Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kicukiro: Umusore yishwe n’abantu bataramenyekana

Umusore witwa Mbarushimana Emmanuel w’imyaka 34 y’amavuko yishwe n’abantu bataramenyekana bamuzingazinga mu mashuka. Ubwo bwicanyi bukaba bwabereye mu kagari ka Gatare umurenge wa Niboye aho yakoreraga mugenzi we w’umusore banabana mu nzu.

Urupfu rw’uyu musore rwamenyekanye ku munsi wo kuwa kabiri tariki ya 27 Kamena 2017 I saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ariko abamubonye mbere bakaba bemeza ko baherukaga kumubona hagati ya saa yine na saa sita.

Ibi nanone byemejwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Niboye.

Avugana n’itangazamakuru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Niboye, Havugarurema JMV, yatangaje ko urupfu rw’uwo musore rwamenyekanye nka saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuko ari bwo uwamukoreraga yatashye agasanga ibintu byose binyanyagiye mu nzu ndetse ibirimo televiziyo, inkweto n’imyenda byibwe.

Ati “ Yabanje gukomanga kuko babanaga mu gipangu abura umukingurira ubwo wenda yirwanyeho arinjira ageze mu nzu arahamagara araheba, atekereza ko bamwibye.”

Akikomeza gushakisha ibyo bibye yabonye amaraso arimo gutemba ahantu mu nguni munsi y’intebe ahita atabaza ubuyobozi.

Uyu muyobozi w’Umurenge yatangaje ko basanze yishwe azingazingiye mu mashuka, polisi ikaba yahise ijyana umurambo ku bitaro bya Kacyiru kugira ngo hamenyekane icyamwishe n’iperereza rikaba ryatangiye ngo hamenyekane ababigizemo uruhare.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

uwamahoro - 30/06/2017 saa 11:37

abobanu nibakurikiranwe kuko birababaje
Kanda hano umusubize

Denyse uwera mugisha - 29/06/2017 saa 16:48

Icyibazo cyubujura cyugarije henshi pe!
Kanda hano umusubize

- 29/06/2017 saa 04:15

ubwo baje kwiba yirwanaho baramwivugana.
Kanda hano umusubize

gatwe - 29/06/2017 saa 02:37

Ncuti urumva ibyo gusinyira umuntu runaka aribyo byamuzigazingira mu mashuka? Wapi rwose ntaho bihuriye pee! Ahubwo buriya abaje kwiba yabamenye bahitamo kumwica
Kanda hano umusubize

Gahinda - 28/06/2017 saa 22:06

ARIKO ABANNTU MWIZE IMIBARE..MWAMENYA UMUBARE WABANTU. BAPFA HANO MURWAND. BURI KWEZI ????
Kanda hano umusubize

DAMIEN NDAYIZEYE - 30/06/2017 saa 10:07

LETA NIYONGERE IBIHANO KU BANTU BICA ABANDI, KUKO UBWICANYI BURAKATAJE.
Kanda hano umusubize

Kumiro - 28/06/2017 saa 16:37

Murebe niba atazize koyasinyiye umukandida runaka.
Kanda hano umusubize

Denyse uwera mugisha - 29/06/2017 saa 16:45

Ariko se mwagiye mureka guhuza ibidahura koko kandi mubibona ubwo koko urumva kuba yasinyira umuntu aricyo yazira
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X