Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Gakenke: Nyuma yo gukurikiranwa n’ubutabera, umuyobozi mu karere yeguye ku mirimo ye

Nyuma y’aho Kansiime James wari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gakenke hamwe n’abandi bakozi bane b’akarere bari bakurikiranywe n’ubutabera, ku mugoroba w’ejo kuwa Kabiri tariki 27 Kamena 2017,yatangaje ko yeguye ku mirimo ye.

Mu ibaruwa yandikiye inama Njyanama y’akarere ka Gakenke,Kansiime James wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka karere yatangaje ko yeguye ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite.

JPEG - 24.5 kb
Kansiime James wamaze gutangaza ko yeguye ku mirimo ye

Ubwegure bw’uyu mugabo bwemejwe na Hitimana Telesphore Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru kuri iki kibazo.
Telesphole avuga ko bari bukore inama idasanzwe ikaba ariyo izemerezwamo iby’ubwegure bwa Kansiime James.

Kansiime James yeguye mu gihe we n’abayobozi bane bakoranaga bakurikiranweho n’ubutabera ibyaha byo gukoresha inyandiko mpimbano no gutanga amasoko mu buryo butubahirije amategeko.

Ibyo ngo babikoze ubwo hubakwaga ikigo nderabuzima cya Minazi kiri mu Karere ka Gakenke.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

KAKA - 28/06/2017 saa 11:56

Nibeguze na nyobozi yose bashyireho abandi, naho za nyaruguru birirwa badindiza akarere kubera itonesha na zaruswa ziriyo, minisitiri wintebe nave kubugambo nakarimi keza bya habitegeko impinduka ihagere habashe kuboneka amahoro umutuzo niterambere
Kanda hano umusubize

KAKA - 28/06/2017 saa 11:52

Nibeguze na nyobozi yose bashyireho abandi, naho za nyaruguru birirwa badindiza akarere kubera itonesha na zaruswa ziriyo, minisitiri wintebe nave kubugambo nakarimi keza bya habitegeko impinduka ihagere habashe kuboneka amahoro umutuzo niterambere
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X