bemerewe kuziyamamaza ku mwanya wa Perezida

Ese aba bakandida bigenga mu minsi umunani baraba bujuje ibisabwa bose? Ese ibyo batabonye mu gihe cy’amezi n’amezi yatambutse muri iyi minsi umunani gusa nibwo baraba babibonye cyangwa niryo herezo ry’amahirwe yabo?

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mami - 1/07/2017 saa 03:31

Ariko Diane agiye kubateranya koko? Ngibyo ibitutsi, nguwo umujinya... Nimuve muti ayo.. Mwari Mwumva prof mbanda avugana umujinya cg atukana. Kubahana ntibivuze ko wemera 100% ibivugwa bivuze ufite uhushobozi bwo kubyitarura ugatanga igitekerezo kinyuranye. Murakoze
Kanda hano umusubize

Masumbuko - 30/06/2017 saa 10:57

Erega Kagame ntawe utamutsinda amatora aramutse abaye mu kuri.Niki kindi yagejeje mu Rwanda uretse ubwicanyi n'umwiryane mu bana b'u Rwanda??
Kanda hano umusubize

innocent kanyamatete - 30/06/2017 saa 01:22

Uwo mukobwa mwimwandagaza afise ibi tekerezobizima
Kanda hano umusubize

innocent kanyamatete - 30/06/2017 saa 01:19

Uwomukobwa yari kuzabatsindape afite ibitekerezo bizima!
Kanda hano umusubize

Jean Paul - 28/06/2017 saa 20:15

@Yaramba You are stupid! !!
Kanda hano umusubize

viateur - 28/06/2017 saa 16:13

Cyangwa nuburyo bwokubabuza kwiyamamaz iyo ni porotike baba
Kanda hano umusubize

kagame Alex - 28/06/2017 saa 10:10

Wowe wiyita Yaramba ur'injiji mbi change kuko kugaragaza ubwambure bwa Diane byakozwe n'abateruzi b'ibibindi kuko bakoresheje ordinateur kugirango bamwandagaze gusa ariko nihahandi nubwo barimo gushakisha impamvu zogutuma atiyamamaza ntabwo about abo 2 muvuga ko bujuje ibyo basaba bitonde kuko no muzungu narara ya Fpr
Kanda hano umusubize

jacques - 28/06/2017 saa 13:37

@ Kagame Alexi imbere yo kwita abandi injiji ukwiye kwireba kuko nibyo uvuga ngo bakoresheje computer bakora amafoto ya Diane uzabaze cg umenye iyo bavuze gukora amafoto si uku mu fotora ni ukuyakura aho ari hakayateranya cg bakafata nkaho ari kuri plage ifoto bakayisiga ahandi bitabuze ko bashobora gufata agace kunsi muntu wambaye ubusa bakabushira aho we yahishe(ahari akenda ko hasi) cg bagafata umukobwa wasikuyemwo zose bagashyiraho umutwe wa Diane, ariko ifoto ze sibyo niwe nabahungu be bafotoranye wibuke ko we wenyene yavuzeko ari boyfriend banganye yayashizeho abandi ngo ahubwo bamwibye phone ye yarimwo ayo mafoto rero nta technic kandi nawe uzayarebe neza. Ikibazo nuko abakurura abagabo bakoresha ubwambure none nabiyamamaza kuba president bazanya agashya. Ariko nibyo atari mu rwanda nta bana biyamamaza kuba president niba bidasubiwemwo naba knowless bose baziyamamariza kuba president bakuremwo amakaliso maze like zibe nyinshi. Hari aho mwari mwabona mwisi udafite umugore nabana cg umugabo yiyamamaza.
Kanda hano umusubize

Pe - 29/06/2017 saa 03:16

machine ikora ibintu byinshi,ubanza utazi computer kbs! ubundi itegeko ntirivuga ko candida president agomba kuba ari married.
Kanda hano umusubize

karangwa - 29/06/2017 saa 05:02

I byo uvuga sibyo. Ariya mafoto ni amacurano yacuzwe nabantu babahanga muri uwo mwuga. Hari izindi mpuguke z'abadage zakoze analysis yariya mafoto bakoresheje ubuhanga buri very technical kandi berekanye ko ariya mafoto ari amacurano
Kanda hano umusubize

Ngunda - 30/06/2017 saa 04:32

@JACQUES. Ibyo uvuga niba utirengagije nawe uri mu niji yavuze. ibi simbuvugira ko Diane yasambana or atasambana (ni ibimureba) ariko iyo utinyuka ugahakana ko ikorwa ry'amafoto ridashoboka byerekana ko ukiri hasi muri technology. Sinemeranywa nabavuga ko ari RPF yabigiramo uruhare kuko burya umuntu ashobora kugira abantu benshi batamukunda bashobora kumuharabika niba mwibuka amafoto ya Knoless bigeze gukora. i Burayi na America bafite technology zisuzuma niba photo ari inkorano or ari Photoshop ariko hano ntago turabigeraho. Ntukajye rero wemeza cyangwa ngo uhakane iby'amafoto kuko nta gihamya cy'uko yaba ari amakorano cyangwa ari umwimerere ufite
Kanda hano umusubize

mushima@yahoo.com - 28/06/2017 saa 10:02

Yewe yaramba wagiye usoma neza ibyo banditse, ibyo wanditse ntaho bihuriye nibyo NEC yavuze. Bavuze ko abacandida bamwe batujuje ibisabwa kandi bavuga ko bamwe bagiye basinyirwa kabiri . Rero wowe nimba ubabajwe nabasambanye cg bambaye ubusa urafite ikibazo gikomeye. Nimba wararebye kur'ayo ma photos yuwambaye ubusa buriya nawe warasambanye , kuko niba wari intungane ntiwagombaga kureba abambaye ubusa. Ariko ujye ubanza ushishoze neza mbere yuko wandika.
Kanda hano umusubize

YARAMBA Aloys - 28/06/2017 saa 09:04

Birashoboka cyane ko Diane Rwigara NEC itazamwemerera kwiyamamaza kuko yiyandaritse akambara ubusa imbere y'umuntu utari umugabo we.Bityo akazira ikibazo cya "Bad Ethics". Ikibazo nuko abantu badasambana ari bake cyane.Nta kerekana ko n'abandi bakandida batasambanye.Niba NEC zo ku isi zakumiraga abasambanyi,nta wasigara. DIANE nibamwangira,azicecekere,ntazongere kuryamana n'umuntu utari umugabo we. Bizabe isomo kuli ba RUSAMBANYI bose.Bamenye ko ari icyaha gikomeye kizabuza abantu kuba mu bwami bwayo.
Kanda hano umusubize

barafinda - 28/06/2017 saa 11:35

Mujye mutuza ibyo byose aho bikorerwa turahazi Diane ndamukunda kuko yashatse kwerekana ukuri FPR iramutinye kuko itinya ukuri ikoresha ikinyoma bizabagaruka
Kanda hano umusubize

kumiro - 29/06/2017 saa 12:44

Huuu! Ubwo muhazi wowe na nde? Ahubwo ko muhazi wowe waba usambanira he? Stupid
Kanda hano umusubize

Smith - 29/06/2017 saa 14:37

Rwose pe! Uvuze ukuri 100%
Kanda hano umusubize

Rutikanga - 29/06/2017 saa 19:03

ariko kuki batinye gushyira umipira hasi ugakinwa , haraho wabonye umunyezamu witsinda penalty? nabajije abahanga mwadufasha kudusoba nurira
Kanda hano umusubize

mutimawurugo claire - 29/06/2017 saa 19:45

ariko mwagiye mugira ukuri ubuse urumva koko abanyarwanda dukeneye umuyobozi nka DIANE cg abandi nkawe, dukeneye uwo tuzi imikorere ye ; "waduhaye Umutekano ,akabanisha abanyarwanda ni byinshi cyaneee ni uwo dushaka ntawundi.
Kanda hano umusubize

innocent kanyamatete - 30/06/2017 saa 01:16

Uwomukobwa yarikuzabatsinda
Kanda hano umusubize

Jean Paul - 28/06/2017 saa 20:14

You are stupid! !!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X