Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Bimwe mu bihangano bya Dj Pius ngo bikomeje kumwambura isura y’Ubunyarwanda

Umuhanzi Dj Pius umaze kumenyekana mu Rwanda ndetse no muri Uganda,nyuma yo gukora indirimbo nyinshi ziganjemo ururimi rw’ikigande ngo bikomeje gutuma afatwa nk’Umugande muri Sosiyete Nyarwanda.


Aganira n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu taliki 28 Kamena 2017,uyu muhanzi yivugiye ko abenshi bavuga ko ari Umugande bitewe n’uko akunze gukorana indirimbo n’abahanzi b’Abagande kandi akaba akunze kujya muri iki gihugu kenshi.

Uretse gukorana n’aba bahanzi, ngo usanga hari indirimbo ze yumvikanamo aririmba ururimi rw’ikigande maze benshi bagashingiraho bavuga ko ari Umugande aho kuba umunyarwanda.

Aha yatanze ingero zo kuba yarakoranye indirimbo n’umuhanzi Chameleone yitwa Agatako igakundwa haba mu Rwanda no muri Uganda nyuma akongera gukora indi yise Obulila wa yiganjemo ikigande,ibi bigatuma bamwambika isura yo kuba umugande.

Agaruka ku mwuga we wo kuvanga imiziki (DJ),Pius yavuze ko uretse kuba akunze kumvikana aririmba,uyu mwuga we akiwukomeje kandi akaba atazawuhagarika mu gihe akibishoboye.

Dj Pius ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda bakunze gushira ubute mu kumenyekanisha umuziki we kuko no mu kwezi gushize nibwo byatangiye kumenyekana ko yatangiye gucuririza ibihangano bye ku rubuga rwa interineti rwa www.wasafi.com rwashinzwe na Diamond.

Zimwe muri izo ndirimbo zirimo “Play it again”, “Agatako yafatanyije na Chameleon” na “Wabulila wa.”

Kuri ubu Pius ari mu bahanzi bazagaragara ku rubyiniro rumwe n’umuhanzi Diamond mu gitaramo giteganyijwe kubera I Nyamata mu mpera z’iki Cyumweru.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X