Monaco cosmetics

U Bubiligi: Urukiko rugiye kongera gukurikirana abanyarwanda batatu bakekwaho Jenoside


Urukiko rw’ibanze I Bruxelles mu murwa mukuru w’u Bubiligi rwamaze gufata icyemezo cyo kongera gukurikirana abanyarwanda bakekwaho Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ibi bikazabera mu ruhame aho uru rukiko ruzashingira ku mahame agenga imikirize y’urubanza.

Iki gikorwa giteganyijwe kuba ejo ku wa Kane tariki ya 29 Kamena 2017. Ni impaka zizashingira cyane ku bijyanye n’amategeko no ku busabe bw’ubushinjacyaha busaba kohereza abashinjwa mu zindi nkiko aho kuburanishwa n’urukiko rusanzwe ruburanisha abaregwa ibyaha ndengakamere (Cour d’assises).

Abazakurikiranwa ni Fabien Neretse Emmanuel Nkunzuwimye na Ernest Gakwaya.

Fabien Neretse yahoze ari umucuruzi mu Rwanda, aregwa ibyaha byo kugira uruhare mu gushinga umutwe w’Interahamwe, gutegura no kugira uruhare mu bwicanyi bwakozwe muri iyo jenoside no gutangira imiryango yahungaga.

Ikirego cyatanzwe n’umubiligikazi wari warashakanye n’Umunyarwanda akicirwa mushiki we, umugabo we n’umukobwa wabo i Kigali, tariki ya 9 Mata 1994.

Yafatiwe mu Bufaransa tariki ya 29 Kamena 2011 yoherezwa mu Bubiligi nyuma y’amezi abiri, aza gufungwa nyuma afungurwa by’agateganyo.

Emmanuel Nkunzuwimye na Ernest Gakwaya baregwa ibyaha bya jenoside n’iby’intambara bari mu Nterahamwe, bakekwaho gukorera jenoside kuri sitade ya Nyamirambo. Bafatiwe mu Bubilii nyuma baza gufungurwa by’agateganyo.

Pariki yo mu Bubiligi isaba ko ibyaba bashinjwa byakurikiranwa n’izindi nkiko aho gukurikiranwa n’urukiko rukurikirana ibyaha ndengakamere nk’ibya jenoside, ubwicanyi n’ibindi.

Urukiko rwitwa ‘tribunal correctionnal’ mu Bubiligi rushobora gutanga igihano kinini kiri hagati y’imyaka 30 na 40, ariko rushobora gutanga n’ibihano biremereye nk’ibitangwa n’urwa Asisises mu gihe habonetse ibimenyetso bikomeye.

Kugeza ubu u Bubiligi bumaze kuburanisha abandi Banyarwanda barindwi ku byaha bya Jenoside bagiye bahabw ibihano biri hagati y’imyaka 8 na 20.

Mu nkiko correctionnel urubanza ruburanishwa n’abacamanza b’abanyamwuga, bigatanga icyezere ku butabera butangwa. Ikindi nuko urubanza rumara igihe gito.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mukaruguiza janviere - 29/06/2017 saa 06:52

Abo bicanyi bakwiye kubakatira bakabohereza kurangiza igihango cyabo aho bakoreye icyo cyaha
Kanda hano umusubize

Sawasawa@gmail.com - 29/06/2017 saa 09:34

Ni yihe mpamvu ushingiyeho uvuga ko Ali abicanyi ?ese rubanza rwaciwe?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X